Burundi : Amatora ya Perezida bayimuriye muri Nyakanga
Nyuma y’uko Inama y’igihugu y’umutekano mu Burundi (CNS) isabiye inzego zerebwa n’ibibazo bya Politike biri mu Burundi gusubukura ibiganiro kandi bakumvikana ku italiki amatora azaberaho, ubu Komisiyo y’amatora yemeje ko amatora y’umukuru w’igihugu azaba ku italiki ya 15 Nyakanga uyu mwaka aho kuba kuri 28 z’uku kwezi. Amatora y’abadepite n’abakuriye za Komine yo azaba muri uku kwezi kwa Kamena taliki ya 26.
Charles Nditije umwe mu batavuga rumwe na Leta avuga ko komisiyo y’amatora nta bubasha ifite bwo gushyiraho ingengabihe y’amatora (CENI) kuko babiri mubari bayigize bamaze kwegura bityo umubare w’abafata ibyemezo muri CENI ukaba utuzuye.
Pierre Claver Ndayicariye ukuriye iyi komisiyo yabwiye BloombergBusiness ko bahisemo ariya mataliki kugira ngo birinde ko hazaba icyuho mu nzego nkuru z’igihugu bikaba byatuma igihugu kijya mu nzibacyuho yaterwa n’uko Itegeko Nshinga ritumvikanyweho.
Ndayicariye avuga ko bategereje ko umukuru w’igihugu asinya ku iteka ryemeza ariya mataliki.
Kugeza ubu abantu barenga 30 bamaze kugwa mu midugararo yatewe no kutumvika ku ukwiyamamaza kwa Nkurunziza kuri manda ya gatatu, nubwo imibare itangwa n’abigaragambya ivuga ko abapfuye barenga 150
Bitewe n’uburyo buri ruhande rusobanura Itege Nshinga ry’u Burundi, uruhande rumwe ruvuga ko Perezida Nkurunziza abujijwe n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha kongera kwiyamamza kuko n’abaturage bamwe batabishaka. Urundi ruhande ariko ruvuga ko kongera kwiyamamaza abyemerewe.
Abantu ibihumbi 90 bamaze guhunga igihugu cyabo, muribo abarenga bihumbi 25 bahungiye mu Rwanda.
u Burundi ni igihugu cya gatandatu ku Isi gicukura ubutare bita nickel nk’uko Banki nyafrica y’iterambere ibivuga.
Ubu ikigo cy’Abongereza cyitwa Kermas Group, cyashinze uruganda rutunganya Nichel aho icukurwa i Musongati mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Burundi.
I Musongati hazwi nka hamwe mu hantu icumi ku Isi hambere hari buriya butare bwa Nichel.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ariko uriya mugabo witwa “Charles Nditije” nawe amaze kurambirana.Agomba kuba ari intagondwa. Ikintu cyose kivuye muri Leta aracyamagana nyamara nta proposition yindi atanga.
Arimo aritwaza ko ngo “komisiyo y’amatora nta bubasha ifite bwo gushyiraho ingengabihe y’amatora (CENI) kuko babiri mubari bayigize bamaze kwegura bityo umubare w’abafata ibyemezo muri CENI ukaba utuzuye.”
None se abo babiri beguye bakava ku myanya yabo ko atari Leta yabirukanye, ko aribo bisezereye bo ubwabo, muragira ngo ubuzima bw’igihugu buhagarare kubera abantu babiri? Ahubwo se bo ntibeguye kubera abanyapolitiki ba opposition babashutse ngo kugira ngo iyo Komisiyo ibe “paralysée”.
Bagombye kuba barasimbuwe ku buryo bwihuse, ariko nabyo abanyapolitiki ba opposition nibo babyitambikamo bagatuma bidakorwa vuba.
None se abo banyapolitiki barakomeza kwangira ibintu byose barabona bizagenda gute? Ubwo se barimo barahima nde? Uwo mukino barimo ko uzageraho ukabatesha agaciro imbere y’abandi barundi. Bari kwemera bakicarana n’abayobozi ba Leta iriho bagacoca ibibazo mu mahoro ku nyungu z’abarundi bose, batagamije inyungu z’agatsiko.
Sebarundi peter Nkurunziza, uragahora kungoma! itsinzi niyawe 100% kuko ubarusha imigambi.
Ntabyo muzi koko.
Comments are closed.