Digiqole ad

Grace arasaba gushyigikirwa muri Miss Africa USA

 Grace arasaba gushyigikirwa muri Miss Africa USA

Grace Bizuru uri muri Miss Africa USA arasaba abanyarwanda kuzamushyigikira

Grace Bizuru umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, arasaba abanyarwanda kuzamwereka urukundo bamushyigikira mu irushanwa ryitwa ‘Miss Africa USA’ rimwe mu marushanwa aha amahirwe abakobwa bakomoka muri Africa kuba bajya banitabira amarushanwa akomeye ku isi.

Grace Bizuru uri muri Miss Africa USA arasaba abanyarwanda kuzamushyigikira
Grace Bizuru uri muri Miss Africa USA arasaba abanyarwanda kuzamushyigikira

Bizuru utuye mu Mujyi wa Silver Spring muri Leta ya Maryland, ari mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Africa USA rihatanirwa n’abakobwa bakomoka muri Afurika ariko baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 10 Kamena 2015 nibwo hazatangizwa gutorwa ku mugaragaro hakoreshejwe uburyo bwa internet. Naho tariki ya 29 Kanama 2015 akaba aribwo hazatangwa ikamba ku mukobwa wahize abandi ugomba guhagararira umugabane wa Afurika mu buranga.

Adeliné Umubyeyi wari uhagarariye u Rwanda muri 2014
Adeliné Umubyeyi wari uhagarariye u Rwanda muri 2014

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 10 dore ko ryatangijwe muri 2005, Mu mwaka wa  2014 ryitabiriwe n’umunyarwandakazi witwa ‘Adeliné Umubyeyi’. riza kwegukanwa na ‘Meron Wudneh’ wo muri Ethiopia.

Grace Bizuru uvuga ko asanzwe afite gahunda yo gukorera umushinga mu Rwanda wo guteza imbere abari n’abategarugori, ngo byaba ari amahirwe akomeye agize mu gihe cyose yaba yegukanye iryo kamba.

Kuko uretse kuba yakora ibyo bikorwa bifasha, avuga ko n’u Rwanda muri rusange rwaba rubonye umuntu ushobora kugira icyo yunganira abanyarwanda babarizwa muri Amerika.

Meron Wudneh ukomoka muri Ethiopia niwe ufite iri kamba rya Miss Africa USA 2014
Meron Wudneh ukomoka muri Ethiopia niwe ufite iri kamba rya Miss Africa USA 2014

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Karahiye bahuuuuu

  • MUTURANGIRE UKO BATORA DUTANGIRE TUMUTORE PE KANDI RWOSE MUREKE TUMUSHYIGIKIRE RWOSE

  • nimubi

    • ntabwo ari mubi wana! wowe urabona umukobwa useka amasaro agaseseka ngo ni mubi! shyiraho i photo yawe tukurebe ga wowe

  • Iryo ni ishyari

  • Mutubwire uko dushobora kumutora maze tumucyigikire.

    I voted her for longtime.

  • Iyi Nkuru ntiyuzuye. Kuki mutaturangiye uko twamutora? Byaba byiza tubonye n’abo bahanganye kuko nta gutora mukigare ngo ni uko ari uwacu gusa?

Comments are closed.

en_USEnglish