Stromae ngo arifuza kureba umubare w’abafana afite mu Rwanda
Amazina ye ni Paul Van Haver, akoresha izina y’ubuhanzi rya Stromae ari naryo yamenyakaniyeho cyane. Ngo kimwe mu bintu afitiye inyota ni uburyo ashaka kureba abafana afite mu Rwanda uko bangana ndetse n’uburyo bazishimira igitaramo cye.
Mu gihe ategerejwe i Kigali mu gitaramo kiswe ‘Rwanda Nziza Celebrations’, bamwe mu bagize itsinda ririmo gutegura icyo gitaramo ryamaze kugera mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Kanobana Judo usanzwe amenyerewe cyane mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda, yavuze ko imyiteguro igeze kure ndetse atangaza na bimwe mu byo yavuganye na Stromae.
Yagize ati “Ku ruhande rw’imitegurire kugeza ubu nta kibazo turahura nacyo cyatuma Stromae ataza mu Rwanda. Kuko aho kizabera, abaterankunga, ndetse n’ikipe izadufasha kugitegura irahari.
Ikintu kimwe dufitiye impungenge ni uburyo abanyarwanda bazakira Stromae nk’umwe mu bahanzi bafite inkomoko mu Rwanda uzwi ku isi yose kuko ubusanzwe abanyarwanda bazwiho kudashigukira ikintu”.
Stromae yagiye agaragaza amakenga n’impungenge afite kubera ko yari ategerejwe ahantu henshi kandi adasanzwe azi uko bamufata, gusa yishyiramo ko azakora ibishoboka byose akabanezeza.
Mu bitaramo yagiriye i Dakar muri Senegal, Abidjan muri Cote d’Ivoire, Yaoundé muri Cameroun, Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarazi ya Congo (DRC), Johannesburg muri Afurika y’Epfo, yagiye ashimisha abantu. Aho ategereje kureba uko azakirwa ni i Kigali.
Mu minsi ishize ubwo yabazwaga uko atekereza abafana bazamwakira mu Rwanda, yagize ati “Ntabwo nzi uko abo nzaririmbira bazabyakira, sinzi niba batazaseka ibyo nzababwira.Ariko baseka bataseka, nzi ko nzishima. Mu by’ukuri nagerageje kwibaza neza uko bizaba bimeze”.
Ku wa 20 Kamena, ubwo azaba ari mu Rwanda aho we avuga ko ariho hantu hakomeye cyane mu bitaramo byose yagiye akora bitewe n’uko ngo Se umubyara yahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo yiteguye kuzereka abanyarwanda uburyo yari ahafitiye inyota.
Icyo gitaramo bitaganyijwe ko kizabera kuri stade Amahoro i Remera aho kwinjira bizaba ari amafaranga (2000 frw), (10.000 frw) na (30.000 frw) mu mwanya y’icyubahiro VIP.
Joel Rutaganda
Photos/Muzogeye Plaisir
UM– USEK.RW
18 Comments
Abanyarwanda se ntubazi ? Bazaba bakanuye bavuga ngo ” ese burya ni kuriya kameze, reba uko kambaye, ese buriya kazi Ikinyarwanda, etc…” mu gihe ab’ahandi baba babaye imbabura ataranakandagira kuri stage…
Ariko twari dukwiye kuzikubita agashyi kubera impamvu zikurikira:
1. Uyu musore umuziki arawuzi kandi ntajya asondeka muri concert rwose;
2. N’ubwo atari umunyarwanda ariko afite amaraso yacu, byagombye kuba indi mpamvu yo kumwishimira kurushaho cyane cyane ko natwe tuzaba twishimisha arinacyo kizaba cyatujyanye;
3. Stromae yashoboraga kujya ahandi ntaze i Rwanda: ntahazi, ibyo azi ku Rwanda ni bibi( ise wataye nyina, ise wahitanywe na Genocide, Genocide ubwayo,…) ariko yahisemo kuza;
4. Akwiye no gushyigikirwa kurushaho kandi iyo ugereranyije icyemezo cye n’imyitwarire y’abantu nka Corneille…
5. ….
Ariko nkawe Manonthemoon, ibyo uvuga koko ntabwo uba urengereye? ngo nka Corneille? Banza umenye ubuzima bwe, umenye uko umuryango we wishwe nukuntu yageze mu budage uzasanga hari nabandi banyarwanda bazinutswe kugeza ubu bitewe nibintu bahaboneye.Imana iguhe umutima nubwenge bwo gushishoza no gutanga ibitekerezo byiza.
none se ko mutavuga igifaransa muzumva neza ibyo aririmba? Cyangwa mwumva igifaeansa cyo mu ndirimbo gusa?
Wowe ukizi uzaze umwumve.
Ukirusha nde se ??? Banza wige no kwandika ibituzuye mo amakosa.
@Marry(not marry): A voir la médiocrité qui se dégage de ton commentaire, tu n’as pas fait la Sorbonne non plus…
Ibi mbikwandikiye ndi mu Rwanda. Ngaho nsubiza muri icyo Gifaransa ukangisha ndebe niba ahubwo wumvise n’ibyo nanditse. Ukoreshe na Google Translate nta kibazo.
Iby’indimi tubaye tubishyize ku ruhande rero, iyo uba ufite minimum critical thinking wakagombye kumenya ko umuziki ariho ubera mwiza nyine: ntukenera kuba uzi ururimi indirimbo irimo ngo ikuryohere. Niyo mpamvu usanga hari Abayapani bakunda Rumba, Abanyarwanda bakunda indirimbo z’iki Zoulou kandi batumva icyo zivuga.
Inama nakugira rero: When you have nothing useful to say, say nothing. Just shut up.
@Manonthemoon, Abanyabwenge ntabwo batukana nawe werekanye level uriho.Kuko shut up ni “la ferme ou feme-la” ukoresheje google translate nkuko ubivuga.
uravu nikira busa ntacyo yunvise
Piyo justement yaramurushije kuko stromae nawe ishusho ahafitiye sinziza none yiyemeje kuhaza,kuhazinukwa ariko hahinduye amatekanabyo byakwishimirwa bikanamutera akabyabugabo sinciriye urubanza corneille biranumvikana ko bigoye ariko rero ugiye kureba abahazinutswe bagiye burundi rwasigaramo bake.banyarda icyo mbasabye muzaprodisse mukome amashyi niba mutazi indirimbo ze aho guhagarara nk ibiti kumwe tubikora!!cg bazashyireho projection ya lyrics z indirimbo ze
Kimonyo ko teachers muri high school iyo twasakuzaga batubwiraga ngo shut up ubwo babaga badututse??
@Kalimwabo Piyo: Corneille ubwe se ahubwo yatinyutse akavuga uwo Nyungura ariwe ise yariwe n’amabi yakoze ? Kuki iyo media zose zimubajije kuri ise ahita akwepa ?? Nawe mufashe utubwire! Naho kuzinukwa u Rwanda, uzi abantu basigaye bonyine bari bafite imiryango migari muri iki gihugu kandi bagikunda u Rwanda cyane uko bangana ? Ko batarazinukwa u Rwanda se ?!
@Kimonyo, Manothemoon uramurenganyije ntiyatukanye! Igitutsi kiri he?
@ Rwema: Urakoze cyane ariko reka Kimonyo mwisubirize: Kimonyo, vuga ku nkuru ubwayo cyangwa uhinyuze comments zanjye muri rusange naho ibyerekeye indimi ubireke kuko ndabona ubumenyi ufite muri urwo rwego bungana n’ubwa “marry.”
hahahh ce que je vois ici c.est la guerre entre shakespear et moliere!”! ngaho nababwira iki nimurushanwe .
Leo! Ko mbona manon ari shakespeare se akaba na moliere? Ubwo iyo guerre utubwiye niyo?
corneille se ko papa we yari munywanyi ya habyara urumva yaba aje asanga nde ko ingoma ya habyara yarimbutse. ndetse corneille yafashijwe na ngirumpatse muri congo bahunze,kandi uyu ngirumpatse niwe wateguye icyo yise apocalypse ku batutsi
ubu ndi se uyu turamurebera iki, si we wavuze ko ari umunyafurica kurusha ko ari umunyarwanda. ngo ni 50% y umunyafurica ngo ibyo kuba umunyarwanda ntumubaze, none arashaka ko tujya kumureba,hahhhhh yewe ntaho najya dore ko n indirimbo ze ari boring kabisa, yifatiye abazungu nyine,nibo badakunda ibifite umudiho kuko batazi kubyina.twe turi afro beat mwana, ntago tujyana n izisinziriza, wowe na corneille muri kimwe kabisa, shout out to Gitoko,social mula,bruce melodie,etc nimwe twajyana
Haha sha mwabiretse mugakizwa ko guhangana ntaho bizatugeza nk’abanyarwanda, Hutu Tutsi nou sommes tous freres.
Formidable!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.