Digiqole ad

Rwanda: Hagiye gutangizwa ihuriro ry’abagore baharanira iterambere rya bagenzi babo

 Rwanda: Hagiye gutangizwa ihuriro ry’abagore baharanira iterambere rya bagenzi babo

Abagore ba rwiyemezamirimo bari mu nama muri Serena

Mu kiganiro abagore bagize ihuriro ryiswe Ijwi ry’abagore baharanira impinduka The New Faces New Voices bagiranye n’abanyamakuru kuwa gatatu w’iki cyumweru bavuze ko ku italiki ya 10 uku kwezi mu Rwanda hazatangizwa ku  mugaragaro uriya muryango ugamije ko abagore bo mu nzego zose z’ubuzima bagera ku mari bakiteza imbere.Mu Rwanda iri huriro rizaba rikuriwe na Mme Monique Nsanzabaganwa rinahagarariwe na Mme Jeannette Kagame.

Dr  Monique Nsanzabaganwa ukuriye New Faces, New Voices
Dr Monique Nsanzabaganwa ukuriye New Faces, New Voices

Dr Monique Nsanzabaganwa, usanzwe wungirije Umukuru wa Banki nkuru y’u Rwanda, akaba ari nawe ukuriye uyu muryango mu Rwanda, yavuze ko uyu muryango watangijwe na Graca Machel wahoze ari umufasha wa Perezida Nelson Mandela.

Ni umuryango uhuje abagore bo mu bihugu 15 by’Africa ugamije ko abagore bo mu nzego zitandukanye babona amafaranga bakeneye yo gushora mu mishinga yunguka.

Mu Rwanda uyu muryango watangiye muri 2012, abawutangije bakaba baratangiye bakora inyigo z’imishinga ibyara inyungu yazatuma The New Faces New Voices  igirira akamaro abayigize.

Yishimiye ko muri iki gihe ibikorwa by’uriya muryango bihagaze neza kandi imaze kugera ku rwego rwiza.

Mu nama zitandukanye zabaye, abagore bagize iri huriro bagiye bagera ku myanzuro yashyizwe mu bikorwa  bigatanga umusaruro.

Ku italiki ya 10, Kamena, nibwo hateganyijwe inama mpuzamahanga mu Rwanda yateguwe ku bufatanye bwa International Finance Cooperation, UN-Women, RDB, na Banki y’igihugu. Iyi nama ngo izigirwamo uburyo abagore bakomeza kwegerezwa amafaranga yo gushora mu bikorwa bibyara inyungu.

Dr Monique Nsangabaganwa yavuze ko abagore bose bakeneye kwinjizwa mu bikorwa bituma babona amafaranga yo gushora hatagize abahezwa inyuma kubera impamvu runaka.

Yasabye  abagore kumva ko kwishyira hamwe bagafashwa kugera ku mafaranga yo gushora aribyo bizatuma batera imbere.

Kuri we ngo ikibazo si amafaranga ahubwo ni uko imishinga idahari, n’ihari ntibe ikoze neza ndetse hakiyongeraho ko n’abafite amafaranga bavuga ko ntaho bafite ho kuyashora.

Yavuze ko muri iriya nama Mme Jeannette Kagame ari nawe muyobozi mukuru w’icyubahiro wa  The New Faces, New Voices mu Rwanda hamwe na Graca Machel bombi bazaba bahari bakumva imishinga ya bagenzi babo bityo bakazabatera inkunga y’ibitekerezo cyangwa indi iyo ariyo yose ishoboka.

Ngo muri iriya nama abanyarwandakazi bagize The New Faces, New Voiceas bazerekana imishinga bafite mu myaka itanu iri imbere igamije gutuma umunyarwandakazi abaho neza.

Abanyamakuru babajije itandukaniro bazanye kuko ngo na mbere y’abo hari abandi bazanye imishinga nk’iyi ariko ntigire ikintu runaka imarira abagore muri rusange.

Dr Nsanzabaganwa yavuze ko mu myaka ibiri yashize  babashije kumenyana n’abantu bafite amafaranga n’ibitekerezo byazabafasha kugera ku mafaranga  yo gushora mu mushinga bateganyije.

Yavuze ko mu myaka ibiri ishize mu bikorwa bakoze harimo gukora inyigo zinonosoye zizatuma bagera ku byo bifuza byose.

Yongeyeho ko ubu hari gahunda yo gukomeza gufasha abagore kwigaragaza kugira ngo babashe kugera ku mari bakeneye mu mishinga yabo.

Yavuze ko bashaka kuzakura abanyarwanda miliyoni mu bukene mu mwaka itatu iri imbere gusa ariko ngo ibi bizashoboka bishingiye mu  bufatanye bw’abagize imiryango kuko igihugu ari icy’abagore, abagabo n’abana.

Abagore ba rwiyemezamirimo bari mu nama muri Serena
Abagore ba rwiyemezamirimo basanzwe baba muri iri huriro rizafungurwa ku mugaragaro
Uyu rwiyemezamirimo avuga ko igihe kigeze abagore bagakora ku mafaranga
Uyu rwiyemezamirimo avuga ko igihe kigeze abagore bagakora ku mafaranga
Buri wese afite ubushake bwo gufasha bagenzi be kwizamura
Buri wese afite ubushake bwo gufasha bagenzi be kwizamura
Ngo uyu muryango New Faces New Voices uzavana abanyarwanda miliyoni mu bukene mu myaka itatu iri imbere
Ngo uyu muryango New Faces New Voices urifuza kuvana abanyarwanda miliyoni mu bukene mu myaka itatu iri imbere

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

 

4 Comments

  • Natwe mu cyaro cya hererabandi bajye batugeraho baduhugure

  • If someone wants to be a member of that association, where can she find you? thanks

  • Nubundi turambiwe abagore binkorabusa birirwa bateze amaboko kubagabo babo igihe kirageze ngo bafashe abagabo babo guteza imbere ingo zabo aho guhora basaba amafaranga yumusatsi nibindi nkaho bo badafite amaboko.

  • Muhugure nabakobwa bashake ibyo bakora turambiwe isabiriza ryabo ngo tubiteho tubaha anmafaranga ya buri munsi. Nabo nabantu nkabandi ntampamvu yo kutishakishiriza nkuko abasore nabagabo babigenza.

Comments are closed.

en_USEnglish