Digiqole ad

Uko Paccy abona irushanwa rya PGGSS5

 Uko Paccy abona irushanwa rya PGGSS5

Paccy ngo ni umufana ukomeye wa Christiano Ronaldo

Uzamberumwana Oda Paccy wamenyekanye cyane nk’umuraperikazi ku izina rya Paccy, ngo asanga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star uretse kuba ritanga ibihembo ku bahanzi baba bararushije abandi kwitwara neza rinagira uruhare mu gushimangira imibanire y’abahanzi baryitabira.

Paccy ngo ni umufana ukomeye wa Christiano Ronaldo
Paccy ngo ni umufana ukomeye wa Christiano Ronaldo

Ku nshuro ye ya mbere yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, avuga ko uko abantu barivuga hanze yasanze bitandukanye cyane. Kuko ngo yumvaga abahanzi baba barebana nabi nk’abarimo guhatanira igikombe ariko siko yabisanze.

Avuga ko ari ubwa mbere yabonye abahanzi 10 bose bahurira ahantu hamwe ugasanga baraganira neza nta mutima mubi cyangwa nta n’umwe wiganyira kuba yagirana ibiganiro na mugenzi we kandi bahanganye.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Pacy yavuze ko nubwo irushanwa iryo ariryo ryose haba harimo uguhangana, yashimishijwe cyane n’uburyo abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star5 babanyemo.

Yagize ati “Ntaraza mu Guma Guma, numvaga ari irushanwa umuhanzi aba adashobora kuvugana na mugenzi we kubera uburyo bose baba bashaka kwegukana igikombe.

Ariko hari mu hantu hambere hanshimishije kuva natangira ibijyanye na muzika, kuko urebye uburyo abahanzi twese uko turi 10 ukuntu tubanye ntabwo wakwemera ko ari irushanwa.

Ku ruhande rwanjye nk’umuhanzi mbona Primus Guma Guma Super Star uretse kuba itanga ibihembo ku bahanzi baba bararushinyijwe, ahubwo ari n’inzira yo kubanisha abahanzi neza”.

Abajijwe uburyo abona amaze kwitwara mu bitaramo byagiye bihita, Paccy yakomeje avuga ko nta mpungenge afite kugeza ubu.

Ati “Nkurikije uko nagiye nitwara mu bitaramo bimaze guhita, nshobora kwiha 50%. Kuko haracyari ibindi bitaramo byinshi kandi bitoroshye kuko hazagera aho hakaza ibitaramo bya live.

Ngenekereje rero kugeza ubu ndi mu bahanzi batitwaye nabi rero ngomba guharanira ko ntasubira inyuma. Ahubwo nkaba narushaho kwitwara neza mu bindi bisigaye”.

Paccy yishimiye cyane uburyo irushanwa rya Primus Guma Guma Super ryitabirwa n'abantu benshi. Ngo ni hamwe mu hantu buri muhanzi wese yakwifuza kujya
Paccy yishimiye cyane uburyo irushanwa rya Primus Guma Guma Super ryitabirwa n’abantu benshi. Ngo ni hamwe mu hantu buri muhanzi wese yakwifuza kujya

Paccy ashimira cyane ‘Indangamirwa’ itsinda ry’urubyiruko rukunda ibihangano bye rwishyize hamwe rukaba rurimo kumufasha muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • congsss

Comments are closed.

en_USEnglish