Uganda: Museveni asanga ibibazo biri mu madini bisa n’ibiri muri NRM
Ejo ubwo hibukwaga abahowe Imana b’Abapoloso biciwe ahitwa Nakiyanja muri Namugongo muri Wakiso, Perezida Yoweli Museveni mu ijambo yabwiye abari aho, ko kudakora bakaguma mu magambo ariryo kosa bakora kandi ko iri kosa ari naryo riba mu ishyaka riri ku butegetse rya National Resistance Movement(NRM)
Perezida Museveni yavuze ko ikibazo kiri mu madini ya Uganda isa n’ikiri mu ishyaka NRM. Kuri we ngo ikibazo bahuriyeho ni uko baguma mu magambo gusa aho kujya mu bikorwa.
Museveni yasabye abakuru b’amadini n’abayoboke babo guhuriza hamwe imbaraga bagakora bagamije kwegera Imana ndetse no guteza igihugu cyabo imbere.
Umukuru w’igihugu cya Uganda yibukije imbaga yari imuteze amatwi ko nta gihugu gitera imbere kidafite ibikorwa remezo birimo amashanyarazi ahagije ndetse n’imihanda.
Ntiyatinye ariko kugaya ko abagize amadini badasenyera umugozi umwe kandi bakorera Imana imwe. Yagaye Abangirikani batagize ubutwari bwo kuvuganira Abapoloso bicwaga bazira imyemerere yabo.
Yabasabye kwigana bagenzi babo b’Abagatolika bamenyekanishije ibyabaye iwabo ubwo abo bari bahuje ukwemera bicwaga, asaba Abapoloso kugerageza kuvuga ibyabereye mu duce bari batuyemo.
Yagize ati: “ Sinarinzi ko hari Abapoloso bishwe! Ubu nibwo nkibimenya kuva muri 1986 ubwo hashyirwagaho umunsi w’ikiruhuko ugenewe kwibuka abahowe Imana b’i Buganda.”
Ubwo Perezida Museveni yagayaga imyitwarire y’Abangilikani, abantu ibihumbi byinshi bari aho barumiwe batangazwa n’amagambo akomeye yababwiye abacyaha.
Muri uyu muhango harimo abakuru b’amadini bakomeye nka Archbishop wa Kiliziya ya Uganda Stanley Ntagali, Archbishop Mpalanyi Nkoyoyo n’abandi 33.
Muri uriya muhango harimo abantu baturuts mu bihugu bya Tanzania, Burundi, South Sudan, Malawi, Kenya, DRC, Rwanda na Nigeria. Hari kandi n’abaturutse mugabane y’Uburayi, USA, na Asia.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Museveni ntazagaye abanyamadini b’ibugande gusa azaze atugayire nabinaha birirwa mu matiku , mu nduruburi no kurwanira kuyobora amatorero yabo .Abenshi nabayoboke ba politiki kurusha uko bayoboka Imana!!!
Abayobozi b’amatorero bahagaze mu mwanya wabo baba abajyanama beza ku buyobozi bw’igihugu. Ndetse bakaba bagira nigitinyiro kuko baba baharanira ukuri bakarwanya ikibi cyose aho cyaba kiva hose. ariko abiwacu hano bo bararuca bakarumira! itegeko ryo gukuramo inda rikigwa ntihagire numwe uhaguruka ngo yamagane, Bamporiki akabaruta akigisha ndumunyarwanda ngo habe ho indanga gaciro z’ubunyarwanda igihe ubu bananiwe kwigisha ndi mukristu ari nayo yakura abantu mu nzangano mu macakububiri n’ibindi ahubwo bahitamo kwisingiriza abanya politiki ngo bazabafashe kwibonera imyanya ikomeye haba muri politiki cg mu nsengero zabo habayeho igitugu ku bayoboke. Nyuma ya ADEPR iheruka mu ngando inkumba nandi matorero akwiye kujyayo nubwo nayo mbona ntacyo ingando zayimariye kuko buri munsi iba yasohotse mu binyamakuru , birakabije!!
Nyamara ADEPR ihagaze neza , ninayo yabaye iyambere mu gushyikiriza inteko inyandiko zizasaba guhindura ya101. Ngo twisabire intore yacu izirusha intambwe gukomeza kutuyobora no kuduteza indi intambwe mu majyambere.
Comments are closed.