Digiqole ad

Abavoka banze kunganira Munyagishari kuko umushahara bahawe bawugaye

 Abavoka banze kunganira Munyagishari kuko umushahara bahawe bawugaye

Bernard Munyagishari mu iburanisha ryo muri iki gitondo

Munyagishari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 03 Kamena yasabye Urukiko gutumiza Minisiteri y’Ubutabera, Abamwunganira n’Urugaga rwabo mu Rwanda kugira ngo basobanure ibyavuye mu nama yahuje izi nzego. Abagombaga kunganira uyu mugabo barabyanze nyuma y’inama bagiranye n’abahagarariye ubutabera kuko ngo umushahara bahabwaga basanze ari muto.

Bernard Munyagishari mu iburanisha ryo muri iki gitondo
Bernard Munyagishari mu iburanisha ryo muri iki gitondo cyo kuwa gatatu tariki 03 Kamena 2015. Photo/Martin Niyonkuru/UM– USEKE

Yagaragaye mu iburanisha atunganiwe ariko avuga ko nawe atazi impamvu yabyo gusa avuga ko amakuru afite ari uko abo yita Abavoka be (baherutse gutangaza ko batazamwunganira) batumijwe na Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo bagirane ibiganiro ariko ko atazi ibyavuyemo.

Agira icyo asaba; uyu mugabo uburana mu rufaransa yagize ati “ndifuza ko mwahamagara impande zombi kugira ngo hamenyekane ibyavuye mu biganiro byabahuje.”

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko iyi nama koko yabaye ariko ko kuba abagombaga kunganira uregwa (Munyagishari) batabonetse mu iburanisha rya none bishingiye ku kibazo cy’ubunyamwuga.

Uregwa ntiyashimishijwe n’iyi mvugo, asaba Ubushinjacyaha kuyiosora; agira ati “Ubushinjacyaha ntibukwiye gukoresha iyi mvugo kuko Abavoka bajye ni Abanyamwuga rwose.”

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Me Hakizimana John na Niyibizi Jean Baptiste bagomba kunganira Munyagishari banze gushyira umukono ku masezerano yo kunganira uyu mugabo kuko umushahara bagenerwaga na Ministeri y’ubutabera bawugaye.

Ruberwa Bonaventure wari uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko aba bavoka (Me Hakizimana John na Niyibizi Jean Baptiste) bagaragarije Minisiteri ko batakunganira Munyagishari kuri Miliyoni 15 nk’umushahara mbumbe w’urubanza rwose (umushara ku bavoka baburana izi manza) ahubwo ko bifuzaga kujya bahembwa miliyoni imwe buri kwezi bityo bavuga ko batazunganira uregwa.

Urukiko rwahise rubaza uregwa niba kugeza ubu yafatwa nk’utunganiwe ndetse n’icyo avuga ku kuba abagombaga kumwunganira baratangaje ko batazamwunganira, asubiza (Munyagisahari) asubiza agira ati “murambabarira, ntabwo nsubije iki kibazo kuko naba ninjiye mu iburana kandi murabibona ko ntunganiwe.”

Uregwa yakomeje gusaba Urukiko guhamagaza abarebwa n’iki kibazo cyo kubura abunganizi gusa Umucamana amubwira ko urukiko rutabifitiye ububasha ndetse ko we ubwe (Munyagishari) ariwe wa mbere urebwa n’iki kibazo.

Abajijwe ikifuzo cye; Munyagishari yasubije agira ati “nabibwiye Urukiko nongere mbisubiremo; Abunganizi bajye mbafitiye ikizere, ibindi ni Urukiko rukwiye kubifataho icyemezo.”

Ubushinjacyaha bwo busaba ko impande zirebwa n’iki kibazo zikwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo uregwa abonerwe abamwunganira kandi urukiko rugashyiraho igihe ntarengwa ibi byaba byakozwe.

Umucamanza yahise abwira impande zombi ko urukiko rugiye kubisuzuma rukazabitangaho icyemezo tariki ya 09 Kamena.

Imanza z'aba bagabo boherejwe n'inkiko za Arusha n'ibihugu bindi abunganizi bazo bishyurwa na Leta
Imanza z’aba bagabo boherejwe n’inkiko za Arusha n’ibihugu bindi abunganizi bazo bishyurwa na Leta

Munyagishari ni inde?

Uyu mugabo yoherejwe n’urukiko rwa Arusha kuburanira aho yaba yarakoreye ibyaha ashinjwa, yagejejwe mu Rwanda tariki 24/7/2013.

Munyagishari Bernard ari mu bashinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside n’umugambi wayo, kwica no gufata ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye ikiremwa muntu yaba yarakoze muri Jenoside.

Azwiho kuba yarashizeho umutwe w’interahamwe w’itwa  “Intarumikwa”. Ibyaha bimwe ashinjwa birimo abatutsi benshi baguye muri Kiliziya Gatolika ya paruwasi ya Nyundo ku Gisenyi.

Umugambi wo kwica abatutsi ku Gisenyi ashinjwa kuba yarawucuranye n’abakuru muri guverinoma nka Colonel Anatol Nsengiyumva, Augustin Ngirabatware,  Joseph Nzirorera, abo bose bakaba baraciriwe imanza mu rukiko rwa Arusha (ICTR).

Munyagishari yavukiye mu cyahoze ari commune ya Rubavu , muri perefegitura ya Gisenyi mu 1959, mugihe yakoraga ibyaha aregwa yari umwe mu bayobozi b’ishyaka rya MRND muri Gisenyi no ku rwego rwa Perefegitura

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ko numva ba Avocats bo mu Rwanda bahenze? Ese koko iyo banze kuburanira umuntu ngo kubera ko amafaranga babageney ari make ubwo baba bashyize imbere umwuga wabo, cyangwa bashyira imbere inyungu zabo (amafaranga)?

    Birababaje.

  • ndabona aba bavoka bashyira imbehe imbere ariko birumvikana ntabwo bize amategeko ngo bajye bakorera ubusa!!!!ni akumiro kabisa!!!ndabona abavoka nabo bunganira muri izi manza zabavuye hanze harimo parapara!!!

  • Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko abasaza 29 bafungiye i Nyanza, mu kigo cy’inzererezi ! babajije umusaza umwe avuga ko yafunguwe umwaka ushize arangije gufungwa imyaka 19 yari yakatiwe nuko arataha ageze mu rugo ngo ntiyahatinze barongeye baramufata ubu afungiwe mu nzererezi !! Ba Nyakubahwa muyoboye igihugu, abanyarwanda nabo ni ibiremwa by’Imana ubanza hari ababyibagirwa !! Ba Mussa Fazil nibongere bace inkoni izamba abo bantu barenganurwe !!

  • Abayobozi bakagombye kujya bigisha abaturage !! hari umudamu witwa Nyirabahutu aherutse kuvuga ngo HE Kagame ngo ni impanga ya Yezu kristo !! koko ibyo si ugukabya ??? HE Kagame nemera amajyambere yagejeje ku gihugu, n’umubano mwiza n’ibihugu duturanye ! ariko se koko ni uwo kugereranywa na Yezu Kristo ?? mu by’ukuri uwo mutegarugori ntiyarengereye ?? ese iyo avuga ko amugereranya na Mohamed, Imana imuhe amahoro n’umugisha, ntiyari kurara yishwe ? abaturage rero ni abo kwigishwa !!

  • Harimwo imvo za politique!!!!!

  • @ Simbikangwa: Simbona aho comment yawe ihuriye n’inkuru ariko kuko wayanditse reka ngire icyo nyivugaho.

    Icyambere: Uyu muturage wavuze atyo si President Kagame wamutumye kubivuga. Nta n’umuyobozi wabimutumye, yavuze uko we yiyumva. Reka kuzana ubuhezanguni bushingiye ku idini muri iki gihugu ukangisha kwica ababa bavuze ibyo utemeranywa nabyo, ubuhezanguni bwaje kugeza kuri Genocide burahagije. Akazi k’ubuyobozi si ukwigisha uwo Yezu, Mohammed cyangwa undi uwo ariwe wese, byigishe mu mahoro n’ubworoherane niba uri umunyamadini ntawe uzakubuza, reka kuvanga ubuyobozi bwa Leta n’amadini rero.

    Icya kabiri: Jye aho kwemera uwo Yezu Kristo wawe nakwemera kandi nemera Kagame. Kagame yakoze kandi n’ubu aracyakora ibintu bizima bigaragara, bifatika naho abiyitirira uwo Yezu uvuga nibo batwitse iki gihugu, bica kandi bicisha abanyarwanda batabarika. Izari iza RPA zari ziyobowe na Kagame zakuraga abantu mu mirambo bakabaho naho ibihumbi bitabarika by’abatutsi mu Rwanda hose bahungiye muri Kiliziya n’izindi nsengero, barasenga amajoro n’amanywa ubutaruhuka barangije bicwa urupfu rubi n’abemeraga uwo Yezu wawe ndetse akenshi bayobowe n’abayobozi b’idini muri ubwo bugome butagira urugero. Na Yezu wawe uwo batakiye icyo gihe cyose ntacyo yabamariye ahubwo ababayeho barokotse atari uko basenze kurusha abandi ahubwo kubera ibikorwa by’ubutwari by’ Inkotanyi! Now, who is fooling who here ?

    Reka kwemera ibyo uriya muturage avuga ntawe ubigutegetse, ariko nawe umuhe amahoro univanemo uko kwica mbona utangiye gukangisha uwo ariwe wese wavuga Yezu (cyangwa Mohammed for that matter) uko udashaka! Ishyire mu mutwe once and for all ko nta muntu n’umwe utegetswe kwemera ibyo wemera nk’uko nawe ibyo wemera ubyemera ntawe ubigutegetse!

  • Simbikangwa@ Ko mbona wigize umuvugizi wimana ntabwo uzi ko dutuye munsi yijuru.
    uwo mudamu nuburenganzira bwe ahubwo niwowe ukeneye ubufasha. abemera Kagamé ni abazi icyo yabamariye wowe ukwiye ingando.

Comments are closed.

en_USEnglish