Uganda: Umugore wa Museveni yasezeye muri Politike
Umafasha wa President Museveni, witwa Janet Museveni yasezeye ku mirimo ya Politiki no kuyobora Intara ya Ruhaama. Yavuze ko yakoze akazi ke neza bityo ko igihe kigeze ngo ajye kuruhuka areke n’abandi bayobore. Yabwiye abajyanama be ko muri 2016 yifuza ko hazatorwa undi uzayobora iriya ntara kuko we yarangije akazi yari ashinzwe.
Amakuru avuga ko hari bamwe mu bajyanama ba Janet Museveni bamusabaga ko yakongera kwiyamamariza kuyobora iriya ntara ariko ababera ibamba.
Yagize ati: “ Nafashe icyemezo cyanjye kandi sinzagitezukaho. Ndabizi ko mukinkunda ariko rwose sinziyamamaza ukundi kuko nakoze ibyo nagombaga gukora.”
Uyu mufasha wa President Museveni yirinze kuvuga uwo yifuza ko azamusimbura kuko ngo biri mu nshingano za Komite nyobozi y’iriya ntara.
Ku rundi ruhande ariko, uyu mubyeyi yavuze ko hagomba kubaho inama kureba ibyo uzamusimbura ibyo agomba kuzaba yujuje.
Yavuze ko ateganya kuzavugira kuri radio y’igihugu ibyerekeranye no kutaziyamamaza kwe.
Janet Museveni yari na Minisitiri ushinzwe Intara ya Karamoja.
Yatorewe kandi guhagararira agace ka Ruhaama mu Nteko ishinga amategeko muri 2006 ubwo yatsindaga Augustine Ruzindana.
The Saturday Monitor
UM– USEKE.RW
24 Comments
Nonese kweli ubundi Umugore wa Perezida aba Ministre akanaba Gouverneur w’intara?
Reka turebe niba iyonama nziza arayigira numugabo we.
Utumva abandi ko bamaze kumva demokarasi icyo aricyo.ngaho agire inama umugabo we,na Jeannette Kagame ndetse na Kagame ubwe.muhe n’abandi nabo bayobore.
@MUCYO, ko yabikoze ntawumugiriye inama kuki usabako yazagira abandi inama?
Mucyo mumureke!!avuze ibimuri kumutima.
Ni mucyo we iyo urebye Janet museveni ubona angana nande mubayobozi burwanda kandi we yavuze ko ashaje kuki se wumva twagendera kumuntu ibyo akoze wowe hindura amatiku ufite mumutwe wawe urumva uturekere umusaza
ushingiye kuki uvuga ko afite amatiku mumutwe???aho ntiwaba wibeshya cyangwa umubeshyera se?jya ureka gutuka no gutwerera abandi uburwayi utapimye
Ni mucyo we iyo urebye Janet museveni ubona angana nande mubayobozi burwanda kandi we yavuze ko ashaje kuki se wumva twagendera kumuntu ibyo akoze wowe hindura amatiku ufite mumutwe wawe urumva uturekere umusaza
Ibyaribyo byose ntabwarusha imyaka Tito Rutaremara.
Mucyo izo bombori bomboliiiio ziri mu rutwe rwawe zigumane udasajije abandi.
nkawe Mubaraka na Rafiki kuki mutukana cyane???muri abashumba se cyangwa mwahubutse please muhindure attitude yo gutukana muri ikigihe tugezemo ntitugikeneye ibitutsi ngo ibipinga,haduyi,…nibindi ntavuze ni muhinduke mubatizewe mwemere ko mushobora kudatekereza kimwe nuwariwe wese mukandi icyo ntikikabe igitotsi nikibazo.
Imana ibahezagire!!!
Ariko njyewe muransetsa pe,ubwo wasomye ibyo yivugiye?Nyakubahwa Madamu. Museveni yivugiye ko yarangije ibyo yagombaga gukora.Ese abandi bababwiyeko barangije?Tujye tuvuga ibintu twabisomye neza.Murakoze
Umusaza napfa Urwanda narwo ruzaba rurangiye?Natwe turamwemera icyo tutemera nuko yakora ibinyuranyije n,icyo amategeko ateganya.ubworero,ntitukavuge ukuri ngo mwumveko tuvuze amatiku ibintu biteganywa n,amategeko bigomba kubahirizwa.
Ministre ,Gouverneur yari yikwije da?
arko abanyarwanda ntimurashira ubugome koko muraziza iki mucyo niba waraye uriye kubera umusaza wibwirako nabandi bariye ese mucyo avuze iki kitabaho ndabona agiye kubateza imyiryane kbs nimituze imana niyo iyoboye urwanda nishimako avaho izanshyiraho undi ndabasabye mutamuteza imana ngomufite inka ubuse ndayigira ngo umutekano nimwicekekere agahinda kinkoko kamenwa ninkike yatoyemo
Nanjye simbona icyo Mucyo yavuze kidahwitse ! ariko se koko niba warakijijwe na HE Kagame, ni ngombwa gutuka abavuze ko yarekura ubutegetsi nk’uko itegeko ribisobanura neza ?? rwose mureke kujya mutukana nk’abana bato !! ubu ni iki Mucyo avuze cyatuma mumwikorera kugeza aho ?? erega Kagame nawe ashobora kutemera kwica itegekonshiga, kandi ntimwabimuhatira aramutse ashyize mu gaciro !! gutukana byungura iki koko ??
Nyirubwite yivugiyeko nageza 2017 atabonye uzamusimbura nukuvugako azaba yarayoboye nabi.Kandi imvugo ye niyo ngiro sinzi icyo bamwe baharanira rero.
@Mucyo n’abamushyigikiye,ndabona amategeko muyazi cyangwa muyavuga igice!
HE Paul Kagame yongeye kwiyamamaza ntiyaba anyuranyije n’Itegeko Nshinga,igihe cyose abanyarwanda baba bamaze guhindura ingingo 101 cyaneko byemewe igihe byubahirije inzira zubahirije amategeko.
Muzirikaneko Itegeko nshinga ridafunze,ahubwo abaturage batitote bafite uburenganzira bwo kugira ingingo bahinduramo ku nyungu zabo arizo z’igihugu!
Murapfa ubusa,Kagame turamukunda kandi turamushyigikiye nubwo hari abari ku rundi ruhande.Imana iri ku ruhande rwe kuko ashyira imbere inyungu z’abanyarwanda nubwo hari ababihakana nyamara imitima yabo ibibemeza.Murare neza mwese.
Mucyo, Emmy, Cyurinyana, ndabagira inama yo kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2017, mutange candidatures zanyu nababwira iki! ariko mwigerageza kugira uwo mukumira, mwitwaza ingingo zo mu Itegeko Nshinga, Abanyarwanda barazizi na HE ntimumurusha kuzimenya , Abanyarwanda na none bazi ikibabereye kandi batangiye no kugisaba aha rero dusenge H E azabemerere nibabimusaba hakurikijwe amategeko nibiba gutyo niyemera; MUCYO, EMMY, CYURINYANA dutegereje candidatures zanyu! et bonne chance!!
wowe sewashyizemo iyawe ushinzwe kubwiriza abantu se ngo batange candidature uri Komisiyo y’amatora ra?
ujye ureka kunengura abantu kuko bucya bwitwa ejo uzurunde kwanduranya no kwishongora kuko byose ni ubusa
Mumenye ko byose bigengwa n’ Imana. Ariko kandi ntimunirengagize ko ibya politics bigengwa n’abakoloni. Bashatse kugukuraho ntiwarara. Ariko amateka yagiye abigisha. Ikigambo cyawe nticyashyiraho cyangwa ngo gikureho Perezida w’igihugu. Mujye mutuza, murye, muryame, musinzire, murote amahoro!!
Truth wavuze Imana ndavuga nti dushobora kugira aho twemeranya rwose, nyuma urabyishe uzanye ABAKOLONI!!! Umbabarire ariko uratandukiriye rwose: Abakoloni?? abahe se ? sobanura neza! Ntabwo se u Rwanda rwabonye ubwigenge ku 01/07/1962 ? Urashaka biriya bihugu byo mu burengerazuba bwa isi se? ( les pays occidentaux) niba ari bo wita “Abakoloni”,reka nkubwire: Abanyarwanda bafatanyije na ya Mana wavugaga twabahindura ubusa, reka gutinya “ABAKOLONI” wa mugani wawe’ barangije kutwiyereka ko ari abanyamafuti ( si bose)
Beli!! Imana yego!! Kuko nta butware butava ku Mana, itabwemeye ntibwamara n’umunsi kuko burya Ubuyobozi ni umukozi w’Imana. Ariko niba ugenzura neza uzasanga hari Ibihugu bikomeye bishaka kuyobora mu buryo bugaragara cyangwa butagaragara; abo ni bya bihugu bifite Veto right. Abo iyo udakoze uko babishaka, batangira kukuvangira, bashobora kubikora umwe ku giti cye, itsinda rya bamwe cyangwa bose icyarimwe. Ariko akenshi ntibakunze kumvikana, ari nayo mpamvu nabo ubwabo bahora bahanganye indirectly: Ni abakozi ba Shitani. Banga ibyiza n’umutuzo. Kandi ntibashima icyiza iyo batakigizemo uruhare n’inyungu. Uvuze ubwigenge nibuka ko wagombye kuba uzi ko nta gihugu kibarirwa muri Tiers monde kigenga; n’abibwira ko bigenga hari icyitwa néocolonialisme kibageraho, muri économie na politique. Ni ubukoloni butagaragara ariko bufite uburemere burusha ubwambere. Abanyarwanda ntitwacika intege yego, hari icy twakora duhereye ku byagezweho ariko se ugirango ba Gandhi, Neru, Nasser, Broz Tito, Kaddafi ndetse na Sankara bari bagerageje ariko uzi nawe ko bagiye babagenza: Kubananiza abandi bakanabica… Yewe Belina we ni birebire!! Ubuse Ibihugu bya Afurika uzi ubutunzi bifite, ariko se batuma hari icyo uwo mutungo wabyara? Oya tugomba guhora turi isoko ryabo, kandi tukabaguraho ibyavuye iwacu. Ntibashobora gutuma twumvikana na gato. Ndetse abavuze bose iby’Afurika yiyunze barabanga, nka ba Nkrumah, Sankara, Kaddafi, Kagame. Iyo utangiye kuvuga ko Afurika ifite Potentiality barakurwanya. Aho kubita abakoloni umuntu yabita “Abababiloni” abadakunda ibyiza; aho tunongeraho na babandi babura icyo bagaya inka bati:”Dore icyo gicebe cyayo” Yewe ndangije mbasaba mwese gushima ibyiza n’ubwo byaba bikozwe n’uwo mutemera kandi mukagaya ibibi n’ubwo byaba bikozwe n’uwo mwibonamo. Thank you all.
@Truth,nkunze ibitekerezo byawe ntakuzi pe!Uri umuntu w’umugabo kabisa!
Comments are closed.