Social Mula yamaze gutandukana na ‘Decent Entertainment’
Mugwaneza Lambert umwe mu bahanzi bazamutse mu gihe gito agahita amenyekana mu njyana ya Afrobeat ku izina rya Social Mula ni akiri muto ugereranyije n’abandi bahanzi bayikora mu Rwanda barimo Senderi International Hit na Mico The Best, yamaze gusezera muri ‘Decent Entertainement’.
Ni nyuma y’aho byari bimaze iminsi bivugwa hirya no hino ariko ku mpande zombi ntibemere ayo makuru. Byanavugwaga ko ashobora kwerekeza muri All Star Music iyobowe na Nizzo wo muri Urban Boys gusa ngo ibyo sibyo.
Social Mula ngo nta kintu na kimwe ashinja Decent Entertainement ku mubano bari bafitanye nka sosiyete yagombaga kugira aho imukura ikagira n’aho imugeza mu myaka itatu bagombaga kumarana.
Mu kiganiro na Umuseke, Social Mula yemeye ko uko gutandukana kwabayeho kandi ko agiye kuba akora muzika ku giti cye kugeza igihe azabonera uwo bazakorana.
Yagize ati “Yeah!!!!ayo makuru niyo yo kuba namaze gutandukana na Decent Entertainment. Ariko byatewe nuko hari ibyo nifuzaga kugeraho mu gihe cyose twakoranye ntari nakagezeho kandi mbona ndimo gusigara inyuma cyane.
Ariko ndashimira ubuyobozi bwayo kuko nta kintu na kimwe mbashinja kijyanye no kutanyitaho ahubwo niko bari bashoboye uko bamfashije kose.
Ubu ngiye kwita ku bikorwa byanjye bya muzika kugeza igihe nzabonera uwo dukorana. Kuko sinavuga ko ngiye guhagarika muzika kubera ko nta muntu mfite umfasha mu bikorwa byanjye”.
Amasezerano ya Social Mula na Decent Entertainement yagombaga kumara imyaka itatu dore ko bayagiranye mu 2013 none batandukanye hari hasigaye umwaka umwe ngo arangire neza.
Ku kibazo cyo kuba hari abahanzi benshi mu Rwanda bashoboye kuririmba ariko badafite amikoro, Social arasaba amasosiyete gushora amafaranga mu bahanzi kuko muzika nyarwanda abona irimo kugenda itera imbere uko bukeye nuko bwije.
‘Abanyakigali’ niyo ndirimbo yatumye uyu muhanzi amenyekana cyane n’ubwo hari izindi yagiye akora zigakundwa cyane.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=xbYorXDE-tM” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Yabuze n’imyambaro ari mubucocero namwe ngo ni Star.
Gutukana bibi Gisa. Niwigeza aho ageze wowe uzitwe star. Gusa turamwemera abamukunda ntawugusabye rero kumukunda niba utamwibonamo
Comments are closed.