Digiqole ad

Jules Sentore ngo yiteze itungurana ry’igihembo cya PGGSS5 

 Jules Sentore ngo yiteze itungurana ry’igihembo cya PGGSS5 

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bitwaye neza mu Ruhango

Rwamwiza Jules Bonheur umaze kumenyekana cyane mu njyana gakondo ku izina rya Jules Sentore, ngo ku ruhande rwe ategereje kureba itungurwa ry’abahanzi bamwe na bamwe bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Str5 ku gihembo nyamukuru cy’iri rushanwa kingana na miliyoni 24.

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bitwaye neza mu Ruhango
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bitwaye neza mu Ruhango

Bwa kabiri yitabira iri rushanwa, Jules Sentore ari mu bahanzi bagaragaza ubuhanga mu miririmbire nubwo umubare w’abafana utaraba mwinshi nk’uwa bamwe mu bahanzi bahanganye.

Ku nshuro ya mbere yitabira Primus Guma Guma Super Star, yegukanye umwanya wa 7 mu bahanzi 10 bari bari muri iryo rushanwa. Igikombe kiza no kwegukana n’umuraperi Jay Polly.

Ku nshuro ya gatanu y’iri rushanwa usanga abahanzi bari ku gire kimwe ugereranyije n’andi marushanwa yabanje aho umuhanzi uzaryegukana yahitaga agaragara mbere kubera ubwinshi bw’abafana berekanaga ko bamushyigikiye.

Mu kiganiro na Umuseke, Jules Sentore umwe mu bahanzi barimo kwitwara neza muri iryo rushanwa yavuze ko byanga bikunda hazaba ugutungurana ku muhanzi uzegukana iri rushanwa.

Yagize ati “Mbere wasangaga hari umuhanzi urimo kudutera icyugazi cy’abafana benshi ku buryo wajyaga no kuririmba ufite ubwoba. Ariko ubu twese ntabwo wahita uvuga ko irushanwa ari irya kanaka kuko usanga turi kimwe.

Ku ruhande rwanjye nkurikije ibyo irushanwa risaba kugenderaho, nsanga hazaba ugutungurana cyane ku muhanzi uzegukana iri rushanwa ku nshuro yaryo ya gatanu ribaye”.

Mu bitaramo bigera kuri bitanu bimaze kuba by’iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5, usanga abahanzi bakunze kuza mu myanya ya mbere badakunze guhinduka mu buryo baba barushanyijwe.

Muri abo bahanzi usanga hazamo, Bruce Melodie, Knowless, Dream Boys, Senderi, Jules Sentore na Bulldogg. Indi myanya usanga ihindagurika kenshi bitewe n’uko umuhanzi aba yitwaye.

Umva indirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘Kora akazi’

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=aNPu7TByxO8″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nirya Knowless cg Melodie birigaragaza.

Comments are closed.

en_USEnglish