Digiqole ad

Burundi: Amatora y’Abadepite yigejwe imbere, imyigaragambyo irakomeje

 Burundi: Amatora y’Abadepite yigejwe imbere, imyigaragambyo irakomeje

Perezda Nkurunziza yigije imbere amatora y’Abadepite

Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo President Nkurunziza yasinye iteka ryo kwigiza imbere amatora y’Abadepite ho icyumweru kimwe akazaba ku italiki ya 05, Kamena, 2015 kugira ngo haboneke agahenge mu bigaragambya ariko ntibyabujije abaturage gukomeza imyigaragambyo bamagana kwiyamamaza kwa Nkurunziza kuri manda ya gatatu.

Perezda Nkurunziza yigije imbere amatora y'Abadepite
Perezda Nkurunziza yigije imbere amatora y’Abadepite

Ikindi cyagaragaye ni uko abapolisi bagarutse mu mihanda kwirukana abigaragambya mu duce twa Musaga, Nyakabiga na Cibitoke.

Muri Musaga abaturage bahanganye bikomeye n’abapolisi babarasagamo ibyuka biryana mu maso ndetse n’amasasu asanzwe. Abaturage bashakaga kwigarurira umuhanda RN7ndetse nyuma abapolisi bavuye mu mihanda barataha.
Muri Nyakabiga umupolisi yishe umusirikare amurashe, nk;uko umwe mu bapolisi babibonye yabibwiye RFI.
Muri iki gicamunsi, igipolisi ngo kiteguye bikomeye guhangana n’abigaragambya kandi ngo amasasu akomeje kumvikana ahantu hatandukanye muri Bujumbura.

Amatora y’Abadepite yari buzabe kuwa Kabiri w’Icyumweru gitaha ku italiki ya 26, Gicurasi. Ubu yimuriwe kuri 05, Kamena.

Amatora ya Perezida wa Repubulika ngo azaba ku italiki yagenwe ariyo 26, Nyakanga uyu mwaka.

The Reuters iravuga ko icyemezo cyo kwimura amatora gifashwe kubera igitutu amahanga yashyize kuri Nkurunziza kubera ko abaturage batishimiye kwiyamamaza kwe.

Uyu munsi kandi Umunyamabanga wa EAC, Dr Sezibera Richard n’itsinda ayoboye bari mu Burundi  kuganira n’impande zombi ngo bahoshe amakimbirane.

Iyi foto yavanywe kuri twitter irerekana abasirikare bashoreye umupolisi ucyekwaho kurasa umusirikare muri Nyakabiga
Iyi foto yavanywe kuri twitter irerekana abasirikare bashoreye umupolisi ucyekwaho kurasa umusirikare muri Nyakabiga
Igipolisi cyasubiye guhangana n'abigaragambya kuri uyu wa Gatatu
Igipolisi cyasubiye guhangana n’abigaragambya kuri uyu wa Gatatu

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • ibi nakumiro pe! Uzi kwiyamamariza kuyobora abantu batagushaka.

    • ariko abo bantu batamushaka bagiye mu matora bakanga kumutora maze akavamo ko aricyo amatora amaze?
      ubundi se umuntu ajya muma tora bose bamushaka se?

      akumiro ahubwo ni ukwanga kudatora uwo udashaka hari ikindi kibyihishe inyuma kitari amatora gusa

  • Ariko muzambwire, ni ibyubahiroooo,? ni amafarangaaaa,? n’imodoka zihenze n’izindi zibagaragiraaaaa, ? n’amashyaka yabo n’imirongo ya politikeeee,…? ni ibihugu byabo bicaramo barindiwe umutekanoooooo,? ni ukuvuga rikijyanaaaaa….? n’ingendo za buri kanya ujya mu bihugu binyuranye by’isiiii….? Koko kuba umuperezida babibona mo iki…..? njye mbibonamo gukorera kuri stress, , gukorana n’abantu abenshi wenda banakubeshya, Kubura ubwinyagamburiro(liberté) Uburinzi buhora bukomye ho? Kutibonanira n’abana n’umuryango igihe ushakiye, kubura ibitotsi kenshi, Muntu wese usoma ibi wahitamo iki?

    • Nuguhahamira umuyaga!

    • Ntabwo wabimenya Beli, harimo akantu, harimo ibanga tutazi

    • kuyobora abatishoboye biraryoha cyane kubera na kazi kabamo uretse kubazanira ubukyene, imbuda na amasasu.

      Hanyuma abazungu bakazana infashanyo .

      ($$$$$$ Access granted )

    • Uvuze ukuri pe!Uri umugore/umukobwa abandi bagakurikra. ndakwemeye.Icyakunyereka.

  • Muburundi habuziki kugira umuti uboneke?

  • Kagabika wowe turemeranya,niba batamushaka nibamureke amatora azabigaragaze,nahubundi niba ataribyo bakomeje imyigaragambyo bigaragazako harigice gito kimufitiyubwoba bw’uko azatorwa n’ikindi gice kinini kimushyigikiye,ahubwo abazi ibyo mu burundi batubwira niba atariko bimeze?

  • ahubwo abigaragambya babuze imikoro .no inkorabusa kuko mbona ntawamusimbura mbonamo.none se umuturage utagira n’inkweto arashaka kuba prezida kweri?barabashuka !!!bategereze amatora azabakemurire ikibazo .

  • Ikibazo gikomeye si ugutora cyangwa kudatora, ikibazo ni uko tutubahiriza amategeko bishyiriyeho. Ajyaho yahawe manda ebyiri zitarenga, none arashaka iyagatatu. Ibyo ni ugutsimbarara ku butegetsi, nibyo abaturage badashaka. Abanyafurika tugomba kumenya kujya turekura ubutegetsi tudashenye ibyo twubatse. Ni isomo rikomeye rya demokarasi.

  • Erega Nkurunziza wavutse usanga u Burundi buyoborwa,kandi nubundi uzabusiga buyoborwa.kandi nuwaguha ibri mu Burundi byose ntacyo byakumarira.Reka wangiza urubyiruko urutera umutima mubi,abo bana bato nibo bazakwiyicira.umuntu usenga si uko akora kuko ntaho IMANA yakubwibwiye kwica abantu ngo ubone ubuyobozi.

  • Erega Nkurunziza ni umwicanyi, ese azayobora abaturage batamushaka cyane cyane ko bamaze no kumukora mujijo ahaaa!!!!!!!

  • Buriya mwe har’icyo mutazi ?? Imana yaravuze ngo nitubura ubwenge nayo izatureka .>>> 1 =rubanda rugufi barapfa umusubirizo,
    2= abana baricwa n’inzara, kurara nabi, etc … Namwe muzi. Ark ikibabaje n’uko ababashuka bamwe bibera hano mu ma Hotel ya kgl, n’ahandi n’ahandi heza. Abatagira n’urwara rwo kwishima barapfa umusubirizo ?? Murumva mutarwana intambara yo kuneshwa koko ?? Mmi nawatakia ku ishi maisha tam nyinyi mkipenda.

  • Buriya rero nkurunziza yari akwiye kwigira kuri presisedent w’URWANDA niba badashaka ko yabayobora naveho

  • nge ndabona abarundi bagabanya imyigaragambyo kukoko umuti wokudashaka presedent ni mumatora ntahandi reka bategereze amatora ntabwo ari chaos umuti tuzi neza ko kamara mpaka ari tora

  • erega njyendabona abarundi banatuza piter nkurunziza azabayobora babyanga cg babikunda kuko bariyabagabo bagerageje gutere cou detat iburizwamo ndabona hariya niyo yari inzira yokumuvanaho kuba barananiwe abarundi nibatuze nubundi abayobore ntakundi

  • REKA MPANURE NKURUNZIZA, BURUNDI PRESIDENT
    Nyakubahwa nkurunziza, kubwanje, umuyobozi mwiza:
    1. Yubahiriza amategeko(ibwirizwashingiro, etc.).

    2. Ategura uwuzomusubirira (mukwiye kumenyako ivyo umuyobozi (president) ashikako atabikora wenyene, harababimufasha, kubwivyo akwiye kuraba mubobakoranye bashoboye akabaribo ahabakabandaniriza ahoyarageze, Nahabavugako umuyobozi mwiza asubiriwe ivyoyubatse vyasenyuka, baribeshya cane kuko nahumuntu yotwara100 ans ategerezwa kumenyako azosimburwa, nicogituma akwiye gutegura umuntu azomusubirira abishoboye ndetse nokumurusha kugira abandanirize ahoyarageze.

    3. Aheza manda yiwe abanyagihugu bakimukunda(banyakubahwa mushaka muzame mavakubutegetsi abantu bariko abararira, barabavuma?)

    Ikindi nuko hokwama ikigongwe kubayobozi(presidents, etc) bavuye mumirimo yabo kuko abeshi bumira kubutegetsi kubera batinya ingaruka zivyaha bakoze bakiri kubutegetsi. Harinababwumirako kubera umwana wumuntu guhaga kwiwe bigorana.

  • uvuga ukuri pe! ntakuntu mubobakoranye na nkurunziza hoburamwo umuntu ashoboye. Nahonimba bateze urukiza kumuntu umumwe (nkurunziza), ntahobahagaze.

    Ikindi nibazako yababitsemwo ubwoba bwishi kuko nababona ibitagenda neza baratinya kumuhanura.

Comments are closed.

en_USEnglish