Digiqole ad

Inama rusange y’umuryango FPR Inkotanyi yateranye.

Umukuru w’ishyaka FPR-Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, yahamagariye abayoboke b’iri shyaka gukomeza umurego mu kubaka igihugu bagiteza imbere, aho ni kuri uyu wa 9 Ukwakira 2011 kuri Stade Amahoro i Remera.

Abanyamuryango ba FPR (Photo The Newtimes)
Abanyamuryango ba FPR (Photo The Newtimes)

Iyi nama yabereye kuri stade Amahoro i Remera, Umukuru wa FPR  ishyaka riri ku butegetsi Nyakubahwa Paul Kagame yabwiye abari aho ko isi yose ivuga ku Rwanda, ndetse irugenzura bamwe bakanavuga ibitariho ariko ko bitagomba kugira uwo bitesha umwanya ahubwo bikwiye gutanga imbaraga zo gukomeza guharanira guteza igihugu imbere.

Yakomeje abwira abari aho ko hari byinshi bimaze kugerwaho ariko kandi hakiri inzira ndende yo gukomeza guteza imbere imibereho y’abanyarwanda. Yashimangiye ko kugirango igihugu cyihute mu iterambere umunyarwanda wese agomba kubigiramo uruhare.

Yasabye abayobozi kuba imbarutso kuko aribo ishyaka rifatiyeho kandi ko bagomba gushyirahamwe kugirango bagere ku iterambere igihugu kirangamiye.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Bwana John Rwangombwa, akaba yerekanye isura u Rwanda rufite  mu bujyanye n’ubukungu aho yavuze ko nubwo isi yose ifite ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu bitabujije u Rwanda kwiyongera mu bukungu muri uyu mwaka.

Minisitiri Rwangombwa yatangarije abari aho ko mu ntangiro z’uyu mwaka Amerika n’ibihugu by’Iburayi byagize igihombo ndetse n’imyenda yiyongereye harimo ibura ry’ibiribwa ndetse n’izamuka ry’ibiciro bya petelori, ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara nabyo byahazahariye. Ati nubwo izamuka ry’ibiciro ryagiye rigaragara kubera ibiza byagiye bigwirira ibihugu byari bikize nka Japan na Australia ariko hari icyizere cy’uko mu mpera z’uyu mwaka byongera bigasubirana.

Akaba yaratangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri petelori birimo kumanuka ku isoko ndetse ko mu ntangiro z’uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda bwari bwazamutse ho 7% ariko ubu bukaba bwariyongereye kugera kuri 8.8%, iri zamuka yavuzeko ahanini ryatewe n’ishoramari mu buhinzi.

Eng. Colletha Ruhamya nawe yarekanye uho kwegereza abaturage amazi meza bigeze, naho Minisitiri w’intebe bwana Pierre Damien Habumuremyi yerekanye aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze igeze mu gihugu.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM 

7 Comments

  • RPF oyeee! Mukomeze mudushakire ibyiza, muduheshe agaciro kandi tugere ku iterambere dufatanyije.

  • mujye mureka kutubeshya? mubonako iyi nyandiko mwashyizeho kugeza ubu ntamuntu urashyiraho igitekerezo?ahubwo muba mwazinyonze, mugahitisha ibitekerezo musha gusa? ukuri kuzagaragara tu,,,

  • MUZAMUHE IKIGANIRO MINISTER WA MINECOFIN ATUBWIRE ICYO BAGENDERAHO BATANGA ZA % KUKO NJYE SINEMERANYA NAWE IBYO AVUGA! NAHO FPR YO IRATANGAJE NTA RUGERO RWA DEMOCRACY ITANGA NIYO MPAMVU NYINE ISI YOSE IBAREBA NTAGO ARI U RWANDA BAREBA,AHO MUZATSITARIRA GATO NIHO MUZAGARAGARIRA !??

    • ariko shahu iyo demokarasi mukangisha ni imwe twabonye mu myaka mbere y’imyaka 17 ishize?cyangwa iyo hatamenetse amarasao nta demokarasi iba ihari?mwagiye mubanza kwitegereza ibikorwa?amarangamutima ikiyabatera nicyo gituma mureba ibintu impindurize!

  • FPR oyee!ariko mushishoze kuko bigaragara ko ho ari abavangira mzee wacu,ibi ndasubira kuri ririya tegeko rikura moto mu mujyi wa kigali mbona ridasobanutse rwose,njye mbona mugihe amategeko agenga ibinyabiziga yakubahirizwa kimwe,niba hakozwe ikosa bakandikirwa kimwe nibindi binyabiziga aho gufunga moto 1mois nkaho nta assurance ziba zarafashe,twibuke ko moto nyinshi ziba ziri muri crédit mu ma banki mugihe babarirwa interests buri kwezi,bakwiye kujya bandikirwa contrevention nk’abandi bose bakoze amakosa mu mihanda bityo abanyarwanda bakagira uburenganzira bungana n’imbere yamategeko.Inzego zibishinzwe zikwiye kunonosora kiriya cyemezo cy’Umujyi na Police kugirango hatabamo akarengane

  • Nzabandora. Ukunda igihugu? Nibaza ko umuntu ukunda igihugu akunda n’abagituye. Nzabandora rero nkubwire, kuvuga ko hari inkuru badatuma zitambuka ni ukwirengagiza nkana kuko inkuru zawe zikunze gucaho kandi ntibivuze ko zose aba ari shyashya. Yewe iyaba byabagaho n’iyi ntiyari gutambuka.

    Mwakubatse igihugu cyacu ko ari cyiza cyane tukazaraga abana bacu igihugu gitemba amata n’ubuki.

  • Dushyigikiye imigabo n’imigambi bya RPF

Comments are closed.

en_USEnglish