Burundi: Imyigaragambyo yongeye. Nkurunziza yahinduye Guverinoma
Abaturage basubiye mu mihanda ahantu hatandukanye mu mujyi wa Bujumbura bamagana kwiyamamaza kuri manda ya gatatu kwa Perezida Nkurunziza. Ubu abasirikire nibo bari kubabuza kwigaragambya aho kuba abapolisi nk’uko byakorwaga mbere. Hari impungenge ko amaraso ashobora kungera kumeneka. Perezida Nkurunziza kuri uyu wa mbere kandi yahinduye Guverinoma, avanaho uwari Minisitiri w’ingabo Gen. Gaciyubwenge.
Mu byumweru bitatu bishize abaturage bagiye mu mihanda bamagana ukwiyamamaza kwa Nkurunziza ariko kuva kuri uyu wa mbere w’icyumweru gishize, ubwo byavugwaga ko ingabo zamuhiritse ku butegetsi, abaturage babaye bavuye mu mihanda.
Mu duce twa Nyakabiga, Jabe, Mutanga, Bwiza n’ahandi kuri uyu wa mbere abaturage basubiye mu mihanda bamagana ko Nkurunziza yongera kwiyamamaza.
Mu buryo budasanzwe, abapolisi sibo bagarutse kubavana mu muhanda, ahubwo ingabo. Hakoreshejwe kurasa mu kirere no gutatanya abigaragambya. Hari impungenge ko hashobora kumeneka amaraso.
General Major Godefroy Niyombare yari yavuze ko yahiritse Perezida Nkurunziza, nyuma y’iminsi mike iyi coup d’etat yarapfubye. Kugeza ubu Gen Niyombare ntarafatwa.
Nyuma gato Perezida Nkurunziza yagarutse mu gihugu avuye muri Tanzania aho yari yagumye nyuma yo kumva iby’iriya coup.
Mu myigaragambyo yabanjirije iyi, abantu bagera kuri 20 bayiguyemo.
Mu mpinduka zabayeho muri Geverinoma uyu munsi, Perezida Nkurunziza yakuyeho Min w’ingabo Gen Gaciyubwenge amusimbuza Emmanuel Ntahomvukiye wari umujyanama we.
Mu bandi bahawe imirimo harimo Alain Nyamitwe wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga. Alain asanzwe ari umuvandimwe wa Willy Nyamitwe we usanzwe ari umujyanama wa Perezida Nkurunziza.
UM– USEKE.RW
17 Comments
Nta nduru ivugira ubusa nkurunziza ashatse yakwigira ku mateka. Abona Kuva ku butegetsiakaba ex-president cg kuvaho nka kinani ibyiza ari ibihe?
Uri igicucu ariwowe nosense abanyarwanda se uratuvuganira cg niwowe uduhitiramo stupid,Kagame umuzanye gute??turamuvuga kandi duhora tumurata ibyiza yatugejejeho nuburenganzira bwacu gusaba ko rihinduka siwowe uduhitiramo ujye witegeka ureka kudutegeka.
Imyigaragambyo yari ikwiye guhagarara, imaze gutera ishavu n’iseseme ku barundi benshi bashaka amahoro mu gihugu cyabo. Abo banyepolitiki b’abarundi bategura iyo myigaragambyo kuki atari bo bajya mu mihanda hamwe n’abana babo, ahubwo bakoherezayo urubyiruko rugizwe n’insoresore zishakira amaramuko mu kaduruvayo?
Niba bashaka kwicara ku ntebe y’ubutegetsi bagasimbura Nkurunziza, bari bakwiye kugeza ku baturage b’Uburundi Gahunda (Programmes) zabo z’iterambere bagategereza abaturage bakazabaha amajwi mu matora yimirije imbere. Niba hari ibyo Nkurunziza atashoboye gukora, bari bakwiye kubyerekana ariko bakabikora mu mutuzo no mu mahoro noneho abaturage akaba aribo bazaca urubanza rwa nyuma.
Ntabwo kwirirwa bafunga imihanda, batwika abantu ku mapine, basenya amazu etc… aribyo bizarangiza ikibazo. Rwose gukomeza kwatsa umuriro bashaka gutwika igihugu siwo muti ku barundi.
Mu gihe Urukiko rurinda Itegekonshinga rw’i Burundi rwaciye urubanza rukemeza ko Nkurunziza ashobora kwiyamamariza iyi mandat ya kabiri (au Suffrage Universel Direct) kandi ikaba ari nayo ya nyuma kuri we, nta mpamvu abanyapolitiki batabyemera ngo bategurire hamwe amatora ku buryo azakorwa mu mucyo no mu bwisanzure hanyuma uzayatsinda, yaba Nkurunziza cyangwa Uwo ku ruhande rumurwanya, akaba ariwe uzayobora igihugu.
Gukomeza gutwika igihugu siwo muti ku barundi, keretse niba hari ikindi kibyihishe inyuma abantu batazi.
nkurunziza ashobora kuba akoze ikosa azicuza iminsi ye yose. gukuraho minister w’ingabo kimwe na minister of external affairs muri ibi bihe arimo ntabwo ari ibintu byoroshye. muhore gato murebe
KANDI ABO BOSE BARI MU MYIYEREKO NTIBABAZI IBWIRIZA SHINGIRO ICYO RIVUGA.
ICYO BAZI NI UKUJYA MUMIHANDA GUSA, BAMWE BAKAGWAMO. BIRABABAJE.
NIBASOME INGINGO YA 96 Y’ITEGEKO NSHINGA RYABO BAMENYE UKURI AHO KURI.
Ukuri barakwuzi. K’utavuze ngo basome n’ingingo ya 302 ? Nkurunziza yatwaye igihugu mandat zibiri mugabo yatowe mu buryo bubiri butandukanye (mode d’election). Gira amahoro
Article 96
Le Président de la République est élu au suffrage universel direct
pour un mandat de cinq ans renouvelable une fois.
Article 302
A titre exceptionnel, le premier Président de la République de la
période post-transition est élu par l’Assemblée Nationale et le Sénat
élus réunis en Congrès, à la majorité des deux tiers des membres.
Si cette majorité n’est pas obtenue aux deux premiers tours, il est
procédé immédiatement à d’autres tours jusqu’à ce qu’un candidat
obtienne le suffrage égal aux deux tiers des membres du
Parlement.
En cas de vacance du premier Président de la République de la
période post-transition, son successeur est élu selon les mêmes
modalités prévues à l’alinéa précédent.
Le Président élu pour la première période post-transition ne peut
pas dissoudre le Parlement.
Aliko se aba basore birirwa mu mihanda,bategereje kuzabona uwuhe mwanya muri gouvernement bifuza ko ijyaho? sinzi ko bazaba naba travailleurs mu biro,aliko buriya bo barashaka gusahura,mbona najye bakwiye gutuza abiyamamaza bakerekana umurongo wabo wa politiki,abaturage bakazatora uwo bihitiyemo mu mahoro.
Gukuraho minister of defense muri iyi minsi kandi yaramufashije guhangana n’iriya coup ya Niyombare ni amakosa.
Nkurunziza ariko ahombesha abarundi cane kurugero ruteye ubwoba, abandandaza, nabandi bakora ibikorwa bitandukanye, abasize muruhomba rutagiruko rungana, abakoresha amadeni bokarabaye.
Ikinyoma ciwe naniyombare cokwisabira coup d’etat kizokorwa nabanyagihu kuko peter amaze gutera ishavu ryishi abanyagihugu. Uretse kudadaza ntacashayokora, uretsekwigira MWIBUYE (prison).
NTAMAHORO YUMUNYAVYAHA!!!
Nkurunziza mureke kukontiyumva, azoshima abanyagihugu bamukweze mwibarabara. Ckazobaze Gakwaya damacsene kubijanye nurupfu rwiwe.
Nkurunziza, kubwanje wokwigarura, nosabako bokugirara ikigongwe kuko kwinosi ntawera ngo “DE” naho wewe amakosa meshi, uwihanye wese arababarirwa. Ckuzobwire pasteur (umugore wawe) agusengere.
Reka Ruhara nkurunziza akore ivyashaka kuko ntatinya gupfa, kandi gupfa ntawe vyishe. Azoshakapfe ariko yabaye umu “suny”. Kubera yabaye icamamare (umusani “suny”, “star”) kuberamafuti yiwe.
Wapi nta kuyoborwa nuwudashaka jye nakwemera nkapfa. Ushizwe kurinda itegeko shinga akorera bande? sa baturage se? Ariko ishyaka rya nkurunziza ntawundi ryabona ko batanga inshyaka se? kuki iryo shyaka ridashaka undi agahanga nabo banyapolitike? Murakora nabi muraboha abantu nabandi murabafunga kuko bavuze ibyanyu bibi. Ushizwe kurinda itegeko nshinga ntakwiye no guhembwa ibyavuye mubyifuzo bya abaturage. Ariko nzabandeba ibizava muri EAC. Wenda ibyo bazamusaba azabyumva. ikibazo ntabwo ari manda. Ahubwo iyo yayoboye yamaze iki? Yavuyemo imyigarampyo sibyo niyo musaruro akuyemo. Kwemera nicyo kizima navuge ngo reka mveho dushyireho undi wiyamamaza mushyigikire mu matora. Ibirenze ibyo amashyaka yanyu wapi murasebya igihugu cyanyu rwose.
@nditegeke we ngaho nawe jyenda utere imbere nk abo barundi twe abanyarwanda uturekere ubwo bucucu bwacu kuko butuzanira amahoro n umutekano,bugatuma turikwiteza imbere tukaba intangarugero ku abandi.twe ubucucu bwacu buturekere kuko butuma tudasenya ibyo twiyubakiye kandi bidufitiye akamaro,kandi butuma tujya gushaka amaramuko tukagaruka amahoro nta nkomyi,ntawafunze imihanda,tukajya kwiga kuko ntawafunze amashuri,tukajya gusenga mu mudendezo tukagaruka murugo amahoro,tukajya kwa muganga bakatuvura kuri mutuel tukagaruka murugo amahoro,nta masasu twumva ntakavuyo twumva mu gihugu cyacu.lol njye mpisemo ubwo bucucu bwacu rero nkuko ubwise kuko butuma igihugu cyacu cyitubera nka paradizo mu isi,naho wowe gumana ubwo bwenge bwawe n abo wita abanyabwenge kuko bubasenyera bugatuma muba mu kuzimu ho mu isi.uti dufite ubucucu ariko butuzanira ibyiza, uti wowe n abandi mufite ubwenge ariko bubazanira icuraburindi,so bugumane wowe kuko ubwo buri munsi y ubucucu bwacu,lol ijyanire kabisa twabonye aho abafite ubwo bwawe batugejeje muri 1959-1994,gumana kabisa
wanka guha amaraso igihugu cawe imbwa zikaynyera ubusa!Fyina, muri revolution francaise ntabapfuye?,Americain?hehe hatapfuye umuntu ariko abasigaye ntibabaye ba minister habe na planton ariko ibihugu ubu biriho neza!!!abana babo ntibicanira gutegeka/gutwara
Igihugu cy,Uburundi gikeneye imfashanyo y,ibitekerezo mu bya politique mu miyoborere yacyo.Ibintu ABAYOBOZI b,igihugu bacyeneye kugirango Igihugu cyabo kibe Igihugu nyine.
1)Patriotisme,:a)Kwiyubaka mu nzego z,imiyoborere y,igihugu,Proffessionalism,iterambere ly,igihugu,Gukorera hamwe,kubaka inzego z,ubuyobozi utitaye k’ubwoko,akarere cyangwa ishyaka,gukora cyane hagamijwe inyungu z,abaturage .Umutekano w,abene gihugu no kuiha agaciro.ibyo bigezweho ibindi byazaza.
bavuga ayabandi ayabo bakayicaraho. buriya u Burundi burashobora kubabera intangiriro y’iherezo. urabe wumva mutima wo mu mutiba. burya si buno, muricare mubanze mwitondo kuko aho iyi si igeze si ho yari mu myaka ishize: irazunguruka.
Aliko nkawe nditegeka Kagame umuzanye gute .niba ubibona neza urabona hali aho ahuliye nibyo ulimo rangiza rumwe.naho HE Kagame twe nka barwanda dufite impamvu zigarara.nzituma tubisa.kuko aho tugeze ali aho gushimwa .naho wowe ibyawe .nibibigusa .ndakubwira ko twe tubona ibyiza byindashyikirwa urwanda rugezeho tubikesha ubuyobizi bwiza Imana yaduhaye none twabuzwa niki.nande..kubera.iki…..umva twe niwe dushaka cyaneee.naho kwita abantu injiji ubwo wowe uliki.?????????.
Comments are closed.