Miss Rwanda na ‘Rwanda Inspiration Back Up’ hari ibyo batumvikanaho
Dieudonné Kagame umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yateguye igikorwa cya Miss Rwanda 2015, yemeza ko aribo bafite Miss Rwanda watowe Kundwa Doriane mu nshingano (Management).Uyu ariko we arabihakana akavuga ko afite ‘Manager’ mushya.
Dieudonné Kagame uzwi cyane nka Prince Kid avuga ko ‘Rwanda Inspiration Back Up’ ariyo yagombaga gukora ‘Management’ ya Miss Rwanda watowe ndetse ikajya imufataho 30% by’amafaranga abona buri kwezi. Gusa ngo nyuma y’amezi atatu atowe ntacyo baramubonaho.
Prince Kid avuga ko ibi ari ibintu bari barumvikanyeho mbere nubwo bwose amasezerano asinye Kundwa Doriane atarayasinya.
Doriane Kundwa, Miss Rwanda 2015 yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko afite ‘manager’ mushya kandi ko 30% ‘Rwanda Inspiration Back Up’ isaba kumufataho ibi agomba kubyigaho.
MissRwanda2015 ati “Bruce (wahoze ari manager w’umuhanzi Meddy) niwe manager wanjye, asanzwe amenyereye ibyo gukora nk’umujyanama….iyo 30% ‘Rwanda inspiration’ insaba ndacyayigaho.”
Prince kid we avuga ko ikigo ayoboye aricyo kigifite Miss Kundwa Doriane mu nshingano no gukurikirana ibikorwa bye mu gihe cyose acyambaye ikamba rya MissRwanda2015.
Akanemeza ko ayo mafaranga angana na 30% bagombaga kuba bayamufataho nubwo bwose ngo uyu mukobwa atarasinya ku masezerano bamuhaye amaranye igihe.
Photo/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE
Ilas Jalas
UM– USEKE.RW
18 Comments
Ariko abanyarwanda bazumva ryari? niba uwo mukobwa ntacyo yabasinyiye mbere nta na mba abagomba. niba miss Rwanda ari iyabo ntabwo bagombaga kumwemererera kwiyamamaza atarabasinyira. Aha Doriane ari mu kuri 100%. bene ayo masezerano akorwa mbere y’irushanwa kandi agasinyirwa na buri wese uri mu irushanwa!
ARIKO UBUNDI ARINDA ABAHA IYO 30% MWAGUZE IKI?
MWAJYIYE MURYA AYO MWAKOREYE ARABURA KUYAHA ABABYEYI BAMUREZE BAKAMUKUZA AKABA ICYO ARI NONE AKIBACYESHA NGO ARAYABAHA AHUBWO MURIFUZA MUKANINYURAMO NGO AMASEZERANO ADASINYE;UBWO SE NINDE WAKURIKIZA AMASEZERANO ATASINYIYE…WAJYIRANGO NABANA BASABA NTACYO BUMVIKANYE
No way to sign such agreement Miss! ubwo ni uburiganya, nimba batarabishize ahabona mbere utaratorwa bakabigira ubwiru, ni bihangane! ntuzabahe n’igiceri!!!
No way !!!
mujye mureka kwifuza cyane sha , 30% hafi icyakabiri cyayo yakoreye?! ubwo se wowe ibyo wari ushinzwe muri miss rwanda 2015 ntibaguhembaga haruwo wayahayeho
Ubwo bishatse kuvuga ko buri contestant wese bari baramuteguriye amasezerano?!!!!!!
Ewa izo 30% ntuzazibahe abo baryi!
Ufite manager wawe ujye umuhemba,naho abo bo kukukuraho,bahe isinde baceho.
irire sha, uve murayo. ngo 30%? yiki se? wamugani ko iyo societe cg company, ariyo ibifite munshingano zayo ibyo bikorwa… ubwo finance yayo izava mumushahara wa miss? ahubwo nabo bagomga kukwishyura ayandi yo kugushimira ko watowe neza nibikorwa #byabo# bikagenda neza hahahaha!! iyo administration yabo ntakigenda…. uziko ari nkakwakundi abana bajya hariya bakarira ngo kanaka yanze kumpa kuri bonbon!
Abatype biba kumannywa wana? Back up yatsindiye isoko ryo gutoresha nyampiga, igikorwa kikarangira atowe, ariko management ya Doniane nibindi bindi, ntabwo mwagakwiye gu taking advantage ngo mumuchabiranye mumurire amafaranga…Agomba kwishakira manager uwo yumva yamufasha mubikorwa bye bya muri munsi…
Nta soni, mureke gutesha umwana muto umutwe.
uwo mwana nareke kuba umuriganya kuko siwe wiyamamaje hari abateguye igikorwa cya miss rwanda 2015.yakagombye kububunvira,ikosa bakoze nuko bamusinyishije mbere yuko atorwa ariko byari bigoye kuko ntibari bazi uzaba miss.nikareke gukunda amahera cyane iyo atagira bariya ibyo abona uyumunsi ntabyo yarikuba abona
sorry ikosa bakoze nuko batamusinyishije mbere yuko atorwa
ariko nimugapfe kuvuga ibyo mutazi,nahandi hose abantu batoresheje miss byanze bikunze hari percentage abaha kuyo yinjije nuko wenda bo batamusinyishije mbere ariko nibisanzwe mwikwiha abantu bategura.njye mbona ahubwo bamaze kubigeza kure kabisa mukomereze aho.
Niko Bebe, wowe ushingira kuki uvuga ko Doriane ari umuriganya kandi nawe wivugira ko nta masezerano yanditse bafitanye? Iki kibazo na none ndakibaza Junia uvuga ko nta kabuza hari percentage agomba kubaha. Ibi ubikura hehe ko byagombye kuba biri mu masezerano, ayo nayo akaba ntayariho? Ahubwo jye mbona uyu Prince Kid yahisemo kujyana iki kibazo mu itangazamakuru kugira ngo ashyire pressure kuri Doriane maze abyemere kugirango public itamufata nk’umwambuzi! Nabihorere kuko barashaka gusarura aho batabibye!
Ubwo uwo munyarwandakazi ko numva Back up ishaka musiga iheruheru. Rwanda Revenue izakuraho 30% na Back up 30%, we asigarane 40%. muri make kuko numvise ngo azajya abona 700,000, ubwo ni ukuvugako nihavanwaho ayo majanisha yose azasigarana 280,000. Abyigeho neza kuko ndumva ntacyo azavanamo.
oya rwose bajye bakura ubusambo ahongaho undi mwana yabonye umwanya we abivunikiye none ngo abahe 30 kwijana ntaho byabaye kabisa uko nukumuhohotera kbs ntawagire ayo abaha ubwose yasigarana icyi cyangwa urumva ari nkiki yasigarana nkurwibutso byibura akavuga ko kuba MISS haricyo bya mugejejeho bamureke yirire aye yarabivunikiye
Ntabwo bishyuriza mw’itangaza makuru, bajye mu rukiko batange ibimenyetso. Doriane ahubwo ashatse yarega uwo Kid kumusebya. Doriane please ntuzasinye ayo masezerano udafite Umujyanama mu mategeko.
Abaharabika Doriane ngo n’uburiganya ntibabura, the road will never be smooth through out. Keep Glowing our beauty Queen.
Aba batype se bavugako akazi bakoraga kari ukwamamaza Doriane gusa!!!!! baba se nta kindi bari bashinzwe baramwamamaje wenyine. Ndibwirako akazi kabo gasobanutse muri Miss Election byari GUTEGURA KIRIYA GIKORWA not Kwamamaza Dorian ngo abe Miss. Ministere ahubwo ikurikirane aba bantu ni Abasambo. None se ntago bahembwe nyuma y’igikorwa. Aba batype basebeje Nyampinga ahubwo amategeko namurengere bahanwe. Doriane we nibakomezauhamagare Police kuko aba bantu ni IBISAMBO!!!!!
Comments are closed.