Digiqole ad

Ange Kagame yarangije Kaminuza mu ishami rya Politiki

 Ange Kagame yarangije Kaminuza mu ishami rya Politiki

Kuri iki cyumweru tariki 17 Gicurasi, Ange Kagame yarangije amasomo y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza muri Smith College iherereye muri Leta ya Massachusetts. Amasomo ye yibanze cyane muri ‘Science politique’ yize kandi amasomo y’ibirebana na Africa.

Abarangije batambuka
Abarangije batambuka

Ange yarangije hamwe n’abandi banyeshuri bagera kuri 735 bigaga amasomo atandukanye muri iki kigo cyafunguye imiryango mu 1875.

Kuri Twitter Ange Ingabire Kagame yashyizeho ifoto yerekana ibyishimo mu mwambaro w’abarangije. Benshi bamwifurije ibyiza n’amahirwe mu byo azakomeza gukora imbere.

Ange Kagame uzuzuza imyaka 22 mu kwezi kwa cyenda, yagarutsweho cyane umwaka ushize mu kwezi kwa munani ubwo yaherekezaga umubyeyi we mu biro bya Perezida Obama ahari inama y’abakuru b’ibihugu bya Africa na Obama.

Kuri iki cyumweru, Perezida Kagame yagaragaye mu babyeyi bari baje kwifatanya n’abana babo mu byishimo aho iri shuri riherereye i Northampton muri Massachusetts bu burasirazuba bwa USA.

Abarangije uyu mwaka mu byishimo
Abarangije uyu mwaka mu byishimo
Ange Kagame na bagenzi be mu byishimo
Ange Kagame na bagenzi be mu byishimo./Photo Twitter Ange Kagame
Mu bizihije ibirori byo kurangiza kw'aba banyeshuri
Mu bizihije ibirori byo kurangiza kw’aba banyeshuri
Perezida Kagame yari ahari nk'umubyeyi
Perezida Kagame yari ahari nk’umubyeyi
Bishimiye abarangije
Bishimiye abarangije
Abarangije barifotora mu byishimo
Abarangije barifotora mu byishimo
Arangizanyije n'abandi 735
Ange arangizanyije n’abandi 735

Photos/David Molnar/The Republican

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

33 Comments

  • Congs our beloved daughter, Ange Kagame, upon your successful completion of the studies you have been vigorously undertaking! Wish you unlimited future dividends!

  • WOWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWWW!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ni byiza cyane ku banyarwanda bari kurangiza amashuri nk’aya !! ese burya Ange Kagame yitwa Ingabire ????!!!!!!
    Imana imuhe guhorana ubwenge nk’ubu rwose ndabimwifurije cyane

  • congrats Ange I. Kagame

  • Kagame abana be kuki biga iyo bigwa? Ubwo se si ukwemera ko uburezi bwo mu Rwanda nta reme bufite? Muramenye ntimuunyongere igitekerezo ndifuza kumenya icyo abandi basomyi babivugaho !

    • Abandi baratekereza ko uri umunyamatiku, n’uwakinyonga ntiyaba abeshye keretse niba uzi ko amashuri atangirira muri Université!! Nako nta gihe mfite cyo kugutaho …Abantu nkawe mubaho muri abo gusengerwa

    • Yewe Mirima wee!!! uri icyontazi gusa ntacyo nakubwira. Umutima mubi w’ishyari gusa.

    • abandi se kuki aboherezayo?ntabwo ari ange gusa wiga USA,hari abandibana boherezwayo kwiga na nyakubahwa wacu di

    • mwabaye mute mwagiye mureka amatiku,ubwo se Ange Kagame niwe munyarwanda wenyine wiga kure Niba utari unabaizi abanyarda biga muri amerika ni benshi cyane

  • Nzuri

  • Congz mushiki wanjye, Komeza utere imbere.

  • ntibikabatangaze nimwumva abantu bavuga nabi paul kagame numuryangowe cyangwa basebya urwanda, abo bose baba ari nterahamwe zahekuye urwanda cyangwase abana bazo ntaho zagiye zihorana ubugome

  • Ni byiza komeza mushikiwacu.

  • Mirima we icyo nakubwira ugomba ku menya urwego buri wese abarizwamo mu buzima turimo kw’isi.

    Ntacyo umuntu abona atakoreye ise yarabikoreye, nawe nu bikorera uzohereze uwawe aho wifuza.

  • Congzzzzzz!!!

  • bavandimwe ntimugakunde kugarura ijambo interahamwe ! umuntu niba avuze akantu kadashyitse si ngombwa ko mumutuka cyane, nimumukosore ubutaha azavuga neza ! aha ndashimira Munyarwanda uburyo amusubije

  • wowe wiyita mirima , ngo urashaka kumenya icyo abandi babitekerezaho ?!! ubwo se suko wunva uvuze amafuti harikindi ? cyangwa urashaka abo musangiye umutima mubi ngo bagushyigikire!? nonese niba uri umusore cg umugabo iyo usohotse hanze ntabo ubona bakurusha ubushobozi koko nubwo nawe hari abo urusha ? none se usibye na USA igihugu cyambere kwisi hafi muri byose , ubwo abanyarwanda twihandagaze tuvuge ko turi kurwego rumwe na africa yepfo muburezi ? ubwo se usibye na president wa repuburika ko na ministre iyo abonye kumufuka we hari akantu ko atima umwana we ayo mahirwe akamwohereza yo ? none se bavandi abantu bazanezezwa niki koko ko ari ba ntamunoza . congratilation ange kandi ukomeze utere imbere……

  • Abantu turahendwa! Ariko kwatize mu rwanda, akamutwara kwiga USA?
    Umwana wumuyobozi abakwiye kwiga aho parents we ayoboye(rwanda).

  • Congratulations Ange…ukwibyara gutera ababyeyi ineza…isuku igira isoko….First Family turabemera kandi turabakunda…Congssss again…

  • hghhhhhhhhhhhhhhhhhh

  • Nizereko nyakubahwa yasuye n’abandi bana b’abanyarwanda biga muri USA kuko ntabwo ari umubyeyi wa Ange gusa,ni umubyeyi w’abana b’abanyarwanda bose kuko ari Perezida.,!!!!!!!!!!!!!!!

  • Congs our beloved daughter, Ange Kagame! I Wish you all the best!

  • @Kaguta: Erega ibi usaba ko basobanurira abantu nka Mirima na Mukunzi( bashobora kuba ari n’umuntu umwe!) BABA BASANZWE BABIZI! Ibi bivuga ko icyo baba bakeneye atari ibisobanuro. Ubu se bose hari uyobewe ko level ya education yo muri US iri hejuru y’iy’u Rwanda ? Hari uyobewe se ko umubyeyi wese ubishoboye yigomwa akohereza umwana cyangwa abana be aho yumva bazabona ireme ry’uburezi kuruta ahandi ndetse ko ari kimwe mu by’ingenzi mubyo umubyeyi wese muzima avunikira mu buzima bwe bwose? Ubu se bakeneye gusobanurirwa ko kuba abana ba President w’igihugu biga muri US nta gitangaza kirimo ? Aba ni abo bita mu cyongereza “trolls” ni ukuvuga abantu bakora comments bagambiriye gusa kuzamura impaka z’urudaca hanyuma bakabivanga n’urwango basanzwe bafitiye Kagame. Ni ukubafata uko bari rero kuko ibisobanuro sibyo bakeneye. Jye reka mbasubize gutya rero kuko nibyo mukwiye: nimugume muri ayo matiku yanyu aho gukora ntimuzigera mubasha na rimwe kohereza abana banyu aho ariho hose kandi nimwe muzaba mwihimye. Kagame we abasha kohereza abana be mu mashuri meza kuko yakoze ibirenze kubikorera. Hari na benshi batabishoboye babasha kubigeraho kubera Kagame nyine, ndetse na bourses/ scholarships ziboneka kubera we kandi zitahawe abana be zirazwi. Niba rero mutabasha kwihanganira kubona abana ba Kagame biga mu mashuri meza boherejwemo n’umubyeyi wabo wakoze ibirenze kubikorera, muzimanike.

  • abo nka ba mirima ni nibabandi bareba inka bakayitegerezaaaaa hanyuma bati dore ririya cebe ryayo !! biratangaje nukuri

  • MIRIMA .kure uvuga ni hehe.ese niba icyo ANGE yashakaga kwiga kitaba mu RWANDA yari kubigenza gute.reka itiku n’ubuswa

  • congratulations to Angel for completing your university’ studies komezanya gukorana umurava ibyiza birimbere….
    naho uwibaza impamvu Ange yiga hanze ibyo ntibimureba kuko umuntu yiga aho yumva yifuza mugihe bishoboka mujye mureka kuvanga ibintu rwose

  • good naze afatanye n, ababyeyibe gukomeza kubaka igihugu cyaneko afite umwanya uhagije kuvarusha

  • hari nabakura abana babo muri za nine bakabajyana muri prive bitewenuko bifite cg mubugande tanzania gutyo! ariko ngo ikiro cy’ubwenge kirutwa nikiro cy’amahirwe!

  • Kuba umwana wa President yarize hanze si ikibazo kuko byose bitera no kumufuka wiwe.
    Icyiza nuko iwacu irwanda nudafite abasha kwiga kd akarangiza kurwego rwe cg se kurwego rwishuli yizeho.Dusabire abashinzwe ireme ryuburezi badahwema kugerageza kurizamura bakomeze bagerageze niwacu tuzabe kurugero rushyitse ndetse rucugushije.

    congs Sister

  • mwese murapfa ubusa namwe mutere imbere mujye aho mushatse hose. kd abantu ntibazipfobya kubera abantu bamwe bafite imitima yubutindi. ahubwo mujye musaba imana ibagirire neza. ariko mureke abantu.

  • Waw! Congs Ingabire!
    Let the sky be the limit in the progress of your education!
    Emma.

  • patrick urwango mwanga abantu muzarushirah iyo ningenga bitekerezo gsa mutuze mubane nabandi imvura inyagira abandi nawe yakunyagira kd ikoni ikubise mukeba uyirenza urugo ntimukiyibagize aho ingabitekerezo yagejeje urwagasabo iyo numva ijambo interahamwe nikibazo gsa abahutu bose si interahamwe

  • donc moi dans tous c k vous
    dites j’aimes cet famille sur tous mensieur le president by theway congs ange keep on working hard this africa needs u coutage c bon.

Comments are closed.

en_USEnglish