Stansilas Sankara aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu
Kuri iki cyumweru abagize amashyaka yiyemeje gukurikiza amahame ya nyakwigendera Thomas Sankara barateranye bemeza ko Maître Benewendé Stanislas Sankara yaba ariwe uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ukwakira uyu mwaka.
Muri iki gikorwa harimo umugore wa Sankara, Miriam Sankara bafata nk’umubyeyi wabo mukuru.
Ni ubwa mbere amashyaka yose afite ibitekerezo bishingiye ku mahame ya nyakwigendera Thomas Sankara ahurira hamwe akemeranya ku mukandida umwe.
Miriam Sankara yasabye abagize ariya mashyaka kwisuganya muri iyi nzibacyuho bagategura neza amatora y’umukuru w’igihugu.
Yabwiye abanyamakuru ko yifuza ko abaturage bazitabira amatora bakihiramo umukuru w’igihugu uzabageza ku mahoro n’iterambere rirambye.
Umuntu wese ushaka kwiyamariza amatora y’umukuru w’igihugu, agomba kwishyura miliyoni 24 CFA.
Kuva Blaise Compaore yakweguzwa n’imyigaragambyo y’abaturage batamushakaga, ubu Burkina Fasso itegekwa by’inzibacyuho na Michel Kafando.
Uyu Stanislas Sankara nta sano afitanye na nyakwigendera Thomas Sankara. Mu matora yabaye muri 2005 , Sankara yaje ari uwa kabiri mu bandi 13 bari biyamamaje, abona 4.88% by’amajwi.
Ayo matora yatsinzwe na Blaise Compaore. Muri 2007 yatsindiye kuba umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko.
Amaze kubona ko hari abashakaga guhindura Itegeko nshinga, Sankara yarabyanze avuga ko bidakwiriye ko Compaore yahora ku butegetsi ubuziraherezo.
Muri 2010, yariyamamaje ariko ntiyabasha gutsinda amatora y’Umukuru w’igihugu.
Jeune Afrique
UM– USEKE.RW
8 Comments
THOMAS SANKARA NUWO STANISLAS SANKARA BAPFANA IKI?
Apfanaiki na Thomas Sankara ???
Mgr Alexis Kagame na Paul Kagame bapfana iki? Ni uko bose ari Abanyarwanda, kwitiranwa si cyo kibazo, ikibazo ni ibitekerezo bigomba kuba byiza, bikaba indashyikirwa!
mujye mubanza musome inkuru muyirangize, bavuzemo ko ntacyo bapfana kandi no kwitiranwa amazina ntibivugako abantu bafitanye isano mumiryango , gusa bose ni abene gihugu baharanira iterambere namahoro ndetse n’ubusugire bw ‘igihugu.
Ahubwo iyo uvuga Afande Alex Kagame na Mgr Alexis Kagame
Mwe mwarazubaye mutukana mutabajije impamvu twabajije icyo bapfana.
Uwasomye iyi nkuru mu gitondo vers 07h30′ wese nta hantu hari handitse mo yuko ntacyo bapfana !!!
Ikindi kubaho kwiyo coincidance nibyo byaduteye kwibaza iba bafitanye isano.
Ariko uziko abanyarwanda kubana nabo bisaba kwihagararaho ntugire uwo ubembereza nu guhangana…, nkubwo muvuze neza mwari bube iki ???
Nukwihanganiranatwese kuba understanding ntitugomba kubonako ibitekerezo byabamwe kontakamaro bifite ahubwonibitekerezo tutwungurana God bless you guys
MURATEKEREZA KO ABANTU BABIRI TWESE TWAHUBUTSE CG TUTAZI GUSOMA IKINYARWANDA? IMPAMVU TWABIBAJIJE NUKO BATARI BABISOBANUYE,BITUMA DUTEKEREZA KO KUKO ASHYIGIKIWE NA BENSHI HARIMO NA MADAM SANKARA ASHOBORA KUBA ARI UMWE MUBO MUMURYANGO WE
Comments are closed.