Ikinyamakuru Burundi Iwacu cyahagaze kubera impamvu ‘z’umutekano’
Ikinyamakuru cyandika kuri Internet cyo mu Burundi cyitwa Burundi Iwacu cyahagaritse imirimo yacyo kubera ibyo cyise impamvu z’umutekano.
Iki kinyamakuru cyandika mu Gifaransa kiri mu binyamakuru byakurikiraye uko ibibazo bya Politiki mu Burundi byatangiye kugeza ejo ubwo cyasomekaga kuri Internet.
Cyagiye kiganira n’abantu batandukanye batifuzaga ko President Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu muri bo harimo Pierre Buyoya wigeze kuyobora Uburundi.
Mu kiganiro Buyoya yahaye Burundi iwacu yavuze ko we nk’umuntu wasinye ku masezerano ya Arusha ari nayo yashingiweho bakora itegekonshinga ry’Uburundi azi neza ko bitemewe ko umukuru w’igihugu arenza manda ebyiri.
Mu itangazo rigaragara kuri uru rubuga iyo urufunguye rivuga ko umuryango w’abakozi bakorera Burundi Iwacu bibaye ngombwa ko uba uhagaritse ibikorwa byawo by’agateganyo kubera ko utabasha gukora wisanzuye.
Iryo tangazo ryongeraho ko ibi babikoze kubera impamvu z’umutekano wabo. Iri tangazo ryasinywe na Antoine Kaburahe rivuga ko gufunga kwa Burundi Iwacu ari iby’agateganyo.
Kuva imidugararo iri mu Burundi yatangira ku italiki ya 26, Mata, ibinyamakuru byigenga byahuye n’ibibazo byo gufungwa, gutwikwa ndetse n’abanyamakuru bamwe barahohoterwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Bihangane amaherezo ukuri kuzatsinda
Comments are closed.