Digiqole ad

Burundi: Radio y’igihugu yongeye kumvikana mu gihugu

 Burundi: Radio y’igihugu yongeye kumvikana mu gihugu

Nyuma y’ijambo ryavuzwe na President Nkurunziza Pierre uri mu buhungiro rikumvikana kuri Radio Televiziyo y’igihugu, RTNB, amakuru ari gucicikana kuri Twitter aravuga ko iyo radio yamaze igihe gito itumvikana mu gihugu ariko ubu  ngo yamaze kongera gusubiraho.

Hagati aho igisirikare cyacitsemo ibice bibiri: Igishyikiye Nkurunziza n'igice kitamushaka
Hagati aho igisirikare cyacitsemo ibice bibiri: Igishyikiye Nkurunziza n’igice kitamushaka

Mu minota yashize  ngo yari yari yabujijwe gukora kubera ko imbere y’aho ikorera hari  ingabo ziyobowe na Gen Maj Goodfroy Niyombare zitifuza ko Nkurunziza ayobora. Nyuma ngo byaje guhinduka maze ingabo za Gen Prime Niyongabo

Biravugwa ko abanyamakuru n’abakozi kuri RTNB bari bifungiranye mu biro batinya gusohoka hanze kubera ingabo ziyita ko zahiritse President Nkurunziza kuri uyu wa gatatu.

Kuva ejo ubu i Bujumbura hari ingabo ziyobowe na Major General Goodfroy Niyombare wavuze ko ahiritse Nkurunziza zihanganye n’iziyobowe n’umugaba mukuru w’ingabo Gen Prime Niyongabo wavuze ko iriya coup yaburijwemo.

Uretse Radio RTNB ubu itumvikana, mu ijoro ryacyeye Radio Bonesha yaraye itwitswe hamwe na Radio Publique Africaine.

Mu kiganiro Nkurunziza yahaye RTNB mbere y’uko ifungwa yasabye abaturage gutuza no kujya mu mirimo yabo ya buri munsi kuko ngo ibintu byasubiye mu buryo.

UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Ahubwo mutohonze neza na radio barayifashe

    • @ tresor iyo ningenga bitekerezo ya genocide;ushatse wa garura umutima si non ufite ibitekerezo bipfuye.va ibuzimu ujye ibuntu.ngusabiye amahoro yo mumutima.

  • Ibyo mukora byose Kagame na Museveni babili inyuma kugira ngo umugambi wabo wa Empire ugerweho .Nuyu Godefroid wihaye kurwanya umuhutu mwene wabo alibeshya nawe ntabwo bamwiyumvamo . Congo yarabananiye kubera ONU nibamara gushyiraho umututsi ku butegetsi intego yabo izaba igezweho noneho hakurikireho Tanzania

    • Trésor? cyangwa CDR??!!

  • ariko Tr muzatikura. mujyeze ryariiiii ubuse abaturage babarundi ninjiji???

  • Barundi barundikazi muroge magazi amazi siyayandi iyi coup d’etat ntisanzwe .
    mwagiye mubyo mutazi .Yego Nkurunziza yakoze amakosa aliko ibi byose imigambi yaba bagabo yayimenye mbere nuko yabaye petit jouere muli politiqe .
    Museveni na Kagame bakorera America n’Ubwongereza

    • Aka n’akumiro: Uyu Tresor n’umurwayi cg umusazi! ubu se arateshaguzwa mu biki! Ibintu bimeze nabi abantu barapfa, amazu n’ibikorwa remezo birangirika; aho kubabazwa biryo ribi ririho rikorwa ni intagondwa [wenda nkawe] agakina “petit jouere” mu bintu bidahwitse!

  • Radio is now on air under pro Nkurunziza control

  • Ariko njya ntangazwa cyane n’Abantu buri gihe batifuriza igihugu cyabo amahoro,ese mbabaze ubu kagame na museveni bahuriyehe na burundi?mwagiye muvuga ibyo muzi cyangwa mukagabanya amarangamutima yuzuyemo urwango rubi,none iyo empire hima muvuga yaba ishingiye kuki cg igamije iki?

  • ariko koko ubu abantu bihisha inyuma yiyi ntambara ni bande koko ndakeka kumvikana aribyo byangombwa

  • Uwugarijwe ntabura gupfunda Imitwe ahashoboka hose@ Abafite ibitekerezo nkibya (tresor),Mubure gufasha abarundi kubona amahoro no kubasabira ku Mana….Ahubwo muri mu matiku gusa!

    PETERO yarabwiwe yanga kumva,rekarero aboneko byose bishoboka# kunabi cg kuneza!….Mbabazwa gusa n’abasivili babigwamo. Naho abandibo icyo bashaka Barakizi!

  • Izina ufita namagambo yawe birahabanyee wallay,Imanishimwe ko ntari Imana abantu nkamwe mugifitimyunvire yuzuyemwo amacakubiri nakagiye mbakura kwisii kbss! Nimwe mutezibibazo ubwo ibyuvuze bihuriye nikibazo kiburundi kweli?? Bakorera America nubwongereza wowe ugakoreranda c?? Abamamaza amacakubirii ntasoni??

  • Ngaho rero karabaye, nimba Niyombare, ategereye kagame, ngo amuhe, amasomo, ahubwo agashaka bene wabo babahutu, bafite ibitekerezo, nkibya, Tresor , arapfa bidarinze ndabarahiriye, na Nkurunziza nibyo aziz

  • tresor warangiritse ningengasi

  • Iburundi ikibazo bafite scyubutu cg ubutusinikibazo cyo kutubahiritegeko nshinga bashaka mandat yindi batemerewe..nonese koyarayoboye haricyo byatwaye abanyagihugu none kuko arengerereye ngo hutu,natutsi ubwo haraho bihuriyee ko so sorry wenda nibeshye ariko tresor uzasenge imanigukiza amacakubiri kbsss..

  • Ariko uyu trésor agira mu mutwe hazima?! Président wacu dukunda Kagame yakiriye umuyobozi ukomeye mu biro bye kugirango ashakire abanyarwanda ubukire none uramugereranya niyo nyeshyamba yicisha abarundi?! Ntuzongere guhuza ibidashobora guhura!!! Ayo matiku yawe azakwica abanyarwanda tukureba

  • “Nyuma ngo byaje guhinduka maze ingabo za Gen Prime Niyongabo”… Ihyo nteruro yanyu ntabwo ntiyuzuye maze ingabo za Gen Prime Niyongabo zigira gute se?

  • Tresor we inama nakugira ni uko washaka abaakugira inama,bakagukuramo ibitekerezo bibi nk’ibyo. uradusebereza umuyobozi wacu ntasoni? uziko ubu ndi kwiga kaminuza kubera we sha? ubuse Habyarimana iyo aza kuba akiyobora mba nkiga ko ari abanyacyangugu bigaga gusa?Nta regionalisme agira Kagame wacu turamwemera ni uwambere akanikurikira.

  • Tresor we sha urambabajepe niba urumulundi sinakugaya.

  • tresor! mbereyo kwandika tubanze dutekereze ibyo tugiye kwandika tunatekereze neza ese museven na kagame bafite nyunguki mugushwanisha abarundi ese america uvuga ko bakorera yo irashaka iki iburundi mubaze mwiyubakemo uburundi

Comments are closed.

en_USEnglish