Al Shabab yatangaje ko iri hafi gutera Uburundi na Uganda
Muri Video yashyizwe muri Twitter na Al Shabab irerekana umwe mu barwanyi bayo avuga ko uriya mutwe witeguye kuzagaba ibitero muri Kampala ndetse no mu Burundi.
Uyu murwanyi witwa Salman Al Muhajir avuga ko muri Uganda hari Abasilamu benshi babujijwe uburenganzira bwabo bwo gusenga uko babishaka bityo ngo abarwanyi ba Al Shabab bazaza kwerekana ko bifuza ko ‘bagenzi babo’ b’Abasilamu bagomba guhabwa uburenganzira bambuwe.
Ikindi yabwiye abayobozi b’ibi bihugu byombi ni uko ngo bakoze ikosa rikomeye ubwo boherezaga ingabo zabo muri Somalia.
Yababuriye ko umunsi bazagabwaho ibitero na Al Shabab ngo ntibazatungurwe kuko aribo bazaba ari ba nyirabayazana.
Yavuze ko we ubwe yagiye muri Somalia ajyanwe no kwitoza kuzarwanya abantu bose baje muri kiriya gihugu gufatanya na bagenzi babo gukora umurimo wa Allah.
Ati: “ …Ubu igihe kirageze ngo tubatere ibitero simusiga…Tugiye kubera ko imvugo yacu ariyo ngiro. Twabivuze kenshi ko tuzabatera mugira ngo turakina… Ubu twaje!”
Al Shabab iherutse kwigamba igitero yagabye kuri Kaminuza ya Garissa muri Kenya yica abantu barenga ijana.
Uyu mutwe w’ibyehebe wiyemeje kuzagaba ibitero mu bihugu byose byohereje ingabo muri Somalia kuwurwanya.
Umwa ibyo uyu murwanyi yavuze
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ntabwo bakwiye kurata ubwicanyi…kuko bitinde bitebuke amaraso y’inzirakarengane azahorerwa..
Comments are closed.