Simba Supermarket izajya igurisha Internet ya 4G LTE
Kuri uyu wa gatatu tariki 13, Gicurasi, 2015, Simba Supermarket yatangije gahunda yo kugurisha serivisi za internet za 4G LTE mu rwego rwo kwiyegereza abakiriya bayo, nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Simba Supermarket, Ngarambe Justine.
Simba Supermarket ubundi isanzwe igurisha ibintu bitandukanye arimo ibiribwa imyambaro ndetse n’ibintu nkenerwa mu buzima busanzwe bwa buri munsi.
Ubu ariko ubu yatangije gahunda yo kugurisha serivisi ijyanye na internet mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abakiriya bayo.
Ngarambe Justine yavuze ko abantu benshi bari bamenyereye ko Simba ari isoko rya kijyambere gusa ariko ubu ngo bamenye ko igiye kujya ibaha service zihuse kubera kurushaho kubera gukoresha ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Impamvu twashyizeho gahunda yo kugurisha serivisi zishingiye kuri murandasi ni uko twashakaga ko yagera kuri buri mu nyarwanda kuko turi kuyitangira ku mafaranga make.”
Ngarambe Justine yakomeje avuga ko barimo barayitanga kuva kuri 1GB kugera kuri 100 GB kandi 1GB ni 1000 cy’amafaranga y’u Rwanda.
Ngo ku mafaranga yose waba ufite ushobora kubona internet yaba ku kazi cyangwa se mu rugo iwawe cyangwa iwanyu.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga Rose Mary Mbabazi wari umushyitsi mukuru muri kiriya gikorwa yavuze ko Leta isanganywe gahunda yo gukwirakwiza murandasi mu gihugu hose kuko ituma ibintu bikorwa vuba.
Ati: “Intego dufite ni uko muri 2017 igihugu hose hazaba hari serivisi y’ikoranabuhanga byibura ku gipimo cya 95%. Izagera ku baturage bose kugira ngo serivisi bahabwa zijye zihuta hakoreshejwe ikoranabuhanga”.
Rose Mary Mbabazi yakomeje avuga ko bashimiye Simba cyane kuko yahinduye ibitekerezo by’abantu kubyerekeye services yatangaga bityo ubu bakaba bagiye kuzajya bahagurira ibintu byitandukanye nk’uko bisanzwe ariko abakeneye services za murandasi nabo bakazihabwa.
Ubundi 1GB ya 4G yaguraga amafaranga ibihumbi 3, ariko Simba Supermarket yo izajya igurisha serivizi za internet ya 4G ku mafaranga 1000 gusa kuri 1GB.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW