Muvunyi yeguye ku buyobozi bwa RMC. Cleophas Barore aba amusimbuye
Updated, 13/05/2015 10h00 a.m: Abicishije kuri Twitter, Fred Muvunyi yatangaje ko yeguye ku mirimo y’ubuyobozi bw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission, RMC). Ntabwo yatangaje impamvu z’ubwegure bwe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gicurasi ikigo RMC cyatangaje ko koko Muvunyi yabamenyesheje ubwegure bwe akaba yabaye asibmuwe by’agateganyo na Cleophas Barore wari umwungirije.
Fred Muvunyi yagombaga kuyobora uru rwego kugeza mu kwezi kwa munani 2016, by’agateganyo umwanya we ukaba ufashwe na Cleophas Barore, umunyamakuru mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA.
Ntabwo Umuseke wabashije kumubona ngo agire icyo atangaza ku bwegure bwe. Gusa Ingabire Marie Immaculee umwe mu bakomiseri ba RMC yatangaje ko baherutse gukora inama bakereka Fred Muvunyi imikorere idahwitse bamunenga gufata imyanzuro ireba RMC atagishije inama.
Umunyamakuru Fred Muvunyi yari ayoboye uru rwego kuva tariki 26 Nzeri 2013, ni urwego rushya rwashyizweho mu ivugurura ry’itangazamakuru ryemewe na Perezida Paul Kagame rugamije guha ubwigenge busesuye itangazamakuru mu Rwanda no gukura Leta mu bibazo bireba itangazamakuru.
Fred Muvunyi nk’umuyobozi wa RMC, uru rwego rwakiriye ibibazo bigera kuri 70 byerekeranye n’ibirego ku itangazamakuru, 98% by’ibi bizabazo byarakemuwe.
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) mu ijwi rya Fred Muvunyi ruherutse kumvikana cyane ubwo rwagaragazaga ko rutumvikanye na RURA ku mwanzuro wo guhagarika BBC-Gahuzamiryango rutabigishijweho inama kandi ngo byari mu nshingano zarwo.
Mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2015 RMC yarangije raporo y’uko Itangazamakuru rihagaze mu gihugu, iyi raporo ntiyemejwe ngo isohoke tariki 03 Gicurasi 2015 ku munsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru nk’uko byari byifujwe kubera impamvu Fred Muvunyi aherutse gutangaza ko zirenze ubushobozi bwe.
Raporo y’uko itangazamakuru rihageze mu gihugu ubusanzwe imenyerewe ikorwa ni ‘Media barometer’ ikorwa na Rwanda Governance Board.
Umwanya w’ubuyobozi bwa RMC utorerwa gusa n’inama rusange y’abanyamakuru mu Rwanda.
UM– USEKE.RW
14 Comments
Kumpamvu ze bwite nkuko bisanzwe iteka!
Ndabaramutsa cyane banditsi na mwe basomyi,
Nyamuneka tujye twirinda kugenda hejuru y’ugihe hasi kuko nta nyungu ndabibonamo. Ntibikwiye kandi ko atamikwa amagambo atavuze ahubwo tumusabire ko yaba atirega kuba yarakoze ibitari bikwiye gukorwa no kudakora ibyagakozwe, Aramutse akiranutse n’umutima we,ubuzima buzamukomeza neza ariko niba aseka abababajwe no kudahuza na we bwite, iyo ni ingorane itagira aho ihungirwa. Mwifurije ineza aho agannye kandi nifurije umwanya asohotsemo kubona umuruta,
IKEREKEZO KIMWE TWUBAKA EJO HEZA
Ibyo turabimenyereye nta Ntawukuliryayo niko byagenze.
Ahubwo yari yaratinze kwegura! Uyu muhungu ntacyo mfa nawe ariko yarafite ikubuli ntazi who agikura! Confidence zidafite epfo na ruguru nizo zamurangaga! Nagende rwose. Urwanda rukeneye umuyobozi ushyira mu gaciro, apana kugendera kuri Principe umuntu yasomye mu bitabo!
Niba ananiwe ni yigendere abazamusimbura ntibabuze rwose babifitiye ubushobozi. Gusa yarakoze ku ntambwe yagejejeho itangazamakuru ariko yari akabije ku ivuzivuzi ritinyuka rikabije kuri njye (manque de respect) ni cyo namubonagamo.
Ntibyoroshye, uyu muhungu kimwe nabashije kubona nuko yari afite confidence kandi akazi ke akagakora kinyamwuga, yaragerageje arahanyanyaza ntako atagize muri make.
Gusa ku urundi ruhande nkurikije uko akazi gakorwa i Rwanda ntawashidikanya kuvuga ko yari nyirakazihamagarira kuko yishe inyoni zitaribwa nyinshi. guhangara kwinjira aho abandi batinya cg badashobora no kurunguruka, ku ikibazo cya BBC yitwaye neza kandi kinyamwuga ariko yirengagiza system uko ituye ikora, ku ikibazo cya manda ya 3 agerageza kuvuga ukuri kwe no kubaza abakuru (Hon Tito) nabandi ibibazo bicukumbuye kandi kizira kikaziririzwa.
Fred Muvunyi pole sana gusa ntako utagize ariko wibeshye ikibuga.
Kamugisha we uri umugabo rwose ibyo uvuze ni ukuri ndemeranya nawe 100%. Abantu nka Muvunyi turabakeneye niyo bananizwa ariko nibura bagerageje. Nakomeze urugamba mu bundi buryo
Buriya umwegereye yakubwira byinshi burya agahinda k,inkoko kamenywa n,inkike yatoreyemo.
uhereye kuri pasteur bizimungu , ntawukuriryayo jean damascent fauste twagiramungu ,joseph sebarenzi kabuye n abandi ntarondora . ,umunyamategeko evode agifite ubwonko mumutwe yaravuze ati gukorana na f p r bisaba kwimura ubwonko ukabwimurira mugifu ntibwakeye se nawe akabwimura , buriya muvunyi nawe yari yarabubitse mugifu none biramunaniye .none se koko basomyi namwe banditsi ufunze umuseso , ugafunga umuvugizi ,ugafunga BBC gahuzamiryango ,ugatoteza D W ,ukaniga itangazamakuru kano kageni ubwo mwambwira ko abanyamakuru bigenzura baba murwanda ari abahe bo kajya ,murwanda ntatangazamakuru rihaba kuko itangaza makuru riberaho kumurikira abaturage no gukebura abayobozi ,iryo murwanda ryo ribereyeho kujijisha abaturage kubarangaza ,kubabindikiranya no gusingiza abayobozi bakwirakwiza ibihuha byitirirwa abanyarwanda bose , banahishira amakosa yakoreka igihugu
Hmmmm! nanjye ndi kumwe na Kibwa: Yeguye kubera ipmamvu ze bwite nk’uko bisanzwe nyine.
None se barashaka abantu leta izajya ivuga bakikiriza ngo NDIYO BWANA, wapi inzira y’ubwisanzure bw’itangazamakuru iracyari kure nk’ukwezi ibyo bavuga biherera mu magambo nubwo bazatora amategeko ameze nk’ayabaroma nuko bizahora.
Muvunyi icyo azize turakizi twese.
TUZAHORA MURI IBI NGO IGIHUGU KIRATERA IMBERE NIBYO NDABYEMERA ARIKO NIHATABAHO UBWISANZURE BW’ITANGAZAMAKURU ITERAMBERE NTIRIZABAHO, KUKO KWEMERA KUNENGWA MBONA NTAKO BISA, ABASINGIZA BARAHARI NTABWO ABANYAMAKURU ARIBO BABISHINZWE KUKO IBIGENDA BARABIVUGA NIBITAGENDA NABYO BAKABIVUGA KUBA YARAVUZE KO BBC ITAGOMBAGA GUFUNGWA BABIGIZE IKIBAZO PEREZIDA WACU AZAJYE ABANZA AREBA ABAVUGA KO BAMUKORERA NEZA AHUBWO NIBO BAMUVANGIRA BURI GIHE BAKAJYA IMBERE YE NGO HARI ABADASHYIGIKIYE LETA NK’AHO ARI BO BAKUNDA URWANDA KURUSHA ABANYAMAKURU.
Immaculee wa Transparent ati twamugiriye inama yo kutajya akora ibintu atabajije bagenzi be bakorana ariko aranga!!!
Nakumiro, ni ryari mu Rwanda abantu bazajya bahabwa akanya bagakora ntawe ubahagaze hejuru? ese Immaculee ibyo avuga byose arabanza agakoranya inama nabo bakorana bakemeranya kubyo agiye kuvuga?
Fred Muvunyi nubwo mbona hari abakomeje kuvuga ngo yari afite ivuzivuzi cg ngo yariyemeraga bagirango yitware ate? yakoze akazi ke kandi agasobanura ibyo yabazwaga agatanga n’ingero zifatika, none mwagirango ajye agenda yubitse umutwe cg avuga atitira?
Confidence ningombwa mu akazi, kandi urwego yari akuriye yagombaga gukora nkuko amategeko amwemerera, nubwo bitamuhiriye kuko ngo yari afite umuvuduko urenze ukenewe.
Bamwe bati u Rwanda rufite ibibazo byihariye rugomba no kubaho no kuyoborwa byihariye!!! niba ari uko bimeze rero tureke gukopera cg gukoresha za international conventions twikorere ibidasa nibyabandi kuko twe turihariye kandi dutandukanye nabandi.
Ni danger mugani wa Dani Vumbi, reka ntigite ibyiyi game ndumva ari za nduru
twifurije Barore akazi keza.
Comments are closed.