Ntibantunganya yatumiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC
Sylvestre Ntibantunganya wabaye umukuru w’igihugu ubu akaba ari umusenateri yabwiye abanyamakuru ko yatumiwe kuzitabira inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Africa y’Iburasirazuba, EAC, izateranira mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salam kuri uyu wa gatatu.
Bitaganyijwe ko muri iyi nama hazaganirwa ku cyakorwa ngo imvururu ziri mu Burundi zishire. Izi mvururu zakuruwe n’uko hari bamwe mu baturage batishimiye ko Perezida Pierre Nkurunziza yakongera kwiyamamariza kuyobora manda ya gatatu.
Ntibantunganya yabwiye abanyamakuru ko kuva na kera, iyo Uburundi bwahuraga n’ibibazo Umuryango w’ababibumbye ndetse n’indi miryango mpuzamahanga bazaga kubafasha.
Yagize ati: “ Dufite ikizere ko abakuru b’ibihugu bigize EAC bazumvisha Nyakubahwa Perezida Nkurunziza ko kutiyamamaza aribyo byagirira abaturage kurushaho.”
Hari amakuru avuga ko n’abandi bigeze kuyobora Uburundi barimo Pierre Buyoya na Domitien Ndayizeye batumiwe ariko Buyoya we yabihakaniye ‘Burundi Iwacu’.
Ntibantunganya ahagarariye ishyaka FRODEBU, akaba yarategetse Uburundi guhera muri Mata, 1994 kugeza muri Nyakanga 1996. Yasimbuye Cyprien Ntaryamira waguye mu ndege yarimo na President w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.
UM– USEKE.RW
3 Comments
aba bayobozi bo mu karere dukomokamo bafite uruhare runini kumvisha Nkurunziza ko gukomeza guhatiriza kuyobora abaturage batagushaka uba urushywa n’ubusa
NTIBANTUNGANYA ntabwo ari mu biyamamaje ahubwo uwatanze candidature ni NDAYIZEYE Domitien.
Amakuru nsomye kuri Burundi Iwacu aragaragaza ko Ntibantunganya Sylvestre yiyamamaje. Ngo yaratunguranye cyane candidature ye yayigejeje kuri bureau ya CENI 19h. Sorry kuri message nohereje mbere.
Comments are closed.