“Kwinjira muri Polisi ni nko kwinjira mu Itorero,” CSP Twahirwa
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CSP Twahirwa Celestin yagiranye na Radio Rwanda, yakanguriye urubyiruko kwitabira kujya muri Polisi y’igihugu, ngo kuko ari hamwe hashobora kubafasha gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2015, mbere y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ayobora umuhango wo kwambika abapolisi 462 ipeti ry’aba offisiye nyuma yo kurangiza amasomo ya ‘cadets’ mu kigo cya Gishari mu karere ka Rwamagana.
CSP Twahirwa yasobanuye ko ikigo cya Gishari gifasha abaturage mu buzima busanzwe mu bijyanye n’ubuvuzi, kikaba kigisha abapolisi imyuga itandukanye yabagiririra akamaro mu buzima busanzwe.
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko kuva iki kigo kigisha abapolisi b’abafosiye cyatangira, abagera ku 10 800 bamaze kuhanyura.
Mu Rwanda nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Polisi ngo umupolisi umwe acunga umutekano w’abaturage 900 mu gihe mu rwego mpuzamahanga umupolisi umwe yakagombye guha umutekano abaturage 500.
Gusa ngo mu Rwanda bakurikije uko ikigo cya Gishari gikomeje kwigisha abapolisi benshi mu gihe gito kiri imbere, mu myaka ibiri ngo nibura umupolisi umwe azaba yita ku baturage 600 nk’uko CSP Twahirwa abivuga.
CSP Twahirwa Celestin yavuze ko umwuga wa gipolisi utanga amahirwe ku bawukora, kandi bakagira uruhare mu kubaka igihugu.
Yagize ati “Kwinjira muri Polisi ni nko kwinjira mu Itorero. Urubyiruko narusaba kuwitabira kuko biga gucunga umutekano no kuyobora abandi, kandi iyo umuntu yari afite impamyabumenyi ashobora kubona indi nk’aba bagiye kuba ba offisiye.”
Ikigo cya Gishari cyatoranyijwe nk’ahantu hagomba gutorezwa abapolisi bo mu bihugu byo mu karere ka Africa y’Uburasirazuba bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro mu bindi bihugu kuko ngo hujuje ibisabwa.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
8 Comments
abakiri bato mukanguriwe kujya mu gipolisi bityo mugatanga umusanzu wanyu mwubaka u Rwanda
Mujye mubanza mubahe abasirikare babahe courses za disciplines kugirango batazagera ikirenge mucya bakuru babo bica abaturage buhubutsi bayobora, bajye bagira ubwenge mubyo bagiye gukora byose cga ibyo babwiwe gukora. Basigaye ari babaya ntaho bataniye n’Inkeragutabara.
Nashobora nkajya muri RDF niyo igira disciine.
Polisi y’uRwanda ikomeje kwesa imihigo mukubungabunga umutekano mugihugu, mukarere ndetse no kwisi yose. Kugeza ubu izi ntore ziri mubutumwa bwamahoro hirya no hino kwisi nka Darfur, Sudani yamajyepfo, Haiti, Central Africa, Ivory Coast nahandi nahandi…. Polisi y’Igihugu twe turayishima ndetse namahanga arayifuza kandi yageze kuribi kubera gukora neza byakinyamwuga, birangwa nindangagaciro nakirazira, disipuline no kunoza umurimo. Nimukomeze imihigo ntwari turabashyigikiye cyaneeeeeee
Muzace abapolisi bafite inda, kandi babyibushye. Barangiza ubona bari fitness ariko batangira akazi abongera gukora sport nimbarwa. Nta mupolisi nta musilikare ubyibushye
Jye ndashimira Polisi kuko ikomeje kuturindira umutekano. Igarura abacuruzwa, irwanya ihohoterwa ryo mungo, ikarwanya ibiyobyabwenge, ngiyo mukuzimya inkongi zumuriro, ifata abatanga n’abakira ruswa, icunga umutekano wo mumihanda, ikarwanya nibyaha byose muri rusange. Ese Polisi twayinganya iki???? Muri intwari zacu kandi nimukomeze umurego muduheshe ishema natwe turabashyigikiye rwose….
Ndi umunyarwanda, mfite imyaka 25, kandi mfite Masters muri Management. Nkunda igihugu ndetse na Polisi ndayikunda kuva nkiri muto. Nagirango Afande – Umuvugizi wa Polisi andangire uko nakwinjira muri Rwanda Police bityo ngo nange mfatanye nabandi kubaka no guteza imbere igihugu cyange….. Murakoze Afande.
Nibyo se koko police=Itorero?
Comments are closed.