Ububiligi bwahagarikiye imfashanyo Uburundi
Kubera ibibazo bya Politiki biri mu Burundi byatewe n’uko hari abatarishimiye ko President Nkurunziza yemeye kongera kwiyamamariza kuyobora Uburundi kuri Manda ya gatatu, Ububiligi bwahagaritse inkunga ya miliyoni 2 € y’igice cya kabiri yo gutegura amatora ateganyijwe kuba muri Kamena uyu mwaka.
Ububiligi nicyo gihugu cya mbere gifasha Uburundi mu bikorwa by’iterambere.
Minisitiri w’Ububiligi ushinzwe ububanyi n’amahanga Alexander De Croo mu itangazo ryasohotse yavuze ko akurikije uko ibintu bimeze, Leta y’Uburundi yahisemo guhagarika iriya mfashanyo.
Bivugwa ko Itsinda ry’indorerezi z’ Umuryango w’ibihugu by’Uburayi mu mpera z’icyumweru gishize ryagaye uko ibintu bimeze mu Burundi muri iki gihe kuko ngo bitazatuma amatora agenda neza.
Kubera ibiri kuhabera, Ububiligi bwahagaritse ubufasha bwahaga Police y’Uburundi ndetse Ubuholandi nabwo bwabuhagaritse.
Kugeza ubu ubushyamirane hagati ya Polisi n’abaturage bwatangira ku italiki ya 27, Mata, uyu mwaka bumaze guhitana abantu 19.
The Daily Monitor
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ibya Leta y’Ububiligi ntimubyishinge kuko bakunda Perezida Nkurunziza.Buriya n’uko babuze uko bagira bitewe n’uko amazi yarenze inkombe! Reka tubitege amaso n’amatwi!
Erega burya kurera bajeyi niko bigenda! Baramutetesheje none ababanye akaga!
Iyi ngingo u Bubiligi bwafashe ninziza cyane. Ahubwo n’ibindi bihugu bifate uimyanzuro nkiyi uburayi na Amerika ndetse na Aziya. Guha Nkurunziza ubufasha aguramo amasasu yo kwica abaturage nigufasha Dictatoraship.
ariko u Bubirigi buzahuzagurika kugeza ryari? ese ibabao byabo bo byarashize? babanje bagakemura n’iby’iwabo.
Mwari mwaratinze n,ibindi bihugu bibonereho.
Mubanze mubone nayo muha bene wanyu dore CPAS yabuze asile rurakinga 2 muri centre za FEDASIL chaumage ni nduru nsaaaa none ngo bwe bwe bweeee
Infashanyo ntabwo aricyo kibazo, nibashakishe uburyo umutekano wa garuka
Comments are closed.