M-Izzo ngo nta marozi ashinja Riderman
Umuraperi wamenyekanye cyane nka M-Izzo ubwo yari umwe mu bafasha mugenzi we Riderman nawe ukora injyana ya HipHop mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star3, ngo ntabwo yigeze ashinja Riderman amarozi ahubwo n’inshuti zabo za nyirabayazana.
Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi myinshi mu bitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uburwayi M- Izzo amaranye igihe kingana n’amezi abiri bwaba bwaratewe na Riderman. Nyama abo baraperi bombi ntibumva aho ayo makuru aturuka.
Mu kiganiro kirekire na Umuseke, M-Izzo yatangaje ko atazi aho ayo makuru abayatangaje bayakura kuko nta n’umwe yigeze abwira ko Riderman ariwe waba ari inyuma y’ubwo burwayi.
Yagize ati “Riderman ni umuvandimwe kuruta uko turi inshuti. Sinigeze mvuga ko yandoze, ahubwo zimwe mu nshuti zacu nizo zagiye zizamura ikibazo kugera aho natwe hagati yacu dutangira kurebana nabi.
Naho ibyo byo kuvuga ko navuze ko yandoze oyaaa!!!twari dusanzwe dufitanye akandi kabazo ariko abatangaje amakuru nibo bagiye bayavuga nabi bigera aho bigera aha”.
Uko ikibazo nyamukuru cyatangiye hagati ya Riderman na M-Izzo
M-Izzo avuga ko icyo kibazo cyahereye kuri guitar Riderman yari yamutije ngo ajye kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Danny Vumbi yitwa “Ni Danger” ayicurangisha. Ngo ubundi byari bisanzwe ko basurana ndetse hari n’utuntu twinshi batizanyaga.
Ayo makuru y’amarozi nibwo yatangiye kuzanwa na zimwe mu nshuti zabo aho bazaga bakabwira Riderman ko M-Izzo ashaka kumuroga.
Ku rundi ruhande abandi bakaza bakabwira M-Izzo ko Riderman ariwe wamuteje uburwayi bwo mu mubiri yari amaranye amezi abiri arwaye bwamufashe ubwo yari i Musanze mu bikorwa bya muzika.
M-Izzo yakomeje agira ati “Haje umuntu arambwira ngo Riderman yanze kuza gufata guitar ngo utamurangiza. Nishyiramo ko jama arimo kuntekerezaho nabi.
Aho akoreye indirimbo numvise isa naho arimo kumvuga nabi anyurira ko naba naramuzamukiyeho, nibwo nanjye nahise njya muri studio nkora iyo nise ‘Amakuru’ nsa naho nanjye muvuga.
Gusa icyo nzi ni uko ibyo mpfa na Riderman ntaho bihuriye n’ayo marozi bavuga ko yaba yarandoze. Niyo twashwana Riderman ni inshuti yanjye cyane ikibazo ni uko tutarabonana ngo tumenye ibirimo kutubaho twapfuye ibyo yanyijeje atakoze si amarozi”.
Riderman yatangarije Umuseke ko amaze iminsi abona inkuru zimushinja amarozi bikamuyobera. Ariko ko uretse n’amarozi atari yifuriza umuntu kugirirwa nabi mu buzima bwe.
Yagize ati “Ndatinya Imana yo mu ijuru sinzi aho ibyo bintu by’amarozi birimo kuva peee!!kuko ndibaza ko uretse kuroga M-Izzo ntamwifuriza kubaho nabi mu buzima.
Icyo dupfa ni ibintu nari namwemereye mu gihe cyo gutwara Guma Guma ya 3, ariko nanjye sinjye kuko nagize ibibazo byinshi birimo na accident nakoze yanteje igihombo gikomeye.
Ariko si ubuhemu ahubwo twabuze umwanya ngo tuganire tumenye icyo twakora kugirango icyo kibazo gishire. Ariko amarozi yo sinzi aho biva”.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Sha ndumva muri abagabo ntimukumve amabwire hanze aha nihabi,abo n,abashaka kubateranya buririye kutwo tubazo musanzwe mufitanye kdi ndumva natwo tutabateranya do ubuzima nibuto bucya bwitwa ejo,muracyakenerana.
Comments are closed.