Gisa Cy’Inganzo ngo niwe muhanzi utagora abatunganya muzika
Umuhanzi mu njyana ya R&B mu Rwanda uzwi ku izina rya Gisa Cy’Inganzo ngo niwe muhanzi worohereza abatunganya muzika ‘Producers’ mu gihe cy’ifatwa ry’amajwi y’indirimbo.
Uyu muhanzi n’ubwo yagiye avugwaho imyitwarire itari myiza irimo kunywa inzoga ndetse n’ibindi, bamwe mu ba producers bahamya ko ariwe muhanzi utajya agorana mu gihe cy’ifatwa ry’amajwi mu bahanzi hafi ya bose bo mu Rwanda.
Mu kiganiro na Umuseke, Producer Fazzo na Producer David bamwe mu bakoranye n‘uyu muhanzi igihe kinini, bavuga ko ariwe muhanzi utajya asaba ko umubwira ibintu byinshi akora.
Fazzo yagize ati “Maze gukorera abahanzi benshi cyane, ariko nta muhanzi n’umwe uranyorohereza akazi nka Gisa Cy’Inganzo. Kuko ni wa muntu uza wamubwira ijwi aririmba ntazuyaze cyangwa ngo agusubirishemo.
Ahubwo ahita atangira kuguha ibitekerezo by’ukuntu mwakora iyo ndirimbo ikarushaho kuba nziza ari nako akwibutsa amajwi akenewe muri iyo ndirimbo”.
Ku ruhande rwa David ukorera muri Future Records, avuga ko Gisa ari umuhanzi wakabaye ageze ku rwego rushimishije ugereranyije n’ubuhanga afite.
Ati “Burya muri muzika, harimo ubwoko bwinshi bw’abahanzi. Hari umuhanzi uza muri muzika kugirango yamamare ‘Star’ ariko atazi kuririmba bigasaba ko byose ubimwigisha muri studio.
Hakaba n’undi muhanzi utangira muzika atekereza ko agiye kuza agahita abona amafaranga, ndetse n’undi witwa umuririmbyi koko. Gisa Cy’inganzo rero si ibintu ashakisha ahubwo ni umuririmbyi pee!!
Maze gukorera abahanzi benshi b’abanyarwanda bakomeye n’abandi b’abanyamahanga, ariko nta muhanzi ndakorera ngo numve ndyohewe nka Gisa”.
N’ubwo uyu muhanzi yirahirwa n’aba producers bakomeye mu Rwanda, Mu minsi ishize byavugwa ko Gisa Cy’Inganzo yaba afunze azira kunywa ibiyobyabwenge.
Umva indirimbo ya Gisa yise ‘Inkombe’
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=pDUStzZq1Mg” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Karitasi se bimumariye iki si ganja zimwishe !!
Uwo muhanzi rwose afite akazozo, ikindi afite n’ijwi ryiza
Mubaraka menya ibyawee!!! cunga iiyawe wasanga ariyo irangayeeee…..
ariko nkinkuru nkiyi yumu underground yatumarira iki?just it is like to spend your time
Comments are closed.