Digiqole ad

Niba abantu bawe batagushaka kuki wagumaho? – P. Kagame ku Burundi

 Niba abantu bawe batagushaka kuki wagumaho? – P. Kagame ku Burundi

Perezida Kagame muri iki gitondo mu nama yariho ibera i St Gallen mu Busuwisi

Perezida Paul Kagame muri St Gallen Symposium iri kubera mu Busuwisi kuva kuwa kane tariki 07 Gicurasi, kuri uyu wa gatanu nibwo yahawe umwanya avuga ku bintu bitandukanye birimo ibibazo bireba u Rwanda n’ibireba akarere. Ku biri kuba mu Burundi yavuze ko atari gusa ikibazo cya Manda ya gatatu ahubwo ari ikibazo cy’umusaruro. Anibaza impamvu abaturage bawe bavuga ko batagushaka wowe ukavuga ko uhaguma nubwo baba batabishaka.

Perezida Kagame muri iki gitondo mu nama yariho ibera i St Gallen mu Busuwisi
Perezida Kagame muri iki gitondo mu nama yariho ibera i St Gallen mu Busuwisi

Inama ya St Gallen Symposium iterana buri mwaka iteguwe na Kaminuza y’aha i St Gallen mu Busuwisi, itumira abayobozi batandukanye ku isi hagamijwe ibiganiro hagati y’abagize igisekuru (generation) zitandukanye n’imico itandukanye ngo nk’abayobozi ba none n’ab’ejo hazaza bige ku bibazo biri ku isi.

St Gallen Symposium ya 45 isozwa kuri uyu wa gatanu yari ifite ingingo ngenderwaho ivuga ngo “Proudly Small”, Perezida Kagame akaba yatangiye avuga ko atekereza ko ubuto bw’ikintu gusa butakigira cyiza cyangwa kibi kurusha ikinini.

Perezida Kagame yavuze ko mu mibereho y’abantu buri umwe wese afite icyo avuze ndetse icyo atekereza gifite agaciro. Gusa yemera ko ingano y’ubunini bw’igihugu cyangwa business ifite icyo ivuze mu kugira igikorwa ku mbogamizi cyangwa amahirwe runaka.

Avuga ko u Rwanda rwahindutse mu bintu byose gusa ngo rudashobora kwibagirwa aho rwavuye mu 1994 aho ngo rwari munsi ya zero nyuma yo kwicwa kwa 15% y’abaturage barwo abandi bagera kuri miliyoni ebyiri bagahunga.

Abantu benshi ngo babonaga u Rwanda nk’igihugu gipfuye kitakwivana muri ibyo bibazo ngo kiyubake, abagituye babane neza kandi gitere imbere.

Icya mbere kihutirwaga ngo ni ukugarura umutekano n’amahoro, kubanisha abanyarwanda no gushyiraho Leta y’ubumwe. Ibisubizo ku Rwanda ngo ntibyajyaga kuva mu kirere cyangwa mu mahanga.

Ati “Abanyarwanda barabyishakiye kandi bigendanye n’umuco n’imibereho yabo, ubu buri munyarwanda yakubwira aho abona igihugu cye kigana n’impamvu.”

Perezida Kagame yagarutse ku butabera bushingiye ku muco w’abanyarwanda ubwabo (Gacaca), bwaciye imanza za Jenoside zigera kuri miliyoni ebyiri bugatwara miliyoni 50$, kandi bukabaganisha ku kubanisha abishe n’abiciwe bagaturana mu mahoro.

Nyamara ngo ubutabera bwashyizweho na Loni mu rukiko rwa ICTR i Arusha bwatwaye miliyari irenga y’Amadolari buca imanza 65 mu myaka 20.

Perezida Kagame muri iyi nama yavuze ko ubusanzwe ubutegetsi bugomba gusaranganywa, imyanzuro ikaganirwaho na benshi ikemeranywaho mbere yo gushyirwa mu bikorwa, kandi imiryango y’abantu akaba ariyo ya mbere yo kwimenyera ibiyikwiye.

Ati “Ibyo twe twabonye  byatwigishije ko guhangana, umujinya no kwiremamo ibice atari byo demokarasi. Kuri bamwe politiki yacu bayibona nk’umukino usekeje, ariko kuri twe ni ikibazo cy’ubuzima cyangwa urupfu.

Hari ibihugu bito koko ariko nta bantu bato babaho. Ibihugu bito bifite umwanya muto wo gukora amakosa. Nta muntu uzita cyane ku kuza kugutabara. Nitwe tugomba kwimenyera ibyacu.”

Perida Kagame yavuze ko hari ibihugu binini bishobora gutekereza no gukora mu buryo buto, ariko ko hari n’ibihugu bito bishobora gutekereza no gukora mu buryo bunini. Gusa ko byose bikwiye kubahana.

 

Africa ntikwiye gukomeza kuzahara

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko Africa koko hari ibibazo yahuye nabyo ititeye, gusa ko aho bigeze ubu idakwiye gukomeza kuheranwa nabyo ngo abanyafrika bakomeze kuba abantu babeshejweho n’impuhwe z’abandi.

Ati “Nakuriye mu nkambi kugera ku myaka 25, dutonda umurongo ngo dufate ifunguro rimwe ku munsi. Mfite imyaka 11 nabajije data icyo yadukoreye ngo tubeho mu nkambi. Mu by’ukuri ntacyo yari yarakoze.

 Gusa kuko twari dufite amaboko twahuje ibitekerezo tubasha kwirwanaho tuvuga ko ibyo tutabyemera.”

Perezida Kagame agira inama urubyiruko rwa Africa kumva no gufata inshingano yo kwiteza imbere, rukumva ko ibyo rwibwira ko ruteze ku bandi arirwo ubwarwo rukwiye kubyishakira.

 

Ikibazo cy’u Burundi ni abayobozi 

Perezida Kagame yavuze ko Abayobozi b’u Burundi bagomba gukora ibishoboka bagahagarika igitera impunzi guhunga.

Ikibazo kiri i Burundi we ngo abona ko atari mandat ya gatatu gusa ahubwo ari umusaruro (abayobozi baatanze)

Ati “Niba abantu bawe ubwabo bakubwiye ko badashaka ko ubayobora, ni gute uvuga ngo ndagumaho mwabishaka mutabishaka?”

Yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka impunzi zikakirwa kandi zigafatwa neza gusa ko ikibazo atari impunzi ubwazo ahubwo ikizitera guhunga.

Abajijwe icyo yifuriza umuryango we yagize ati “ Icyo nifuriza umuryango wanjye ni cyo nifuriza buri muryango mu Rwanda. Twishimiye kuba mu gihugu kiri guhinduka kiza.”

UM– USEKE.RW

40 Comments

  • HE PK@ Abajijwe icyo yifuriza umuryango we yagize ati “ Icyo nifuriza umuryango wanjye ni cyo nifuriza buri muryango mu Rwanda. Twishimiye kuba mu gihugu kiri guhinduka kiza.”

    Muzehe ndagukunda kandi nkuri inyuma cyane rwose,komerezaho Turagushyigikiye……………

  • Your excellence PK turatabariza abanyarda babuze uko bava i burundi. Plz bwira embassy ibafashe ibavaneyo.

    PK its time to act ntabwo dukwiye kurebera gusa.

    • twitonde hataba harimo babandi dukeka ba FDLR

  • You are so smart MR.President.

  • Yoooo sinabona icyo mvuga ku magambo nkaya meza ya President wacu menya gusa ko tugukundaaaaaaaaaaaa cyaneeeeeeeeee kandi Imana dusenga umunsi kuwundi izakudukomereze komeza uhagarare mu mwanya mwiza Ukwiriye H.E Imana ikomeze ikubone mumwanya mwiza urimo. mwese mbahaye isomo riboneka muri Mariko 9.5 mureke duhagarare ahakwiriye twubake urwanda rwacu twirinde amagambo nibiduteranya dushyire hamwe, iki cyifuzo cya H.E kizabe cyo igihugu cyiza nicyo yaturaze twese rero uruhare nurwacu

  • Ariko abo batamushaka twakarebye uko bangana kuko wasanga ari bake cyanye say nka 1million kandi abamushaka ari nka 5 millions so kutamushaka si ikibazo ahubwo abatamushaka ni bangahe abamushaka nabo nibangahe maze imibare yabatamushaka niba myinshi aveho ndumva ari uko bayakagenze. Murakoze.

    niyo mpamvu amatora aba akenewe.

    • Nibatwemerere natwe baduhe ijambo ntanumwe uhutajwe maze urebe uko umubare ungana.Nabo birirwa bakoma amashyi wareba ukuntu bahinduka mu munota.Kuki bafite ubwoba bwo kumenya icyo abanyarwanda dutekereza?

  • H PKagame komeza utuyobore abanyarwanda, ndetse n’ isi yose
    tanakupenda sana!!!!!

  • ARIKO WOWE UVUGA AMATORA KO UMUNTU ATORWA NIYAMUHANZE AKAYOBORA NEZA AKISHIMIRWA NA RUBANDA RUGUFI KUKO RUFITE AHO YARUVANYE AKARUHA UMUTEKANO NA DUKE UMUNTU ABONYE AKURYA NTAWE UMUHAGAZE HEJURU. IMANA YABISHAKA AKEGURA MUMAHORO NTAMVURURU ZIBAYE AGAHABWA INTEBE Y’ICYUBAHIRO N’INKONI Y’UBUSHUMBA KKUKO YARAGIYE NEZA INTAMA ZE! HARAKABAHO ABAGIRA URUHARE MUMUDENDEZO W’IGIHUGU CYACU .

  • Really we are presided by an intelligent person, H.E P. kagame.
    But why are you too late in changing constitution?
    We need peace, progress and life in Rwanda. all these, in Rwanda, H.E Paul is the pioneer since 1994.
    Let kagame preside our country.

  • H.E Kagame Ibyo Avuze Nibyo Kabisa Nta Mpanvu Yo Kwigira Ikigirwa Mana Kandi Nta Muntu Uzatura Nkumusozi …Imyaka 10 Amaze Niba Ntawamusimbura Ubwo Yayoboye Nabi…
    So Bitubere Isomo

  • Ariko imana izi kurinda! iyo itarinda H.E ubu urwanda n’abanyarwanda tuba turihehekoko? gusa tu kuri inyuma naho inyangabirama zitabura ariko imana ntiya kongera kwemera ko dusubira mu icuraburindi. komeza uganze!

  • HE yabasubije neza pe. Wowe Nkurunziza Petero ushaka kwigira the president of life, niba abarundi batagushaka, nuko nta cyiza wabakoreye, kandi ntacyo bagutezeho. Naho utwo dusigarira tw’uduterahamwe wazanye ngo tugufashe, uririwe nturaye. Abadukubitishije iminyafu, ubu bafite ishyamba, ku buryo bashoboraguhitamo inkoni bashatse iyo ariyo yose. Niba wumva wumve, cyangwa urindire mu gihe gito hari abazakumvisha.

  • Abarundi barasabwa gusenga cyane kuko Imana niyo izi neza ibyihishe inyuma y’zi mvururu zirikuberayo.

    Mana tabara abarundi amaraso areke kumeneka. Amakosa ari ku mpande zombi. Ari abari ku butegetsi ari n’abashaka kubugeraho ku ngufu bose bafite amakosa yabo.

  • Imana izi byose, ireba hose, yumva byose kandi ishobora byose.

    Imana niyo izi neza kuturusha ibiri kubera mu Burundi. Twe dushobora kuba turebesha amaso ibyo tubona, tukumvisha amatwi ibyo twumvwa, ariko mu byukuri tukaba tutabona kandi tutanumva icyihishe inyuma ya biriya byose.

    Ariko Imana ntakiyinanira, izatanga igisubizo mu gihe gikwiye, TWIZERE RERO.

  • Baca umugani mu kinyarwanda ngo ururimi ruvuga undi ntirujya rugorama!!
    Ubu se tuvuge ko mu Rwanda weho ukunzwe cyane kuburyo abaturage aribo bagusabira mandat ya 3 ko weho nta ruhare ubifitemo Bwana Perezida!!!
    Urubanza ni uruca abana:ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza mu Rwanda no mu Burundi biratandukanye cyanee kuko ibyo abarundi bakora ntawe ushobora kujya mu muhanda mu Rwanda ngo atere kabiri atarafungwa cg ngo yicwe!!
    Tureke gucira imanza abarundi natwe tutazacirwaho urubanza.

    • Hamza, nawe ndumva ushobora kuba harikintu kibi wifuriza u Rwanda n’abanyarwnda kuko si gusa ibyo uvuga cg uri muri babandi badashaka kuza gufatanya n’abandi kubaka urwababyaye ahubwo bakirirwa ibwotabasimbi babeshyabeshya kubera amaco y’inda bashakisha amararo n’amaramuko, bitihise ushobora kuba nawe ur’umwanzi w’ibyiza pe, ayo magambo uvuze ntanakimwe cyubaka abanyarwanda sauf kubasenya. Ubwo Nyakubahwa wacu twitoreye kandi tuzatora wowe urashaka kuvugako icyo atakoreye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange ari ikihe, noneho tuvugeko kuva 1994 ntacyiza cyakozwe?!?!?!!? huuuum yewe uri bashima mw’iriro koko ndagusetse

  • Yes HE ujye ubabwira! Abaturage nibo bacamanza ba mbere ku bayobozi babo. Niba batagushaka ugacaho ukabisa abandi nabo bakagerageza.
    Naho abavuga ngo abamushaka bashobora kuba ari benshi ku batamushaka, ntekereza ko uko ikibazo mu Burundi bimeze uyu munsi bisa nk’aho bisobanutse kuko abantu bari guhunga ku bwinshi, abigaragambya ubuyobozi n’inzego z’umutekano bananiwe kubakumira, etc. Ikindi kandi kinakomeye ni uko hari ibimenyetso simusiga ko ubutegetsi buriho bwahaye intwaro insoresore sibushyigikiye kandi birazwi ko ubuyobozi buha intwaro abasivire byose biba byaburangiranye kuko bazikoresha ibyo bashatse bijyanye n’inyungu zabo.

    • @ Kalisa
      Nta bwisanzure ubu se aya mangambure uvuze urafunzwe?ariko ntukeneye gutunga positive thinking?H.E niyo atavuga n’ibikorwa igihugu kigezeho byavuga, ariko nk’ubu wigeze kuba mu rwanda rusa gutya?umuntu wize kwandika akagera no kuri internet abura ubwenge bigeze aha? cyakora nkamwe nimubura ariko azajya ajya imbere atuyobore natwe tujye inyuma mwe mujye hagati tubasunike nk’inka,utere imbere wangira kuko tubasize inyuma mwajya mudukurura imipira natwe mudusubizayo gake gake.

  • Dufite umuyobozi mwiza pee .Imana ibane nawe muribyose koko n’impano twahawe n’uwiteka.

  • that could be a diplomatic incident!!H.E Stop your interference in Burundi crise’s (i know u will not let my comment…)

  • buri jambo H.E avuze riba rifite ubutumwa bukomeye. wakoze kubwira amahanga kure twavuye kandi habi tukaba turangamiye iterambere buri wese yibonamo , ntituzibagirwa ko ibi byose ari wowe tubikesha

  • Ngo abantu babuze uko bava iburundi!? Ahubwi se abantu bigaragambya mugihugu ni bangahe!? Ubu ejo ko ikizamini cya Leta cyakozwe mugihugu hose amashuri ataragikoze ni angahe ayagikoze ni angahe!?

  • Kagame ndamwemera pe ariko byanshimisha yibwirije akava kubutegetsi ikaba umuntu wikirangirire wahagaritse ubwicanyi.yarangiza akageza igihugu ahantu kigeze noneho akaruhuka ukaba umujyanama wabandi ntakugundira kuko nibya bibyara intambara murakoze abari busome igitekerezo cyanjye

    • Nonese reka nanjye nkwibarize, ni wowe uzamukuraho???? twe turamukeneye kuko tuzi icyo yatumariye n’abanyarwanda twese muri rusange. rero kuvuga ngo aveho nitwe twamushyizeho ninatwe tuzamukuraho this is a democratic. Imana yamuduhaye imuturindire maze amajyambere akomeze gutaha iwacu.

      • Na Habyarimana bari bamukeneye ariko wabonye babonye ubwisanzure uko byamugendekeye.Mujye muvuga muziga.

  • Perezida wacu turagukunda cyaneeeeeeee ugira ijambo ringera ku mutima kandi rikanyubaka peee ati”Icyo nifuriza umuryango wange ………. “yewe nge nifuza kuzakubona nkaguhobera cyane narangiza nkarira kubera ibyishimo kuko uri IMPANO Y’ABANYARWANDA PE tukuri inyuma ubundi narangiza nifuza kuzandika igitabo kuri we hari byinshi twamwigiraho nk’urubyiruko cyane nge ndisabira kuzamubona nka mwene wacu w’umunyarwanda pe kandi ibyo nifuje Imana ibimfashemo

  • urwanda n uburundi biratandukanye muburundi hari democracy murwanda ntayihaba muburundi hari ukwishyira ukizana murwanda kwishyira ukizana nicyaha gihanwa n amtegeko iyo atari ingengabitekerezo aba ari ibihuha .ibi kandi nibyo bita freedom of expression ,n uburenganzira bwibanze bwamuntu bikaba icyaha murwanda ,ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo ,n agatinze kazaza n amenyo ya ruguru nibe n uburundi urwanda n urusobe rwurujijo rusobanye

    • Nta freedom of expression mwene data yo gusenya ibyo twubatse muzabona mu Rwada!!! Genda uyibeshye abazungu, abirabure turaziranye!FDLR hari ikindi iririmba hamwe nabazungu baayishyigikiye imyaka ni 21!!!HATUWEZE KURUDI NYUMA…vuga freedom yo kubaka urebe ko mu Rwanda udaterurwa ahubwo, nawe uzanye ingenga/freedom yo kubomora nibyo H.E yauze ibyo twarabirenze atari uko tutarwanye nabyo,oya ahubwo twamenye iyo biva naho bigeza igihugu. none wowe uvuga i Burundi, 10 zo gutera avocat ntizihagije kweri….kuki muzehe bamusaba kuguma ategeka Peter bakamusaba kuvaho, kuki France yatoye Holland ubundi yari nko muba 8 abafaransa batekereza ariko Sarkozi yarabageze aho Peter ageze bene wacu nuko Peter acontrolla Parlement/senat cour constitutionnel yewe na societe ya telefone numvise ngo niwe akuriye abashinzwe kurwanya SIDA!!!!SI PRESIDENT NI ROBOT!!!

    • Edouard, menya ko mu Rda tugira iknyabupfura bimwe umwana yumvira ababyeyi agategereza ibyo bamukorera, babirangiza bakabimwemeza nta contradiction. Bipfa kuba ari ibyemezo binogeye bose bifashwe. Ubundu ugukuriye uramwumvira mu muco NyaRda.

  • Hanyuma se yatubwiyeko Hari naganda bagikunzwe nka Mandela? Gukundwa nibyiza kubahiliza itegekonshinga nibyo biritibindi.

  • Icyo Imana yaduhishe kirakoye,ndavuga nkiyo umuntu yaragiraga ububasha bwo kureba akari mumutima wundi,nkeka ibibyose bitari kubaho

  • Sibo ABUBA we umenyeko ikibazo si umubare w,abamushaka n,abatamushaka ahubwo ikibazo,yabagejeje kuki?Nonese itegekonshinga n,amasezerano ya Arusha se byo kuki atabyubaha naho ayo matora uvuga ntanuburenganzi afite bwo kuyashyiramo candidature ye,ahubwo afite ubwo gutora nk,umwenegihugu gusa.Ubworero ibibazo niwe urikubiteza abavandimwe babarundi(Nkurunziza).

  • igihe umuyobozi adakoze ibyo abaturage bamusaba, igihe umuyobozi adatega amatwi abaturage be, igihe umuyobozi arenze ku mategeko yarashize kurinda sinzi icyo aba akora ku ntebe y’ ubuyobozi

  • yewe Petero arakunzwe usibye ababisha b,abanyamahanga bashaka agatwe ke.
    Nibareke natwe tuvuge icyo dutekereza kuri kagame ntawe uduhutaje. wasnga abamushaka batarenze 5%.

  • Abarundi bagomba kugumya kwamagana ubugesera bwa Nkurunziza, ariko ikibazo gikomeye kurushaho kiri inyuma ….. Kagame agamije iki???

  • Mushikiwazo ati : ubufaransa ntibwemerewe kuza kwigisha uko abanyafrika bayobora ibihugu byabo….. Wenda harimo nukuri !!! Ariko se niba ariko uwo mudamu abibona, kuki we yumvako Uburundi bugomba gukora uko Rpf yifuza !!!!!!!!

  • Mu Rwanda ntidushobora gutinyuka kuvuga ibyo twiyumvira kumugaragaro…. Bigeze naho impapuro zabatemerewe kuvuga zifatwa igikuba kigacika…. None ngo nta numunyeshuri wabasha kwandika inyandiko nkizo, ahubwo ngo ziva mubanzi burwanda……

  • Ikibazo njye mbona nuko Kagame yifuza gushyiraho butegetsi- tutsi mu Burundi…. Ikibazo rero akaba ariko mugihe azaba ateye Uburundi bishoboka koko ko Bamwe mubahutu bazabona iyo migambi ya pahulo bagahita bumvako umwanzi ari umututsi Wese…. Burundi nimube maso mwekugwa muri uwo mutego mutindi ….

  • Ariko ntangazwa nabantu b’abaswa nonese hari uwababujije kumuvuga hari igihe se ahubwo mutamuvuga (Kagame)cyangwa ngo mu mutuke ikindi kandi turAcyafite igihe kugirango 2017 igere nyiri ubwiye yabivuze inshuro nyinshi ko ari muruhande rw’abashaka ko itegekoridahindurwa mwe ayo mangambure muba muyakurahe, abo n’Amis,Harerimana nabandi
    Atariamaranga mutima yanyu, manuka Burundi
    Uzamuke ni Rwanda. Ugereranye ibyo bihugu hereranya GDP zabyo gereranya sécurité gereranya standard de vie gereranya ruswa
    Nimurangiza Mujye mu mirya nka PNUD,Transparence International, IMF,Banque mondial usabe ibyegeranyo bazibiguha Burundi ni urwanyuma muri byose
    Mugihe Kagame amaze kubona ibihembo mpuzamahanga birenga 20 muvenziwe afite bingahe??mugihe patinoires gutanga ibiganiro imbere t’invite muri za kamikazes mbere ku isi kubera ubunararibonye bwe arinacyo benshi muri mwe mumwangira nAbo baturanyi.
    Amateka yacu yatwigishe byinshi
    Ni mutegereze rero 2017 igere maze mumutegereze na nyirubwite ariko mureke kwirirwa mubiba inzangano 21ans turacyafite kilomètre.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish