Producer Piano yangiye Washington kumujyana muri Uganda
Sheja Olivier uzwi nka Piano The Groove Man, Ni umwe mu ba tunganya muzika nyarwanda (Producers) bamaze kugira izina rikomeye. Ngo mu minsi ishize Producer Washington wo muri Uganda yaje kumusaba ko yamujyana gukorera ibyo bikorwa muri Uganda amutera utwatsi.
Ibyo rero byaje gutuma Piano afata Washington nk’umuntu umusuzuguye cyangwa usuzuguye ibikorwa by’abandi ba producers b’abanyarwanda bakora ndetse asanga ari no gushaka gukandamiza abahanzi nyarwanda.
Mu kiganiro na Isango Star, Piano The Groove Man yatangaje ko atigeze yishimira uburyo Washington yajemo kumubwira ko akwiye kuva mu Rwanda akamujyana muri Uganda aho azamuha inzu yo kubamo ndetse n’imodoka.
Yagize ati “Washington yaransuzuguye cyane. Kuko kumbwira ko nkwiye kuva mu Rwanda nkajya gukorera muzika muri Uganda bisa naho akazi kose nakoze cyangwa ibyo maze kugeraho abona ntagiyeyo byasubira inyuma.
Uko muzika nyarwanda igenda itera imbere, bigaragara ko mu minsi mike iza kuba igeze ku rwego abanyamahanga bose bazajya bamenya ibikorwa by’abahanzi nyarwanda nkuko natwe tumenya ibyo mu mahanga.
Rero sinumva uza ambwira ko nkwiye kujya Uganda akampa inzu n’imodoka nkaho hano azi ko ntabyo ngira cyangwa ntazabigira”.
Piano ufitanye amasezerano y’imikoranire na Super Level inzu itunganya muzika nyarwanda ikoraramo Urban Boys, Mico The Best na Fireman, ngo afite intego yo kugira icyo ahindura mu iterambere rya muzika nyarwanda.
Zimwe mu ndirimbo aherutse gukora zirimo guca ibintu hano hanze, ni indirimbo y’umuhanzi Bruce Melodie yitwa “Ntundize” na “Kora akazi” ya Jules Sentore. Uretse iyo kandi, amaze gukorera abahanzi benshi bo mu Rwanda ndetse na K8 Kavuyo uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Piano oyeee! aho yihesheje agaciro, umuco w’abanyarwanda!
Ubusutwa bwose bwizi mpaca muzajya mubuvuga ???
Iyise ni dealer ki nki zindi zabereye hano mu Rwanda zihambaye ko arizo mwakabuze ho !!!
Mwabuze amakuru.
Njye n’umuziki wjabagande ndawanga
Comments are closed.