Digiqole ad

Riderman yagaye cyane M.Izzo ko ashaka kuzamuka anyuze mu gusebanya

 Riderman yagaye cyane M.Izzo ko ashaka kuzamuka anyuze mu gusebanya

M Izzo na Riderman ubu ntibacanye uwaka

Umuhanzi M.Izzo wabaye inshuti y’igihe kinini na Riderman aherutse gutanga amagambo mabi akomeye kuri Riderman harimo ko ngo yaba anashaka kumuroga ngo apfe(M.Izzo).

M Izzo na Riderman ubu ntibacanye uwaka
M Izzo na Riderman ubu ntibacanye uwaka

Riderman kuri Facebook page ye yavuze ko ibyo uyu mugenzi we avuga atari ukuri kandi amwifuriza gutera imbere adaciye mu gusebanya.

Riderman akimara gutwara PGGSS III yashwanye na M.Izzo wamufashaga (backing) ku rubyiniro muri iri rushanwa, M.Izzo yavugaga ko ngo hari amafaranga Riderman atamuhaye nubwo uyu yabihakanaga.

Mu minsi yashize M.Izzo yatanagje ko ngo Riderman yaba ari kumurogesha kuko iyo aje muri Kigali arwara ibintu bidasobanutse ariko ngo yaba ari iwabo i Musanze ntagire ikibazo.

Ndetse akavuga ko aho yivuje mu bavuzi batari aba kizungu ngo hari Guitar Riderman yamuhaye ngo bamubujije kongera gukoresha kuko ngo imuteza ibibazo.

Abicishije kuri ‘Facebook page’ ye Rideman yavuze ko ibyo uyu wahoze ari inshuti ye atangaza ari ibinyoma byambaye ubusa ahubwo agamije gushaka uko azamuka nawe, amugira inama yo guca mu nzira zikwiye zitari ugusebanya.

Yanditse ati: “Ibyo M.Izzo atangaza ni ibinyoma byambaye ubusa bigamije kunsebya, abasoma mukore analyse mumenye urugendo rwa muzika ya Izzle, ubwanyu muraza kubona uburyo namubaye hafi mbere na nyuma ya Guma Guma nubwo we abivuga ukundi. Singombwa ko mvuga ku bufasha namuhaye mu buzima bwo hanze ya muzika gusa we azi ukuri nyako mu mutima we.  Ndamwifuriza gutera imbere mubyo akora abifashijwemo n’Uwiteka aho kubinyuza mugusebanya.

N.B: Mugerageze musome inkuru zose we ubwe yiyandikishirizaga avuga ko ndi…”

Ilas JALAS

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Great post! Thanks a lot for sharing with us.

Comments are closed.

en_USEnglish