Digiqole ad

Priscilla agiye kwiga muri Amerika

Umuratwa Priscilla umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda bakora injyana ya R&B, nk’uko tubikesha umwe mu nshuti ye bari kumwe mu myiteguro aratangaza ko ari bwerekeze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu mugoroba wo ku itariki ya 6 Kanama 2013.

Princess Priscilla

Princess Priscilla

Mu kiganiro na Umuseke, umwe mu nshuti za Priscilla utashatse ko izina rye rijya hanze bari kumwe mu myiteguro arimo yo kwerekeza muri Amerika yagize ati “Ubu turasa naho imyiteguro tuyigeze ku umusozo, kuko Priscilla arahaguruka ku isaha ya saa moya z’umugoroba.”

Abajijwe bimwe mu bijyanye Priscilla muri USA yakomeje agira ati “Ikintu cya mbere kimujyanye ni amasomo, ariko na muzika ntabwo ayiretse burundu gusa byabaye ngombwa ko ajya kwiga hanze”.

Priscilla yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Mbabarira, Umukunzi, Bagupfusha ubusa,ndetse n’izindi nyinshi yagiye akorana n’abahanzi batandukanye.

Ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryiza kandi bari bakizamuka mu Rwanda.

Princess-Pricilla mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Liza

Princess-Pricilla mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Liza/photo DS Rubangura

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish