Digiqole ad

Abasore Kabera Martin na Gitoli Pacifique bazize impanuka

Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2011, Umusore Kabera Martin yazize impanuka aho imodoka yamugongeye mu mujyi wa Kigali rwagati mu masaha ya ni mugoroba  naho Gitoli Pacifique  nawe yazize impanuka akaba yagonzwe n’ikamyo ubwo yavaga gukina i Kirehe dore ko yarahagarariye agashami ka Sport mu Ishuri rikuru rya INATEK mu ntara y’iburasirazuba.

Banyakwigendera Kabera Martin (ibumoso) na Gitoli Pacifique (Photo Facebook)
Banyakwigendera Kabera Martin (ibumoso) na Gitoli Pacifique (Photo Facebook)

Nyakwigendera Kabera Martin yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 aho uwari uyitwaye yikanze kubera igihunga agiye guhagarara aho gufata feri ahubwo yongera umuvuduko, imodoka irasimbuka igonga Kabera Martin wagendaga n’amaguru.

Iyi mpanuka ikimara kuba police yahise ihagera maze ashyikirizwa ibitaro bya CHUK ariko yashizemo umwuka kuko yakomeretse bikabije mu mutwe.

Nyakwigendera Kabera Martin (Photo Facebook)
Nyakwigendera Kabera Martin (Photo Facebook)

Nyakwigendera Kabera Martin  yari ingaragu y’imyaka 26, yarangije amashuri ye yisumbuye muri 2006 mu Rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yosefu i Kabgayi (Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi) mu ishami ry’Ibinyabuzima n’ubutabire (Bio-Chimie).

Nyuma yakomereje amashuri ye muri Kaminuza y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi yo muri Africa y’iburasirazuba ( Adventiste University of Central Africa) ndetse anakora  muri AAR Health.

Nyakwigendera Kabera Martin yakundaga gusenga cyane akaba yari umukirisitu mu itorero rya Restoration Church-Remera aho yanakoraga imirimo itandukanye  mu itorero. Yakundaga umukino wa Basketball cyane dore ko n’igihagararo cye cyabimwemereraga.

Nyakwigendera Kabera Martin yakundaga gusabana cyane akaba n’umusore ufite igikundiro mu rungano ndetse n’abakuze.

nyakwigendera Gitoli Pacifique
nyakwigendera Gitoli Pacifique

Ahagana saa saba z’ijoro, ubwo Nyakwigendera Gitoli Pacifique n’abagenzi be babiri bari bavuye gukina i Kirehe bizihiza umunsi mukuru w’abarimu, bakaba bari mu modoka nto. Barenze ahitwa Nyakarambi bageze ahitwa Gatore mu karere ka Kirehe berekeje mu mujyi wa Kibungo nibwo ikamyo yerekezaga muri Tanzania yazanye umuduko ukabije maze ihita ikubitana n’imodoka barimo.

Uwari utwaye iyi modoka nto (Toyota Carina) yacitse ikirenge, undi yakomeretse mu mugongo naho Gitoli Pacifique akaba yari yakomeretse mu mutwe bikabije ahita yerekezwa mu bitaro bikuru bya Kibungo, abaganga bakaba batangaza ko yaviriye imbere (Hemolagie interne) ahita yitaba Imana.

Nyakwigendera Gitoli Pacifique yari ingaragu y’imyaka 32, yize amashuri yisumbuye muri seminari St Vincent Ndera aho yarize indimi, akomereza muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda yiga indimi mu gashami k’icyongereza aharangiriza mu mwaka wa 2008. Ubu akaba yakoraga muri ishuri rikuru rya INATEK ahagarariye agashami ka Sport.

Yakundaga gukina umupira w’amaguru cyane ndetse yigeze gukina mu ikipe ya Mukura, ndetse by’umwihariko akaba yarakinnye mu ikipe y’igihucu y’abatarengeje imyaka 17 ubwo yazanaga igikombe cya CECAFA igikuye muri Zanzibar.

Nyakwigendera Gitoli Pacifique akaba yari umusore usabana cyane kandi agakunda no gusenga aho yari umuyoboke wa Kiriziya Gatolika.

Aba basore bombi bakaba bari bushyingurwe kuri uyu wa gatanu, Pacific Gitoli arashyingurwa i Ngoma, naho Martin Kabera ashyingurwe mu irimbi rishya rya Rusororo mu karere ka Kicukiro.

Twihanganishije umuryango n’inshuti nyinshi za ba nyakwigendera bapfuye bagifite byinshi byo kugeraho. Imana Ibakire mu bayo.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

65 Comments

  • My God tw paci???ooooh! I will never forget ur kindness! Imana ikwakire mu bayo!

  • Imana ibakire mubayo nifatanyije na famiz zabo

  • Aba basore barambabaje cyane, nka Gitoli we turaziranye cyane rwose twahuriraga mu bintu bya sport!!! Yewe ibi bishimangirako ntashiti tugomba guhora twiteguye! Imana ibakire mu bayo.

  • KUKI MANA WABYEMEYE?UGUSHAKA KWAWE ABARIKO KUBA,NIDUKOMERE CYANE.REST IN PEACE FRIENDS

  • Imana yabadutije irabasubiranye kuko ibakunze kuturusha,tugendana urupfu nubwo tubyirengagiza,Yesu mwiza ukomeze imiryango yabo kuko bari mu bihe bikomeye cyane.Imana ibahe iruhuko ridashira

  • Abo basore twi fatanyije mu kababaro hamwe nu muryango wabo twi fatanyije mu kababaro imana ibahe iruhuko ridashira.

  • REQUIEM IN PACE

  • Nukuri aba basore barababaje cyane kuko jyewe ndumva ntacyo navuga uretse kubwira imiryango n’inshuti zabo kwihangana gusa n’ubwo bitoroshe.

  • Am very sorry for the death of these guyz, Ndababaye cyanee!Imana ibahe iruhuko ridashira.

  • RIP tugomba guhora twiteguye kuko tutazi umunsi ni saha kabisa.aba basore igihe cyabo cyari kigeze Imana irabasaruye nibakire mubayo.

  • Ibintu ni bibiri iyo umuntu apfu ye turabara nka mugenzi wacu ariko iyo apfuye afitanye ubumwe n’Imana umunezero uzagaruka duhuriye mu Ijuru

  • Mana aba basore uretse bagenda kare,gahunda niyawe kandi uzibyo byose,bari bagifite byinshi byokugeza igihugu imbere.Imana data wa twese ufashe imiryango yabo isigaye kandi ibabaye.

  • abagore bagira ubwoba bwinshi bityo bigatuma bakora accident.

  • Oooooooooh burya koko isi ni intizo!birantunguye kabisa!umuntu akwiye gukora ibyo yigomba,ibyo agomba famille avukamo,ibyo agomba societe arimo,ibyo agomba igihugu nk’ukivukamo,ibyo agomba Imana nk’inshingano ndakumirwa kuri we ibisigaye aho rushakiye rukamujyana nta kundi!ubu se nk’aba ba types kweri…Mana wihanganishe imiryango yabo.barambabaje pe! nubwo ntabazi!

  • Abakobwa murapfakaye sha! Umusore ugiye aba apfakaje abakobwa nka 20, muri make ubu babaye 40! Imana yakire Roho zabariya ba type niho twese tugana!

  • REST IN PEACE!!! Imana ibakire mubwami bwayo!!! Birababaje gupfa mukiri bato gutya!!

  • aba basore IMANA ibahe iruhuko ridashira!twifanyije na family zabo.

  • Aba bana b’abahungu barababaje. Uretse ko nyagasani abakunda, akunda urubyiruko kandi mu byo bavuzweho harimo gukunda gusenga. Nyagasani abereke uruhanga rwe. Nyagasani yisubije abe. DUHORE TWITEGUYE KUKO TUTAZI UMUNSI N’ISAHA.

  • mbifurije iruhko ridashira imana ibakire.gusa guys iri nisomo kubasigaye.ntakitagira iherezo,gusa ntawumenya umunsi wi iherezo rye!icyingenzi sukuwumenya,ahubwo duharanire kuzagira iherezo ryiza,once again may their soul RIP

  • Imana ibahe iruhuko ridashira, kuri GITOLI Paccy we tuziranye akora kuri G.S.Rukara, yakundaga abantu cyane nawe akundwa pe, imana imwakire mu bayo.

  • pacy ni ukuri imana ikwakire mu bayo pe!

  • Ariko Mana koko ibi ni iki??? Kubona Abasore twari tugikenye aribo batuvuyemo!!?? Nyagasani ubakire mu bwami bwawe!! Accident zitumazeho abantu!!!

  • Uwiteka abakire mu bwami bwe.ariko bavandimwe ndabinginze mujye musenga musaba Imana ibarinde kandi ibarindire n,abanyu muri gahunda zose za buri munsi.gupfa twese tuzapfa ariko burya urupfu rw,impanuka ni ikintu kibabaza cyane.sinavuga ko abazira impanuka bo badasenga kuko Imana izi iherezo rya buri wese ariko isengesho rigira imbaraga pee.

  • Aba basore batabarutse bakiri batoya twari tukibakeneye twihanganishije imiryango yabo

  • Imana ibahe iruhuko ridashira.

  • Uyu ubanza wari umunsi wo gutahaho abantu bafite akamaro kabisa!! Reba nawe abasore bacu Paci na Martin, baherekejwe na Steve Jobs wabaye boss wa Apple!! nabo bari kuzagera kure hashimishije Ariko ntibishobotse!! Imana ibahe iruhuko ridashira.

  • Yemwe ngewe mbuze icyo mvuga!ndumiwe gusa!!!ariko uwagonze ni Aunt wange n’uwagonzwe yari Inshuti yange!!!Ntakundi nyine Iramwitwariye kandi ntacyo natwe tuzamusanga mw’ijuru kwa jambo!!!.

  • Imana ibahe iruhuko ridashira disi

  • Imana ibakire

  • Mana wowe utanga akanisubiza wakire urur rungano wisubije.Gusa birababaza ariko Imana iba ifite umugambi wayo(RIP)brothers

  • uwiteka niwe wabaremye kdi niwe ubigaruriye .

  • uwiteka niwe wabaremye kdi niwe ubigaruriye.que sa volonte soit faite

  • Very very sad news;Paci& Martin may your souls rest in eternal peace.

  • Mbega amakuba!paccy ni we nari nzi yari umusore wikundira gusenga cyane, agakunda umupira kuwureba no kuwukina, ubundi akagira ikinyabupfura cyinshi n’urukundo.sha unsigiye irungu pe.

  • Urupfu ni urutindi rudutwara abantu tukibakeneye kandi tubakunze, ariko ikintera ibyiringiro n’uko bose bakundaga gusenga kandi bakaba baritwaye neza muri sosiyete. Nkavuga nti bagiye aheza kuko nta rubanza bacibwa icyo basabwaga na Data wo mu Ijuru baragikoze. Ntimuheranwe n’agahinda kuko Imana yishubije abe. Ahubwo inama nabagira ni ugusenga no gukiranuka kuko urupfu turarugendana kandi iyo rugushatse ruragutwara. MUHORE MWITEGUYE KUKO MUTAZI UMUNSI N’ISAHA NTIMURANGAMIRE IMINEZERO YO ISI AHUBWO TWITEGURIRE UBUGINGO BUHORAHO. BARUHUKIRE MU MAHORO KANDI IKOMEZE IBEREKE URUHANGA RWAYO

  • Sinabona icyo mvuga. nubwo aba basore ntabazi neza, ariko nkozweho cyane, imiryango yabo irapfushije kandi n’Igihugu ni uko. Imana ishobora byose ikomeze imiryango yabo pe! Cyokora Imana ishimwe kuko bari barayimenye, kuribo ho nta kibazo bageze kwa Data. Gusa ibi byongeye kunkangurira ijambo ry’imana ritubwira ngo duhore twiteguye kuko ntawe uzi umunsi n’isaha n’igihe.

  • mana we ikicyumweru kirangiye nabi. jye narinzi abantu barindwi baguye muri congo bishwe n’abagizi banabi. bose bapfuye batari barwaye!!!!!!!!!!!!!!!! mana ubakire mubawe.

  • NAJYE NABABAYE CYANE BANYIBUKIJE MUSAZA WAJYE YAZIZE ACCIDENT NAWE AFITE 26ANS BIHANGANE MAMA NIBYATWESE NIYONZIRA YATWESE NIHANGANISHIJE CYANE ABABYEYI BABO NA BAVANDIMWE MWIHANGANE CYANE.

  • GUY

  • Uwiteka bakire baruhukire mumahoro,
    Imiryngo, abavandimwe n’inshuti n’inshuti Imana idushoboze kwihangana.

  • GOODBYE YOU YOUNG MEN. GOODBYE YOU MARTIN AND YOU PACIFIQUE. GOODBYE FROM AN OLD, ANONYMOUS FRIEND AND COUNTRYMAN…..

    Ni byo koko, ni ngombwa ko duhora twiteguye. Buli gihe, aho turi hose, mu byo dukora byose, kuli iyi isi….

    Kandi tugashyira imbere, tukubaha ubugingo bwacu n’ubwabandi. Ibintu, ubumenyi, amafaranga cyangwa ibyubahiro ntidukwiye kubiha agaciro kanini cyane…

    Haba mu byago, haba mu mahirwe jyewe nshimishwa iteka nuko ABANYARWANDA N’ABANYRWANDAKAZI dusenga IMANA dushishikaye….

    WITH LOVE AND DEEP VENERATION

    Yours sincerely, Ingabire-Ubazineza

  • Imana nyiri byose we mugenga wibibaho byose,umusore Martin ndamuzi Kaminuza yigagaho niyo nigaho ariko nukuri tubuze umuntu w’ingenzi muri societe.Our God support and confort their famiry and friends

  • Nbababaye vraiment

  • UWO MUGORE WAGONZE BIGARAGARE KO IYO PERMIT CG SE DRIVING LICENCE ATAYIKOREYE KUKO IYO AZA KUBA YARAYIKOREYE NTABWO ABA YARAKOZE IBINTU NKA BIRIYA. GUSA POLICE Y’IGIHUGU NISUBIRE MU MA ARCHIVES YOSE MAZE IREBE KO ABADAMU BOSE NDETSE N’ABANDI BOSE CYANE CYANE ARIKO ABADAMU N’ABAKOBWA ,KO BAZIKOREYE KOKO. SO BIRABABAJE PE! KDI NONEHO POLICE IGERAGEZE GUKORANA N’IBIHUGU BIDUKIKIJE KUGIRANGO BAGE BABASHA KUMENYA KO KOKO ABASHOFERI BABA BAVUYE HANZE BABA BARABONYE IZO MPUSHYA BARAZIKOREYE KOKO!

    SI UBWAMBERE KADI SI NUBWA NYUMA KUKO IMODOKA Z’ABANYAMAHANGA ZIKABIJE KUDUHEKURA.

    IMANA YAKIRE ABATABARUTSE BOSE

  • Imana ibakire mu bayo.

  • Imana ibakire!!!!!Hanyuma abo basize nabo bakomeze kwihangana!!!!!Parfois je crois au destin!!!Et on y peut rien fraire!!!!

  • Imana ibakire mubwami bwayo.
    twifatanyije nimiryango yanyu,simba adamo,magnifique na mama wabo,R.I.P Pacy

  • mana waremye ijuru n’isi koko na paci uramudutwaye,gusa umwakire mubawe roho ye iruhuke neza na martin mana uzirikane ko yagukoreraga,ubibukire kumirimo myiza nubwo mission wabahaye ku’isi itarangiye ariko buriya niho wagennye ko bazagarukira.mana ndakwinginze uduhe umenya guhora twiteguye igihe cyose.amen

  • Very sad to pass away like this. May your souls rest in peace!

  • Very sad!!!
    May ur souls rest in peace!oh, wat else can I say other than crying with ur family and friends.

  • Mana Data wa twese tugushimiye ko wisubije abagaragu bawe, ubakire, igihe nikigera tuzabonana;erega nta n’umwe warogoya imigambi yawe.Twese duhe kugukunda no kugukorera,Wigaragarize ababuze ababo.

  • Birababaje cyane kubona abasore nkaba batashye batagabye amashami,igihugu cyari kikibakeneye,imiryango,inshuti n,abavandimwe Nyagasani abakire kdi akomeze imitima y,imiryango yabo.

  • ohhhhh My god. Paci i will never forget you. Imana ibakire mu bayo. imiryango yanyu imana igume ibafashe kwihangana muri ibi bihe bikaze.

  • Isi ni Icumbi.
    The soul takes flight to a world that is invisible, and there arriving she is sure of bliss and forever dwells in paradise.

    Gitoli, May your soul RIP
    u were my best friend

  • Twihanganishije imiryango yabo kuko bagiye bakiri bato rwose. Gusa kandi nshimye Imana ko bagiye basengaga nk’uko mubitangaza. IMANA ibakira mu bayo.

    Mwihangane miryango yabo.

  • Nihanganishije imiryango yabanyakwigendera n’inshuti zabo bose muri rusange.Imana ibahe iruhuko rif=dashira.

  • Mana,girira ibikorwa byiza by’abagaragu bawe wahamagaye maze ubakire mu iruhuko ridashira, muzibanire ubuziraherezo.Twihanganishije imiryango yabo.

    • R.I.P

  • Imana ibakire mubayo kandi twihanganishije imiryango yabo n’inshuti zabo Imana ibahe iruhuko ridashira

  • Martin was my brother that i got to know 2 months ago, but i went to hear bad news about his death just two weeks after his burial……may His soul R.I.P, GONE TOO SOON….YOU ARE NOT ALONE…WE MISS YOU MARTIN

  • May God grant you eternal life…we miss your kindness, you robbed my heart Bro……you are not alone, may your soul R.I.P…..GONE TOO SOON

  • Imana izabane nabo twizeyeko yabakiriye mu bwami bwayo.

  • 8months ago.kuriyi tariki satani yankoze munkokora kabiri nunvise inkuru ya Martin nkigera murugo nyumayamasaha ane nararuhuka nunva iya Pacific ndavuga ibibaye kuriyitariki sinzabyibagirwa.Martin is my brother,Pacific is my friend.guys for sure you rest in peace.

  • @Martin:cher frangin je savais pa que tu devais partir plus tôt coe ça!kel choc mon Dieu!Martin entout cas mw particulier je s8 fière de l,hoe k tu étais en plus de ça le chrétien examplaire!watubaniye neza wa mfura we,ariko hari Imana yakuremwe yari yarakuduhaye ninayo yakwishubije kuko igukunda kuruta byose,Martin udusigiye irungu ariko ku rundi ruhande tubonye ambassadeur mu ijuru,utwibuke nk,inshuti zawe kandi udusabire ku Mana natwe dusigaye inyuma!watweretse urugero rwiza,ntituzahwema ku kugira urugero fatizo mu mibereho yacu!Uruhuke mu mahoro nshuti!we ll alyz keep yr spirt in our mind!Abeza ntibapfa bararuhuka!Adios Amigo!

  • dear brother Martin, u have been a closed friend and a gift sent from heaven to us.
    Rest in Peace

Comments are closed.

en_USEnglish