Umwanda wica w’iburayi woherezwa muri Africa
Raporo nshya yasohotse yerekana ko toni miliyoni 41 z’ibyuma by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga bihumanya bitagikoreshwa I Burayi byoherezwa muri Africa, bikajugunywa mu nkengero z’imijyi minini n’imito. Muri iyi myanda harimo ihumanya ikirere ku buryo bukomeye n’itera indwara zirimo Cancer ku bayegera n’ababakomokaho.
Urugero rw’umujyi wabaye ikimoteri cy’imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje biva i Burayi ni Accra muri Ghana aho usanga ibirundo by’ibyuma by’ikoranabuhanga birimo ubumara bwa mercure byangiza imyanya y’ubuhumekero n’udusabo tw’intanga ku buryo bukomeye.
Ibyinshi mu bikoresho bishaje biza, mu buryo butemewe n’amategeko, muri iki gihugu biba biturutse mu Bwongereza, byiganjemo za televiziyo, mudasobwa, ibyuma biteka (micro-ondes) za filigo n’ibindi byinshi bijugunywa muri Africa nk’umwanda babuze aho bashyira kandi wica.
Ibi bihugu bikomeye bihitamo kuza kujugunya iriya myanda muri Africa kuko aribyo bibahendukira kurusha kujya kubitunganya ngo babikoremo ibindi bintu (re-cycling) nk’uko bitangazwa na Mailonline.
Muri 2014, imyanda yamenwe muri Africa ifite agaciro ka miliyari 34£ nk’uko bitangazwa na Kaminuza ya UN (United Nations University). Bikaba byaragurishijwe ibi bihugu byo muri Africa y’uburengerazuba ngo biyakire.
Ubwongereza bwonyine bwarekuye imyanda ingana na 11.6% by’imyanda yose yavuye mu Burayi, bukaba ubwa kabiri nyuma y’Ubudage mu kohereza iyi myanda mibi cyane ku buzima bw’abantu n’abazabakomokaho.
Igice cya Africa y’Uburengerazuba ni cyo kimenwamo imyanda myinshi kurusha ahandi muri Africa.
Iyi myanda iyo igeze muri Africa (urugero nko muri Ghana na Nigeria), abaturage baza kugura ibyuma bimwe na bimwe, bakabigura kuri make bazi ko ari bizima, ariko babigeza mu ngo bagasanga ntacyo byabamarira, uwo mwanda bakawugumana nubwo bwose ari mubi cyane ku buzima bw’umuntu.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Africa warakubititse, Africa warababayeeee!!!!
Ubu tuzakira dute koko mwa bantu mwe!!
Aha, abanyamakuru namwe murakabya. Ikintu cyose gishaje cy’iburayi gifite aho kijya kigasennywa cg kigakorwamo ikindi gishya, yewe n’imyanda ikomoka kubantu yo ihita ihindurwa ako kanya. Ibyo mwanditse ko ari imyanda ndangira ngo mbabwire ko ntamuzungu uyishakira isoko uhubwo abo banyafurika nibo bayigura kuko ari imali iwabo. Leta z Afurika zari zikwiye gushyiraho amategeko aca ibintu byakoze biva iburayi kuza mubihugu byazo. Ikindi wavuze Ghana wibagirwa u Rwanda, mu Rwanda hazayo amamodoka yaboze ayo mwita occasion ibaze nawe imodoka yo 1984-1998. Aha ntawibara amabi
Mundorere ubugome bw’Abazungu, gusa abaturage ba Afrika natwe turacyafite ubujiji cyane kuko turabikoresha!
Wa munyamukuru we iyi nkuru ni kibyoma cya semuhanuka !!!!
Iburayi ibi byuma uvuze n’imari nta naho wabibona ku busa.
Buri hantu hatuwe hajyenywe aho bijugunywa ababyakira ntiwabaka mo na kimwe ku busa ngo bazakiguhe kuko babibuaza mo umusaruro.
Bicurwa mo ibindi batiriwe baza gushaka matiere premier zo gukora ibishya.
Ahubwo ibiza muri africa birangurwa akenshi nabanyafrica baza kubicuruza.
Ikibazo gishibgiye kuri za gasutamo zacu zemera ko byinjira.
Barakabya!!! uzatinda umenye isi, urashyaka kutubwira ko tutazi ibikorwa ku isi.
ibi, nubusa, hakorwa ibitabarika, gusa, turikumwe kwisi ,nimwe, akandi twese turabantu.
iyi niyo Ghana njya numva ngo iri mu bihugu bikize muri Africa? gute se?
Yemwe umunyamakuru yavuze ukurikose ndibuka vuba mumyaka nkitanu ishize ubwo noneho babizanye rwihishwa babimena cote d’ivoir murabyibukamwese byarasakuje naho uvuze ngo bizanwa aruko bigurishijwe nibyope! Nabo ntibabyita umwanda hagire ubyemera iyo ni strateji bakoresha nyabuna tubyumve dukoreshe duke twacu twiza turamire ubuzima bwacu.
Comments are closed.