Digiqole ad

Kamichi avuga ko Amag The Black ameze nk’uwo muri Diaspora

 Kamichi avuga ko Amag The Black ameze nk’uwo muri Diaspora

Bagabo Adolphe umuhanzi mu njyana ya Afrobeat

Bagabo Adolphe niyo mazina ye, azwi cyane muri muzika nyarwanda ku izina rya Kamichi na zimwe mu ndirimbo yagiye akora zigakundwa cyane zirimo ‘Aho ruzingiye, Barandahiye, Byaracitse’ n’izindi.

Bagabo Adolphe umuhanzi mu njyana ya Afrobeat
Bagabo Adolphe umuhanzi mu njyana ya Afrobeat

Ku ruhande rwe asanga umuraperi Hakizimana Amani wamenyekanye nka Amag The Black ntaho atandukaniye n’abahanzi bari muri diaspora kubera gutinda gushyira hanze ibihangano byabo.

Muri 2014 nibwo Kamichi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rugendo yavugaga ko ari urwe bwite nta kindi kintu runaka kimujyanyeyo. Gusa akavuga ko azahita agaruka nubwo kugeza ubu ataraza ndetse nta n’umwe unazi ko azagaruka.

Mu kiganiro Flash Network, Kamichi yatangaje ko umuraperi Amag The Black amaze nk’umuhanzi wo muri diaspora bitewe nuko nta bihangano bishya arimo ashyira hanze.

Uyu muhanzi ukora injyana ya Afrobeat akomeza avuga ko akumbuye u Rwanda ndetse n’inshuti ze cyane cyane umuhanzi Paccy wo mu itsinda rya TNP yanahoze ariwe urifasha kumenyekanisha ibikorwa byaryo.

Kamichi uvuga ko yishimira cyane uburyo muzika nyarwanda igenda itera imbere, ngo mu gihe cyose abahanzi bakomeza kunga ubumwe nta mwiryane ubarangwa hagati cyangwa inzangano ntacyo batazageraho.

Uretse gukumbura igihugu cy’u Rwanda, ngo akumbuye icyayi cy’i Nyamirambo no kureba umukino wa Rayon Sports kuri we afata nk’ikipe ya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko uyu muhanzi yaba atakibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Antonio muri Leta ya Texas aho yahoze atuye, ko ahubwo ashobora kuba yibera muri Canada ari naho yatangiye gukora ibijyanye n’akazi gasanzwe katari muzika.­­­­­­­

Byaracitse imwe mu ndirimbo yakunzwe cyanze y’umuhanzi Kamichi.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=p6YcWPoqAb0″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Na cape umusara.

  • Nonese ikibazo kirihe?ubwose yarebye asanga Amag ariwe muhanzi wenyine utinda gushyira igihangano gishya hanze?egokooo!!!!

  • byaramucanze,abarizwa he

  • Kamichi aransekeje. Ngukundira ko Tanya wihakana abawe.

  • Canada ni heza, uzahakorere videos nyinshi

  • Ikigaragara cyo ni uko mumukumbuye. Natwe abafana turamukumbuye Catdinal Kamichi

Comments are closed.

en_USEnglish