Digiqole ad

Ally Gia-Basia Kigali Umwiza: amazina y’umwana wa Ally Soudi

 Ally Gia-Basia Kigali Umwiza: amazina y’umwana wa Ally Soudi

Ally Soudi, Carine n’imfura yabo Ally Waris bibarutse umwana wa kabiri

08 Mata 2015 ahagana (4h39’) z’urukerera nibwo umuryango wa Ally Soudi Uwizeye na Umwiza Carine bibarutse umwana wabo wa kabiri, avukira mu bitaro bya Gwennet Medical Center muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biherereye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia. Uyu mwana bamuhaye amazina ane arimo na Kigali.

Ally Soudi na Carine bari kumwe n'imfura yabo Ally Waris
Ally Soudi na Carine bari kumwe n’imfura yabo Ally Waris

Impamvu yatumye bita umwana wabo amazina arimo ‘Kigali’ umurwa mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ngo ni ugushaka ko umwana wabo yazakura ashaka kumenya inkomoko ye.

Ally Soudi, wahoze ari umunyamakuru w’imyidagaduro n’umuhanzi wamenyekanye mu itsinda ryitwaga “Testament”, asanga ari bimwe mu bintu bizatuma n’umwana wabo azakurana umutima wo gukunda igihugu cy’u Rwanda afiteho inkomoko nubwo ubu ari Umunyamerika.

Ally Soudi na Carine bavuga ko bishimiye kandi itariki umwana wabo wa kabiri yavutseho itariki bafata nk’amateka kuri bo ndetse no ku banyarwanda bose muri rusange.

Ally Soudi yabwiye Umuseke ati “Ally Gia-Basia Kigali Umwiza ni umwana wacu wa kabiri. Yavutse mu gihe twibuka amateka yacu yatumye tubura benshi mu bo twakundaga mu miryango yacu.

Ndamwifuriza gukura nk’imbuto nziza agakuza imiryango yacu n’iy’abanyarwanda bose muri rusange yazimiye. Ikindi njya kumwita izina ‘Kigali’, ni uko nkunda igihugu cyanjye kandi nkaba nifuza ko n’abazankomokaho bose bazagikunda”.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 nibwo Ally Soudi n’umuryango we berekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umufasha ndetse n’umwana wabo w’imfura witwa Ally Waris kujya guturayo.

Plaisir Muzogeye & Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

33 Comments

  • Aba se bo nibiki kuburyo murogombwa mutubwira ubujajwa bwabo budafite epfo na ruguru.

    Arheeeee asyiiiii weyaga

    • Imana ni iguha umugisha izakwigisha kubaha no gukunda utagambiriye igihembo!Aba bantu barazwi iwacu I Rwanda ariko wenda weho urazwi I Congo!!

  • SERIOUSLY WHAT ARE WE LEARNING FROM THIS?

    • news dude!Haterzzzz

      • Brother ubu koko dukeneye kumenya amazina abantu bise abana babo?

        • Cyane rwose, kubo ariko dukunda tunitayeho,naho wowe simbizi kereka nimba hari abawe bakwitayeho, uwampuza nawe byibura rimwe mubuzima bwanjye maze

  • Mujye mutugezaho inkuru zitwubaka. Iyi ntacyo imaze.

  • Hahaaaaaaaaaaaaaaa

  • Sha mwabuze ibyo mwandika peeee
    Inkuru zabuze nk amafrw

  • Breaking News !! U Such Stupidity Jouranalists

  • Ngaho reeeeeibi nibiki se kandi UM– USEKE.RW utangiye !!!!!

    Nizere yuko ari SMS umunyamukyru yibeshye akayohereza ku UM– USEKE.RW kuko iyi nkuru ndabona ntareme !!!!!

    Uyu se n’igiki ubundi ???
    Yabeye yavuze iki kitureba ???

    Please ubunyamwuga mu mulimo mukora.

  • Yes kwita umwana kigali bizatuma akunda kgl, ariko njyewe ndabona ar’amaco y’inda ya se; niba mukurikirana amakuru neza ubona Ally Soudy agishaka kwigarurira imitima y’abanyarwanda ubu bigaragarako asigaye ari interested kuri politique, so kwita umwana gutya bizamwongerera abafana.

  • Asyigari wee!!!!So what???

  • kwitwa Kigali, nokwitwa uwimana, nsengimana, mbarushimana, mukaleta, gouvernement……. sibyo biguha gukunda igihugu( patriotism), ahubwo biba mumuntu , muburere, ingero ahabwa no kujijuka, gukundana, imikorere n’imigirire nibindi nibyo bigaragaza uwo uriwe. kwitwa Kigali nibyiza ariko ibisigaye ngo agikunde nibyinshi cyane mushyiremo agatege kandi ntazabaririze I wabo ahubwo muzamuzane kuko abifitiye uburenganzira.

  • NZI UWITWA MUKAKIGALI, NTIBITIRANWA SE?

  • hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh mbega inkuru?muze aho ndi mbahe inkuru

  • Pliz Mujye mureka gusenya umunu gutyo uziko wagirango hari icyo yabatwaye!!!!,none se kuba umunyamakuru yatugezaho inkuru yu umunu twakundaga ko yabyaye tukamuha impundu koko ikibazo nikihe, nkawe wiyise Gisa, coco,kkk bigaragaza ko ntabumunu bukurimo,ndetse nuwo uriwe,pliz niba udashaka kureba showbiz nyarwanda jye ureba ibikureba ibitakureba urebe hirya ,!!!!!!!!pliz!!!!

  • Mwarazubaye iyi ni showbiz nyabaki

    • uzifuza gusaba Imana imbazi yabantu watutse bikugore kuko izakubwira ko aribo ubwabo wagakwiye kuzisaba hama ukorwe n isoni zo kubajya imbere batanakuzi ngo narabatutse k umuseke,nyamara mwabantu mwe mbere yo kuvuga tujye tubanza dutekereze kuri twe ubwacu dore ejo uzaba upfuye uvuye kwisi ubwo se icyi cyaha wazaba wikoreye icyiki koko,nyamara bo bariturije muri amerika nabana bab0

  • iyo mubuze ibyo mwandika basi mwagiye mukora amatangazo yo kwamamaza kubuntu aho guha abasomyi such nonsense

    • respect k muntu njye byibura nifuza kumenya amakuru ye,naho wowe buriya wari kwisomera akureba aya ukayaduharira twe tuyabonamo inkuru

  • nkunda comment zanyu gusa,hhhhhhhhhhhhhh ngo ni breaking news,murasekeje kweri

  • uyu mujamayitwa Ally soudy ndamuzi ariko sinibaza impamvu uyu Gisa kkk nabandi mumwibasira iryo ni ishyari ryabene Gahini mujye mucisha make kdi munyurwe

  • iyi ntankuru irimo pe! ibi se byatwungura iki? asyyiii nakazi ke! bamugirira ishyari ryiki se? ko mbona ntacyo baricyo

  • Ally Sudi abantu bari kuguca integer ni abatuma Imana irushaho kugufungurira inzira,ndahamya ko abenshi batanari ku rwego ugezeho, twe turagukunda kandi tuzi akamaro wagiriye imyidagaduro mu Rwanda musubireyo ntamahwa

  • Inkuru ni nziza cyane umwanditsi ya yanditse mugihe rwose. Njyewe ndamushimiye cyane kuko Family ya Ally Soudi nk’abanyarwanda turayikunda cyane kuko ni imfura kd twishimiye ko bibarutse umwana. Amazina bamwise ni meza kd ni meza ariko ikimbabaje ni uko ko hating comments Umuseke yemeye ko ziguma ku urubuga rwobo . Bishobotse Umuseke wazisiba nk’iya Gisa . Gusa biratangaje niba mubanyarwanda hari abafite ikinyabumfura gike nabonye muri coments nabonye hano nyinshi???

  • Gisa sinkuzi ariko image unyeretse uwiteka natakugirira neza ntago uzisazira imana igifashe kdi igutabare

  • Ampaye inka??!!

  • Ariko se ndarinsa mbasaza mwe murabo ibi ari biki ???
    Ejo bazakubita ho nu wasuze nuwa nyaye, iyi nta nkuru irimo niyo mpamvu twayirambiwe iduteye isesemi tukayivugaho ibisa nayo.

    • ushobora kuba wanga Ally Sudi pe, Imana izakwitabarire naho twe nitwagushobora, gusa turamukunda tuba dukeneye kumenya ibye,ujye buriya wirengagiza nibamwandikaho usome ibyo ukunda

  • None se ko mbona amazina y’ahantu mu Rwanda ahinduka cyane, Kigali nihinduka nawe azarihindura. Ubu uwitwaga Astrida yahindutse Butare nyuma Huye!!!!

  • Ariko naragenze ndabona Mbega amazina so ntakwanga akwita neza mbe arikk ariko mvuga

  • nibyizs kwitirila umwa iwanyu iyo wagiye kure y’iwanyu ariko siyo nkuru dukeneye muiterambere turimo

Comments are closed.

en_USEnglish