Muri Mediterane haguyemo abantu 400 baburirwa irengero
Abantu 400 bavaga muri Africa bajya mu Burayi bashaka kwinjirira mu mazi agabanya Libya n’ Ubutaliyani barohamye kugeza n’ubu ntawe uzi niba hari ugihumeka.
Abantu babonye iyi mpanuka babwiye Ikigo mpuzamahanga cyiga ibijyanye n’abimukira (l’Organisation internationale pour les migrations (OIM) hamwe na Save the Children ko muri bari mu bwato habashije kurokoka abantu 150 gusa, abandi bararoma ntahagira urokoka.
Abarokotse bavuze ko byabaye bibaye mu ijoro ryakeye ubwo bari bamaze kujya mu bwato baturutse ku mazi ya Libya bagana mu Burayi, bagwa mu nyanja ya Mediterane.
Ngo ubwato bwari bitwaye abantu hari hagati ya 500 na 550 mbere y’uko bwiyubika.
Umuvugizi wa OIM, Flavio Di Giacomo yabwiye AFP ko bari guperereza ngo bamenya icyaba gitumwe ubu bwato bwiyubika.
Mu ukwakira ,2013 abantu 366 baguye mu nyanja ya Mediterane baguye mu Kirwa cya Lampedusa kiri mu majyepfo y’Ubutaliyani.
Bivugwa ko abagwa muri izi mpanuka abenshi baba ari abimukira baba barahisemo kwinjira mu Butaliyani mu buryo butemewe n’amategeko kandi bari mu mato adakomeye.
Kugeza ubu abashinzwe umutekano ku nkengero z’Ubutaliyani bemeza ko barokoye amato yarimo abantu 8000 babaga benda kurohama mu nyanja ya Mediterane.
Mu minsi ibiri gusa, ku Cyumweru no ku wa mbere, amato 42 niyo yafashe n’igipolisi cy’Ubutaliyani arimo abantu 6500 bashakaga kwinjira mu Burayi mu buryo budasobanutse.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Mana a kirabanyafurika bari bagiye guhiga umugati iburayi
RIP
Ibi bintu biteye agahinda pe!!! Imana ibakire mu bayo.
Comments are closed.