Digiqole ad

Kirehe: Baringinga abakoze Jenoside kubabwira aho bajugunye ababo

 Kirehe: Baringinga abakoze Jenoside kubabwira aho bajugunye ababo

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, batuye mu kagari ka Nasho mu Murenge wa Mpanga bavuga ko babazwa n’uko kugeza ubu hari abatarashyingura imibiri y’abavandimwe babo kubera ko hari abagize uruhare muri Jenoside batavuga aho bajugunye imibiri y’abantu babo.

Hagati aho ubuyobozi bw’ Akarere ka Kirehe bwo burasaba ko abagize uruhare muri genocide ndetse n`abandi bazi ahashyinguwe imibiri yabishwe muri Jenoside kugaragaza aho iyo mibiri iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Bamw e mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu midugudu ya Busasamana ndetse Pirote mu Kagari ka Nasho mu Murenge wa Mpanga bagaragaza ko bakibabazwa no kuba hari abatazi aho imiryango yabo yashyinguwe kugira ngo babe bayishyungura mu cyubahiro mu rwego rwo kubaha agaciro.

Umwe muribo yagize ati “Urumva barabivuze ko aha hantu hashobora kuba hari icyobo kirimo abantu. Ndahamya ko na hano muri iki kibuga duhagazemo hashobora kuba harimo abacu bahashyizwe. Badufashije baduha amakuru natwe tukaruhuka nibura.”

Uwayo Albert umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside( CNLG) mu turere twa Ngoma na Kirehe agaragaza ko iki kibazo atari umwihariko wa Kirehe gusa, kandi ngo ntakabuza mu gihe haba hatanzwe amakuru nyayo y’ahajugunywe iyo mibiri yahita ihakurwa igashyingurwa
mu cyubahiro.

Kugira ngo iyi mibiri ibe yaboneka ndetse inashyingurwe mu cyubahiro, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard, yasabye abagize uruhare muri Jenocide yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi baba barabonye ahashyizwe iyo mibiri ko batanga amakuru yaho iherereye maze igashyingurwa.

Ati: “ Icyo tubasaba ni ukudufasha kuko nabo ni Abanyarwanda bakaduha
amakuru tukabasha kumenya aho abishwe bajugunywe bagashyingurwa
mu cyubahiro.”

Umubare munini w’Abatutsi biciwe muri uyu Murenge ni uwa Abanyarwanda bari barirukanywe mu gihugu cya Uganda ahagana mu 1982 mu gihe cy’ubutegetsi bwa Milton Obote aho bari barahungiye mu 1959 hanyuma nibwo baje gutuzwa muri uyu murenge wa Mpanga arinaho Jenoside yabasanze ikabahitana.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Birakwiye ko aho abantu bajugunywe herekanwa.

Comments are closed.

en_USEnglish