Muhanga: Basoreje icyunamo aho Kambanda yavugiye ijambo
Kuri uyu wa mbere abaturage batuye Akarere ka Muhanga bahuriye ku musozi wa Kibangu aho Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’intebe muri Guverinoma y’Abatabazi yavugiye ijambo ryenyegeje ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Nyakabanda.
Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abaturage benshi, uwatanze ubuhamya Niyodusenga Cyriaque yavuze ko yanyuze mu makuba menshi ariko Imana ikamurinda abicanyi ntibamwice.
Yavuze ko hari aho yageze baramufata bamwambura imyenda yose asagira yambaye uko yavutse abantu bakaza kumushungera bavuga ngo baje kureba uko ubwambure bw’Umututsi bumeze.
Ku bw’amahirwe ngo abakuru bari aho bamusabiye imbabazi, asubizwa imyambaro ye ndetse ntiyicirwa aha.
Niyodusenga ngo ubu ababazwa n’uko Se yiciwe ku biro aho Kambanda yari ahagaze afite imbunda mu ntoki yereka Interahamwe ko ‘imbunda atari iy’abasirikare gusa‘
Depite Mukanyabyenda Emmanuerita wari umushyitsi mukuru yasabye abatuye Muhanga kujya babanza bagashungura neza ibyo abanyapolitiki bavuga aho kubyemera uko byakabaye.
Kuri we ngo biriya nibyo byatumye abari batuye Nyakabanda yo hambere bemeye ibyo Kambanda Jean yababwiye batabanje gushishoza bituma bica bagenzi babo b’inzirakarengane.
Mbere y’uko Kambanda ajya kuvugira ijambo i Nyakabanda, ngo abicanyi bavaga mu duce twa Satinsyi, Kibingo na Buramba ariko nyuma y’ijambo rya Kambanda abaturage b’aho nabo bwakeye batangira kwica Abatutsi.
Jean Kambanda wari Minisitiri w’intebe muri Leta y’Abatabazi yemereye imbere y’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha ko Guverinoma yari ayoboye yashyize Jenoside mu bikorwa, Urukiko rumuhanisha gufungwa burundu.
Ku rwibutso ruri aho basoreje icyunamo hashyinguwe Abatutsi 132.
Uwatanze ubuhamya yavuze ko Abatutsi babashije kurokoka bahishwe n’umupadiri w’Umuzungu uherutse kwitaba Imana witwaga Bourget.
MUHIZI Elizee
UM– USEKE.RW/Muhanga
1 Comment
Hakenewe amafoto????
Comments are closed.