Digiqole ad

Seleman afite gahunda ndende muri muzika

Umuhanzi w’Umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’ Ububiligi, Uwihanganye Seleman akomeje gukora cyane, nyuma y’ibitaramo akorera mu gihugu abamo na bagenzi be ubu noneho yashyize ahagaragara indirimbo nshyashya yitwa “Ararabizi” yakoranye n’undi Munyarwanda ubarizwa aho witwa M Lambert.

Seleman hamwe na M LA abahanzi b’Abanyarwanda babarizwa mu Bubiligi

Aganira n’UM– USEKE Seleman yagize ati “Ubu ndi gukora cyane ndashaka gushyira ahagaragara album yanjye nise “Kiberinka” igizwe n’indirimbo zigera ku 10 (Kiberinka, indwara, nzaruguharira, arabizi n’izindi) kandi mu minsi yavuba ndabagezaho n’amashusho y’izo ndirimbo zose kuko zimwe ntayo zigira.”

Seleman mu minsi ishize aherutse gukora amashusho y’indirimbo yise “Indwara” n’indi yise “Nzaruguharira” yongeye ho ati ” Mu minsi ya vuba ndabagezaho na Album ya kabiri gusa yo ntabwo nari nayishakira izina, amashusho yo, ndi gukorana na Bagenzi Bernard kandi ni umuntu nizera cyane ndakeka mu minsi ya vuba aragera ku isoko.”

Abajijwe niba hari gahunda afite yo gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda, Seleman yagize ati ” Gahunda yo gukorana n’abandi bahanzi nayo irahari, ubu ndikuganira na Producer Pastor P kugira ngo abimfashemo mu gihe arino ankorere hanyuma naza aho mu Rwanda ashyiremo amajwi y’uwo tuzaba twemeranyijwe gukorana.”

Seleman yakoranye n’abandi bahanzi bo mu Rwanda nka Kitoko (Akaririmbo), Mani Martin (Kiberinka Remix) ndetse n’umurundi Lolilo mu ndirimbo bise Milele, ubu abarizwa mu gihugu cy’ Ububiligi kandi afite gahunda ndede yo guteza umuziki we imbere.

http://tv.umuseke.com/videos/indwara-by-seleman

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish