Digiqole ad

Kenya yasabye UN gucyura Abanyasomalia nyuma y’ibitero bya Garissa

 Kenya yasabye UN gucyura Abanyasomalia nyuma y’ibitero bya Garissa

Niyo nkambi nini ku Isi kandi irimo impunzi 450 000

Kenya yemeza ko yasabye Umuryango w’abibumbye gucyura abaturage bakomoka muri Somalia babayo bitarenze muri Nyakanga uyu mwaka kubera kubakekaho guha umusanzu ibyihebe bya Al Shabab byagabye ibitero kuri Kaminuza ya Garissa

Niyo nkambi nini ku Isi kandi irimo impunzi 450 000
Niyo nkambi nini ku Isi kandi irimo impunzi 450 000

Itangazo rya Leta rivuga ko Vice President wa Kenya William Ruto yemeza ko igihugu cye cyasabye UN kuba yacyuye Abanyasomalia bitarenze amezi atatu ari imbere.

UNHCR kuri iki cyumweru yemera ko itarabona urwandiko rwa Kenya ariko ikongeraho ko idashobora guhatira impunzi gutaha ku ngufu.

Umuvugizi wa UNHCR Emmanuel Nyabera yabwiye AFP ati: “ Kugeza ubu ntiturabona inyandiko iyo ariyo yose ya Kenya idusaba gucyura Abanyasomaliya.”

Yongeyeho ko Kenya ifite inshingano mpuzamahanga zo kurengera impunzi kandi ntizirukane ku gahato.
Abarwanyi ba Al Shabab biyemereye ko aribo bishe abanyeshuri n’abakozi bo muri Kaminuza ya Garissa ku italiki ya 2, Mata uyu mwaka.

Garissa iherereye mu bilomerero ijana uvuye ku nkambi y’impunzi ya Dadaad ibamo Abanyasomaliya benshi kandi ituranye n’umupaka ugabanya Kenya na Somalia.

Kenya ifite inkambi ya mbere nini ku Isi ya Dadaab irimo impunzi zo muri Somalia zingana na 450 000.

Muri 2013, ubwo ibyehebe bya Al Shabab byateraga kuri Westgate, Kenya yashatse gufunga inkambi ya Dadaab ariko amahanga ayibera ibamba.

Ubwo Al Shabab yagabaga igitero muri Westgate, icyo gihe ibyehebe byahitanye abagera ku 68.

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize, ubutegetsi bwa Kenya bwafunze ibigo by’imari 14 byoherereza abantu amafaranga nyuma y’amakuru y’uko inzego z’ubutasi zimenye ko biriya bigo byohererezaga Al Shabab amafaranga ayifasha kwisuganya mu bitero byayo.

Ubu Abanyakenya batanu n’Umunyatanzaniya umwe barafunze bakekwaho uruhare mu bitero byo kuri Garissa.

Abaturage ba Kenya banenze uburyo ubuyobozi bwabo bwitwaye nyuma y’ibitero byo kuri Garissa, bavuga ko bigaragaraza ko babigenzemo  biguru ntege.

The Daily Monitor

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • UN niyo nyirabayazana wibibazo Africa ihura nabyo .alshabab nabasomalia baba muri Kenya kuki UN yanga ko hafungwa inkambi kugirango hakorye igenzurwa?abasomali bafite uburyo bakora bukomeye kandi nabaherwe kuburyo ubyo bashatse byose babigeraho.kuko alshabab utamenya ngo nuyu numva umusomali wese uri muri kenya yakagombye gukekwa sinumva impamvu batahagurukirwa mpaka alshabab wanyawe abonetse kubutaka bwa kenya

  • Igisubizo kuri Kenya na Uganda cyo kurwanya Alshabab ….,nu gukarira uwitwa umu Domalie wese, bakabasaba visa zo gutura mwobyo bihugu kandi ikabonywa nu bikwiye ufite ikihamuzanye gifatika ndetse bikagorana kuyihabwa bityo bazivana mwibyo bihugu utayifite agafatwa agasubizwa iwabo, naho ni mugendera ku magambo ya ONU abaturage banyu baraza kuhashirira.
    Ni mubirukana ubwabo bazivamo bashinje bene wabo bari muri Alshzbab kubwa kaga bazaba babateje kandi bari batekanye.

    Ibi birasaba kutajenjeka na busa.
    Hafatwe ingamba zo kubaca mu bihugu uje gukodesha inzu umunya kenya cg umugande ayimwime hose bisange nta kaze bafite kubwa marorerwa yabo bakora.
    ONU izasakuza bitarenze 1month ubundi iceceke turabimenyereye ariko murengere inzirakarengane.

  • Igihugu kidafata imyanzuro ihamye iteka gihora mubibazo !!! ubwose birasaba iki kugirango aba somalie batahe??? kenya nifate umwanzuro ndakuka bareke gutinya amahanga nubundi niyo aduteza ibibazo nkabiriya , naho ubundi abasomalie bakiri haliya kenya izakomeza guhura nibibazo

    kenya nibacure iwabo ntacyo bakora hariya

Comments are closed.

en_USEnglish