Digiqole ad

Bakili Muluzi na Kitumire Masire bemejwe guhuza Abarundi ku kibazo cy’amatora

 Bakili Muluzi na Kitumire Masire bemejwe guhuza Abarundi ku kibazo cy’amatora

Aba bagabo bemejwe n’umuryango w’Africa yunze ubumwe kugira ngo bazabe bari mu Burundi kuri uyu wa mbere taliki ya 17, Mata bayoboye itsinda rizafasha Abarundi kureba uburyo bakumvikana ku kibazo cyo kungera kwiyamamaza kwa President Pierre Nkurunziza kimaze iminsi cyarabaciyemo ibice.

Bakili Muruzi wahoze ayoboye Malawi
Bakili Muluzi wahoze ayobora Malawi

Quet Kitumire Masire yahoze ayobora Botswana naho Bakili Muluzi we yayoboye Malawi. Mu minsi yashize Bakili Muluzi yayoboye itsinda ry’abagenzuzi b’amatora y’Umukuru w’igihugu yabereye muri Nigeria ryoherejwe na Commonwealth. Ariya matora yabaye mu mucyo Muhammudu Buhari aba ariwe uyatsinda  kandi impande zombi zemeranya kubyayavuyemo.

Muri iki gihe abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi bemeza ko amatora ateganyijwe muri Kamena uyu mwaka ashobora kuzarangwa n’imvururu zikomeye kubera ko hari abatifuza ko President Pierre Nkurunziza yazongera kwiyamamariza Manda ya gatatu.

Amasezerano yasinyiwe Arusha muri Tanzania hagati y’impande zitavugaga rumwe mbere y’uko Pierre Nkurunziza aba umukuru w’igihugu yemeza ko umukuru w’igihugu atagomba kurenza manda ebyiri, buri manda ikaba ingana n’imyaka itanu.

Kubera gutinya ko intambara yazabatwara ubuzima, bamwe mu Barundi bamaze guhungira mu Rwanda mu turere twa Bugesera na Rusizi.

Ketumile Masire
Ketumile Masire

Nyasa Times

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Iki kibazo cy’ Abarundi kirakomeye kugicyemura kubera ingufu z’ ibintu bibili zishingiyeho, ariko kandi ibyo bintu bibili bikaba bisa n’ ibivuguruzanya :

    1. Amasezerano y’ Arusha (Accords d’ Arusha) avuga ko “mandat za Perezida zidashobora kurenga ebyili (2)z’ imyaka itanu buli imwe.

    2.Itegeko-Nshinga naryo rikavuga ryo rikavuga ko izo mandats za Perezida zitangomba kurenga ebyili(2) ariko ko ko muli izo mandats , Perezida agomba kuba yazitorewe mu buryo buziguye (mandats directs) YATOWE N’ ABATURAGE .

    Aho ruzingiye rero ni uko muli mandats ebyili (2) PEREZIDA NKURUNZIZA arangije , IMWE GUSA ARI NAYO YA YA NYUMA (2010-2015) ARIBWO YATOWE EN DIRECT N’ ABATURAGE B’ABARUNDI, iya mbere (2005-2010) AKABA ATARATOWE N’ ABATURAGE NKUKO ITEGEKO-NSHINGA RY’ UBURUNDI RIBITEGEKA, AHUBWO YARASHYIZWEHO (indirectement) N’ ABASHINGA-MATEKA (ABADEPITE), bityo kubera iyi mpamvu ya nyuma, petero nkurunziza akaba ashaka kwiyamamariza indi manda agatorwa ubugira-kabili n’ abarundi bose !!!!!

    IKIBAZO RERO : HAKURIKIZWE AMASEZERANO YA ARUSHA CG SE ITEGEKO-NSHINGA RYUBAHILIZWE ?????????

    ABASHYIGIKIYE MANDA YA GATATU BAFITE IMPAMVU YUMVIKANA KIMWE N’ABATAYISHYIGIKIYE BISHINGIKIRIJE ACCORDS Z’ ARUSHA NABO IMPAMVU YABO IRUMVIKANA ARIKO IKABA IDAKULIKIJE ITEGEKO-NSHINGA RIRIHO !!!!!!!!!!!!

    REKA TUREBE BARIYA BAGABO BABILI B’INARARIBONYE UKO BAZARUCA !!!! KETUMIRE MASIRE NDAMWIZEYE ARIKO BAKILI MULUZI WA MALAWI BYO SINABIHAMYA NKULIKIJE UBURYO YATEGEKAGA MALAWI !!!!

  • @Ukuri, iyo myaka 10 irahagije hari n’abari bafite izo manda batazikoze batanze urugero, cfr Nelson Mandela.Kuki Nkurunziza ahanyanyaza kandi akabone ko biri kuzana ikibazo mu gihugu? Kuki uyu adatanga nawe urugero ngo agende? agasanga ba Buyoya,Ntibantunganya?Ategereje gukora iki atakoze mu myaka 10?

  • Abanyamasengesho barasabwa gusengera igihugu cy’uburundi kuko ibiri kuhabera biraca amarenga y’ubwicanyi bukaze nyabuna na east african community ntirebere.Biragoye ndetse bishoboka yasubikwa imitima y’abarundi ikabanza igasubizwa mû gitereko.

  • Nta na rimwe imishyikirano iratanga umusaruro muri africa.

    Kubwi nyungu z’abarundi hakwiye koherezwa ibgabo zihosha intambara kuko nti buza gucya kabili hariya birabonela.

    Burundi ikeneye bwangu un leader uca mu baturanyi bakamufasha gupanga akantu ka bwangu agatabara igihugu cye ataribyo imiborogo iraza kuzura igihugu

    • Ikibazo kiri muri Afurika nuko ntajambo abaturage bagira mugushyiraho ababayobora, baracyayobojwe igitsure cy’abanyamaboko. Byamara kutuzambana tukitwaza abakoloni. Itegeko nshinga muri Afurika ntacyo rimaze hazajya hategeka urusha abandi ingufu, avanweho nuko nawe abonye uzimurusha. Ikibabaje nuko binadutesha igihe ndetse bikanatwara ubuzima bw’inzirakararengane ngo zidashaka kuyoboka. Ikindi amafranga ajya mumatora muri Afurika akwiye gukora ibindi byateza imbere ababituye kuko ntampamvu yo gujya mumatora uzi ikizayavamo. Niba natwe ubwacu tutakemera ko ari demokarasi; abo tuba tubeshya nibande? abazungu? abahinde? Dukwiye guhabwa amahoro tukikomereza imirimo iduteza imbere, abapfa ubuyobozi bakimenya, utuyoboye wese tukamuyoboka.

  • ASANTI ibyuvuze bifite ishingiro

Comments are closed.

en_USEnglish