Digiqole ad

Muhanga:Akarere karemera kwishyura miliyoni 5, umuturage agasaba 16

 Muhanga:Akarere karemera kwishyura miliyoni 5, umuturage agasaba 16

Hagati Mayor Mutakwasuku Yvonne, E.S Gasana Celse, V Mayor Uhagaze Francois mu kiganiro n’abanyamakuru

Iki cyemezo cyo guha Ndamage Slyvain, indishyi z’akababaro zingana na miliyoni eshanu zirenga zijyanye n’ibyo yangirijwe yubaka, kije nyuma y’uko Akarere ka Muhanga kemeye ku mugaragaro ko kasenyeye uyu muturage kandi ariko kamwihereye kandi kakamuha ibyangombwa byo kubaka mu buryo bw’igihe kirekire. Ariko Ndamage we arasaba ko bamuha miliyoni 16 bityo agakomeza ibikorwa bye bikarangira neza.

Hagati Mayor Mutakwasuku Yvonne, E.S Gasana  Celse, V Mayor   Uhagaze  Francois mu kiganiro n'abanyamakuru
Hagati Mayor Mutakwasuku Yvonne, E.S Gasana Celse, V Mayor Uhagaze Francois mu kiganiro n’abanyamakuru

Hashize amazi hafi atanu, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne asabye abakozi bo mu karere ka Muhanga n’Umurenge wa Nyamabuye ko basenyera Ndamage Slyvain kubera ko ngo yahawe ibyangombwa byo kubaka binyuranyije n’imiterere y’igishushanyo mbonera cy’akarere.

Mayor Mutakwasuku yemezaga ko aho hantu Ndamage yubatse hari hagenewe inyubako z’amagorofa. Ndamage yarasenyewe kandi yari afite ibyangombwa ubuyobozi bw’ Akarere bwamuhaye.

Ndamage abonye ko arenganyijwe, yandikiye Umuvunyi mukuru amusaba kurenganurwa, Umuvunyi asaba ubuyobozi bw’Akarere kwishyura Ndamage ibikorwa bye byose bwasenye ariko butinda kubishyira mu bikorwa.

Nyuma nibwo Akarere kohereje umugenagaciro wako, abara ibikoresho byasenywe abiha agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, Ndamage amenye ko ari ko gaciro bageneye ibikorwa bye ntiyabyemera.

Ndamage yashatse undi mugenagaciro amubarira ko ibyo akarere kasenye bifite agaciro ka Miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, iyo raporo ayoherereza akarere kugira ngo kamwishyre bityo akomeze imirimo ye yo kubaka.

Mu kiganiro Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, bwahaye abanyamakuru, Mutakwasuku Yvonne yemeye ko akarere kakoze amakosa yo gusenyera Ndamage ariko ko kemeye kumuha indishyi z’ibyo kasenye zingana na miliyoni 5 zirenga make.

Yavuze ndetse ko abashinzwe ubutaka mu karere aribo bakoze amakosa akomeye yo kumuha icyangombwa kitubahirije igishushanyo mbonera kuko ngo iki gishushanyombonera kigaragaza ko hazubakwa inyubako z’amagorofa.

Uyu muyobozi avuga ko kuba Ndamage atemera guhabwa miliyoni 5 agasaba miliyoni 16 hazarebwa undi mugenagaciro impande zombi zumvikanyeho kugirango ari we ubakiranura.

Mu ibaruwa ebyeri Umuyobozi w’akarere yandikiye abakozi babiri bashinzwe ubutaka, yabasabye gusobanura impamvu bahaye Ndamage kiriya cya ngombwa cyo kubaka, kandi aho hantu haragenewe inyubako z’amagorofa.

Ngo bamusubije ko aho uyu muturage yasabye kubaka, mu gishushanyo mbonera hatagaragara ikintu na kimwe kigomba kuhubakwa, ko ibyo Umuyobozi w’akarere avuga nta shingiro bifite ko ahubwo yahohoteye umuturage.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Ndamage, avuga ko kuba Umuyobozi w’akarere yemera kumuha miliyoni 5 zirenga bidaterwa n’impuhwe amufitiye kuko iyo ajya kubaka hadakurikije amategeko atari guhabwa aya mafaranga, asaba inzego zishinzwe kurwanya akarengane ko zamufasha agahabwa aya mafaranga asaba.

Yagize ati:« Uwo narikuregera niwe urimo kundenganya, mpeze mu gihirahiro, sinzi ikintu ngomba gukora, nibereye mu matongo»

Abakozi batandukanye b’Akarere ka Muhanga bavuga ko kugeza ubu batazi aho Umuyobozi w’akarere azavana amafaranga yo kwishyura Ndamage, kubera ko amabwiriza bagenderaho asaba ko uwagize uruhare mu gusenyera umuturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari we ugomba kwirengera ingaruka zose zibyangiritse.

Umunyamategeko wavuganye na Umuseke yatubwiye ko ubusanzwe iyo ikemezo cyafashwe n’umuntu ku giti cye atabigishije inama nyobozi na njyanama, ikemezo afashe kigashyira umuturage mu gihombo kandi nta mategeko yishe, uwafashe icyo kemezo ngo niwe wirengera ingaruka zose zatewe n’icyo gihombo.

Ndamage Sylavain avuga ko yifuza guhabwa miliyoni 16 kandi agakomeza imirimo ye yo kubaka.
Ndamage Sylvain avuga ko yifuza guhabwa miliyoni 16 kandi agakomeza imirimo ye yo kubaka.
Umugenagaciro woherejwe n'akarere, yabaze ko Ndamage yishyurwa miliyoni 5 zirenga.
Umugenagaciro woherejwe n’akarere, yabaze ko Ndamage yishyurwa miliyoni 5 zirenga.
Ndamage S Umugenagaciro yasabye akarere ko kamwishyura miliyoni 16  zihwanye n'ibyo kasenye
Ndamage S Umugenagaciro yasabye akarere ko kamwishyura miliyoni 16 zihwanye n’ibyo kasenye
Zimwe mu nyandiko abakozi bashinzwe ubutaka bandikiye Umuyobozi w'akarere
Zimwe mu nyandiko abakozi bashinzwe ubutaka bandikiye Umuyobozi w’akarere

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW-Muhanga.

10 Comments

  • Mayor n’abo bakozi bateranye ayo mafaranga bayatange. Umuntu ntakage avunika ngo asenyerwe kandi ibyo byose aba yabigezeho yiyushye akuya. Batakwibeshya ngo bakore kuri budget ya Letat ibarizwa muri ako Karere. Itegeko rirasobanutse neza ko ugize uruhare mu gusesa umutungo wa Letat abihanirwa kandi akabyirengera.

    Ba Auditors babe bari kubikurikiranira hafi.

    • celse azayishyura muyakarere nkuko yishyuye ayo yanyereje muri as muhanga kuri budget yuyu mwaka kandi yararigishije aya budget y’umwaka ushize barabimenyereye

  • umuseke iyi nkuru muyoherereze akarere ka nyarugenge karayikeneye ngo igafashe Nyamirambo -gasharu

  • sibyo gusa akarere kamaze gukoraho amakosa ahubwo turibaza iherezo ry’abayozi. ibiombe vice mayor w’ubukungu yarabyikubiye, viup y’abaturage barayamaze abantu bararira ko baatabaha ibyangombwa by’ubutaka babaka ruswa, abagize sociyete SIM nabo bararira ayo kwarika ko inyungu zariwe n’abatari muri iyo sociyete nta buyobozi dufite

  • bavandimwe mwihangane nta kundi wenda inzego zizabyumva zize kubignzura igisubizo cyaatinda ariko bizakemuka

  • Mayo mafaranga bayateranye mayer name staff ba auditors babe tayari batayishyura mu mutungo WA leta

  • iyo aza kuba ari umugabo ukayobora aba yafashwe afunzwe, kandi akayishura.

  • ni bayamuhe kuko naye

  • kuki amakosa nkayo batayahanirwa koko? barabona million 5 zamumarira iki? nibashake abagena gaciro badafite aho babogamiye ba bare neza maze bamwishyure bashyireho nimppoza marira kandi yose ave mumifuka yabayobozi ba karere ntabwo reta yahora ihomba kubera amakosa yabayobozi turabirambiwe

  • Aba bayobozi baba bashaka guhombya Leta badasize n abo bayobora bajye babihanirwa rwose kdi banarihe ibyangijwe bitewe n amakosa yabo bikoze Ku ikofi

Comments are closed.

en_USEnglish