Digiqole ad

Gukunda kwiga kw’abana ngo ‘biterwa’ n’uturemangingo fatizo tw’ababyeyi

 Gukunda kwiga kw’abana ngo ‘biterwa’ n’uturemangingo fatizo tw’ababyeyi

Abana bakunda kwiga kubera ababyeyi babo

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Goldsmiths n’iya Leta ya Ohio(Ohio State University) bwemeza ko gukunda kwiga cyangwa kutabikunda biterwa ahanini n’ukuntu uturemangingi fatizo abana bakomora ku babyeyi babo duteye.

Abana bakunda kwiga kubera ababyeyi babo
Abana bakunda kwiga kubera ababyeyi babo

Nyuma y’uko aba bashakashatsi bakoze ubushakashatsi bwabo ku bana b’impanga ibihumbi 13 000 basanze uturemangingo fatizo abana bafite kandi bakomora ku babyeyi babo, aritwo tugira uruhare runini mu gutuma umwana yumva ashishikikariye kwiga ndetse yaba atari no kw’ishuri agakunda kwiyigisha ubwe.

N’ubwo bemera ibyo, abashakashatsi ntibarashobora kubona ubwoko n’izina ryihariye rw’uturemangingo fatizo dutuma abana bakunda kwiga.

Kubera ubu bushakashatsi, dushobora kwemeza ko gukunda cyangwa kudakunda kwiga biterwa n’abo abana ‘bakomokaho’, ni ukuvuga ababyeyi.

Uko ubushake bwacu bwo kwiga bungana biterwa n’uturemangingo fatizo twacu, bityo natwe tukabiraga abana bacu.
Abahanga basanze hagati ya 40% na 50% y’ukuntu abana bakunda cyangwa banga kwiga biterwa n’uturemangingo fatizo bakomora ku babyeyi babo.

Ubu bushakashatsi babukoreye ku bana ibihumbi 13 bafite hagati y’imyaka icyenda na 16, bakomoka mu bihugu bitandatu birimo Ubwongereza, Canada, Ubuyapani, Ubudage, Uburusiya na USA.

Abana bari bahuje ahantu ho kwigira, bafite abarimu bamwe, mbese byose bari babisangiye.
Icyo gihe abashakashatsi basanze nta kindi kintu baheraho bapima urwego rwo gukunda kwiga kuri bamwe no kubyanga ku bandi uretse uturemangingo fatizo bafite mu maraso yabo.

Nubwo bimeze gutya ariko, Professor Stephen Petrill wo muri Ohio State University avuga ko abantu bagomba kwirinda kwemeza ko ‘abarimu babi’ cyangwa amashuri adafite ‘ibikoresho bihagije’ byo nta ruhare byagira mu gutsinda cyangwa gutsindwa kw’abanyeshuri.

Yongera ho ariko ko uko byagenda kose, abahanga bagomba gukomeza kwiga impamvu abana bahuje uburyo n’imimirere yo kwiga ndetse n’imfashanyigisho, batandukana mu gushishikarira kwiga.

Ubusanzwe abahanga mu mitekerereze ndetse n’imyigire, bavuga ko umwana akunda kwiga kubera ibimukikije ndetse n’ukuntu ababyeyi be by’umwihariko bamukundisha gusoma, kubaza no gukomeza kugira amatsiko.

Ubu bushakashatsi buzatuma impaka hagati y’intiti kuri iyi ngingo zikomeza kandi ibi ni byiza cyane ku bahanga aho bava bakagera.

Uturemangingo fatizo abana bakomora ku babyeyi babo nizo zituma bajya kwiga ibintu bitandukanye n'iyo baba batari ku ishuri(learning motivation)
Uturemangingo fatizo abana bakomora ku babyeyi babo ngo nizo zituma bajya kwiga ibintu bitandukanye n’iyo baba batari ku ishuri(learning motivation)

Mailonline

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Hahaaa abazungu nabo rwose! Ngaho nibajye mu kabari babe bafata agatama mu gihe bategereje guhabwa Nobel Prize! Uwo mwanzuro kuwugeraho ntibisaba ubushakashatsi. Ibi ni common sense!

  • birashoboka da!.burya ngo isuku igira isoko,kandi ngo inyana ni iyamweru.abanyarwanda barabivuze pe.

  • Ntabwo ari ugukunda kwiga gusa,ahubwo nibindi byose umuntu akora neza cyangwa nabi haba hari uruhare ababyeyi babigiramo kubijyane nuturemangingo.Si byose ariko kuko environoment nayo hari ibyo ihindura ku muntu.

  • nanjye nemera ko ibyo umwana akora mubuzima bwa buri munsi 95 kwijana abikomora kubabyeyi be naho 5 kwijana ni influence de group.

Comments are closed.

en_USEnglish