Digiqole ad

Mc Phil Peter Family, yasuye urwibutso rukuru ku Gisozi

 Mc Phil Peter Family, yasuye urwibutso rukuru ku Gisozi

Mc Phil Peter Family ku rwibutso rukuru ku Gisozi

Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 21,ihuriro ry’urubyiruko rwishyize hamwe ruyobowe n’umunyamakuru Nizeyimana Phil uzwi nka Phil Peter, rwasuye urwibutso rukuru ruri ku Gisozi.

Mc Phil Peter Family ku rwibutso rukuru ku Gisozi
Mc Phil Peter Family ku rwibutso rukuru ku Gisozi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo Phil Peter n’umuryango munini ahagarariye, bakoze urugendo kuva mu Mujyi rwagati bagana ku Gisozi mu rugendo bise ‘Walk to remember’.

Uyu muryango ugizwe n’abantu barenga 60 wongeyeho bamwe mu banyamakuru,abayobozi ba Bralirwa,ubuyobozi bwa Touch Recordz n’abandi batandukanye, bakoze uru rugendo guhera saa 12h20’ bahagurukiye ahitwa kwa Venant (Chez Venant).

Bakigera ku rwibutso basobanuriwe amwe mu mateka yaranze u Rwanda hambere ndetse n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu 1994. banerekwa aho imibiri y’inzirakarengane ishyinguwe.

Mu kiganiro na Umuseke Phil Peter wari uhagarariye iki gikorwa, yashimiye cyane abaje kwitabira urwo rugendo barimo, Abanyamakuru, abakozi ba Bralirwa ndetse n’abana babarizwa muri Phil Peter Family, anasaba urubyiruko rw’u Rwanda aho ruri hose ko rukwiye guharanira ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo mu 1994 bidakwiye kuzongera kubaho ukundi.

Batangira urugendo bari bacungiwe umutekano wo mu muhanda na polisi
Batangira urugendo bari bacungiwe umutekano wo mu muhanda na polisi
Mu rugendo berekeza ku Gisozi
Mu rugendo berekeza ku Gisozi
Mc Phil Peter Family igizwe n'urubyiruko rugera kuri 60
Mc Phil Peter Family igizwe n’urubyiruko rugera kuri 60
Mc Phil Peter wari uhagarariye urwo rubyiruko ashyira indabo ahashyinguye imibiri
Mc Phil Peter wari uhagarariye urwo rubyiruko ashyira indabo ahashyinguye imibiri
Francine wari uhagarariye Bralirwa
Francine wari uhagarariye Bralirwa
Uru rubyiruko rwari ruteze amatwi rubwirwa amwe mu mateka y'u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Uru rubyiruko rwari ruteze amatwi rubwirwa amwe mu mateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • nice ndabikunze thanks umuseke

  • ndabikunze nanjye phil kura ujya ejuru
    jalas nawe wakoze kwitabira iki gikorwa

  • Iri zina nibwo naryumva, icyakora igikorwa cyo ndumva ari cyiza. Twizeye ko atabikoze mu rwego rwa publicite yo kwiyubakira izina. Byaba ari ukudaha icyubahiro inzirakarengane. Amahirwe masa mu bikorwa bye.

    • reba ukuntu ajya gushyira indabo ku mva yirebera muri camera .. c de l’hypocrisie et c est tres malsaint

  • Ariko se ko mbona Peter ameze nkuwifotoza ra? Plz uyu summwanya wo gukina no keigaragaza. Niba ujyiye muriki gikorwa gishyireho umutima wawe wose, ndabwira Mc Peter nabameze nkawe. Thx

  • Ariko se ko mbona Peter ameze nkuwifotoza ra? Plz uyu summwanya wo gukina no kwigaragaza. Niba ujyiye muriki gikorwa gishyireho umutima wawe wose, ndabwira Mc Peter nabameze nkawe. Thx

  • hope,jya wiyubaha kandi uhe agaciro ideas and action ibyo abandi bakora.
    phil cg abandi uvuga bifotoje gute?
    ubaha abandi plz.

  • yes Phil Peter
    man banza utazi ibyo urimo wowe n’abafana bawe rwose kuko ntago numva ukuntu umuntu ngo na family ye bajya kwibuka genocide bakajyenda bambaye imipira iriho i photo ngo ya MC,cg ni wowe bari baje kwibuka? abanditse iyi article banditse nabi lol
    Peter ntakintu mpfa nawe rwose ukora akazi kawe neza shakiramo pro uve mukuyishakira kuri zino nzirakarengane.
    thanks GBU kdi kwifuruje gukura mu mutwe

Comments are closed.

en_USEnglish