Digiqole ad

Bazapfobye cyangwa babyihorere twe tuzibuka abacu-Mayor Ndamage

 Bazapfobye cyangwa babyihorere twe tuzibuka abacu-Mayor Ndamage

Mayor Ndamage yavuze ko abapfobya batazabuza Abanyarwanda kwibuka ababo

Kuri uyu wa 09, Mata mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye, Akagali la Nyakabanda hateraniye abaturage mu midugudu ituranye bafatanya kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri 1994. Umushyitsi mukuru Mayor wa Kicukiro Paul Jules Ndamage wabwiye abari aho ko abapfobya Jenoside ntacyo bazageraho.

Mayor Ndamage yavuze ko abapfobya batazabuza Abanyarwanda kwibuka ababo
Mayor Ndamage yavuze ko abapfobya batazabuza Abanyarwanda kwibuka ababo

Umuyobozi w’umurenge wa  Niboye Nirera  Marie Rose yavuze ko abaturage ubu biyemeje gufasha umubyeyi bari barubakiye ariko biba ngombwa ko bamukorera uruzitiro rufite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice. Ubu amwe mu mafaranga ngo yarabonetse.

Yavuze ko urubyiruko rwiyemeje kuzatanga amaboko yabo bakubaka ariko ubu hakenewe amafaranga asigaye kugira ngo babashe kubaka neza.

Mayor Ndamage yasezeranyije ko ubuyobozi bw’akarere buzatanga ibihumbi 500.

Paul Jules Ndamage yakomeje avuga ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bafite uburenganzira bwo kubikora ariko Abanyarwanda nabo bakagira inshingano yo gukomeza kwibuka ababo uko byazagenda kose.

Ati: “Bazayemere cyangwa bazabyihorere ariko twe tuzibuka abacu.”

Yavuze ko abapfobya Jenoside bazabikomeza kuko byabateye ipfunwe.

Ndamage yavuze ko abicanyi banga guhinduka ngo bemere ko bakoze ibibi babisabire imbabazi nabo igihe kizagera bagapfa.

Aganisha ku bapfobya yagize ati: “Ntabwo bo bazamera nk’intumwa Paul yahindutse.Ndabizi ko inaha habaga interahamwe zitwaga Abazulu bityo abaharokokeye bazi neza ko bitari byoroshye.”

Yahumurije abari aho ko batazongera kwicwa n’Abazulu.

Yashimiye abatuye Akagali ka Nyakabanda kubera inzu biyubakiye y’Akagali ka Nyakabanda kandi abasaba gukomeza kuzuza imihigo bihaye.

Yashimiye ko ubu Kwibuka 21 byabereye ku midugudu kuko bihuza abanyarwanda benshi batuye mu midugugu itandukanye, bahure bibuke ababo.

Cholari Sion yaririmbiya abari aho indirimbo obafasha kwihanganira ibihe barimo
Cholari Sion yaririmbiye abari aho indirimbo ibafasha kwihanganira ibihe barimo
Ndamage yabwiye abatuye Nyakabanda ko akarere kazatanga ubufasha bw'amafaranga ibihumbi 500 yo gufasha umugore w'incike ukeneye gushyirirwaho uruzitiro
Ndamage yabwiye abatuye Nyakabanda ko akarere kazatanga ubufasha bw’amafaranga ibihumbi 500 yo gufasha umugore w’incike ukeneye gushyirirwaho uruzitiro
Abaturage bari bije kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri 1994
Abaturage bari bije kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri 1994

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nziza we,ishime unezerwe kuko ibyo abahutu mwashakaga kugeraho muri 1994 mwabigezeho mu rwego rwo hejuru.Ahasigaye wivugire ibyo ushaka byose Imana niyo mucamanza w’ukuri.
    Ahubwo ujye ushimira FPR kuko ikunda u Rwanda n’Abanyarwanda kandi mwe mwarakundaga Abahutu kuruta Abanyarwanda.

  • Nziza, uzi ko uri ikibwa wana, uziko iyo FPR idaharika genoside nabahutu mwari gusubiranamo.

Comments are closed.

en_USEnglish