Digiqole ad

Uganda: Igihembo cya miliyoni 10Shs ku uzatuma uwishe Kagezi afatwa

 Uganda: Igihembo cya miliyoni 10Shs ku uzatuma uwishe Kagezi afatwa

Police ya Uganda yasohoye itangazo rivuga ko umuntu wese uzerekana aho uwishe Umushinjacyaha mukuru wa Ugada Joan Kagezi aherereye cyangwa andi makuru yose yatuma atabwa muri yombi, azahembwa miliyoni icumi z’amashilingi akoreshwa muri Uganda.

Uyu musore ngo niwe ukekwako kwica Joan Kagezi
Uyu musore ngo niwe ukekwako kwica Joan Kagezi

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Police ya Uganda, Fred Enanga wavuze ko uwamubona wese ashobora guhamagara kuri 0718300753, 0715411674, 0713881764, 0712667705 na 0715986956

Joan Kagezi yishwe ku italiki ya 30, Werurwe yishwe n’abantu babiri ubwo yari atashye iwe ahagana za moya n’igice z’ijoro.

Umwe mu bishe Kagezi bivugwa ko yahoze afungiwe muri Gereza ya Guantanamo Bay ariko akaza kurekurwa.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mbega inkuru ituzuye

  • Washakaga ko bongera iki kuri iri tangazo rya Police ya Uganda ngo wumve ko inkuru yuzuye Cyasemakamba we ?!

Comments are closed.

en_USEnglish