Digiqole ad

USA: Umusaza w’imyaka 100 yishe umugore we n’ishoka

 USA: Umusaza w’imyaka 100 yishe umugore we n’ishoka

Kuri uyu wa kabiri Micheal Juskin ufite imyaka 100 y’amavuko yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe ahita nawe yiyahura.

Umugore we wari afite imyaka 88 y’amavuko yitwaga Rosalia yishwe ubwo yari aryamye asinziriye mu nzu yabo iba ahitwa Elmwood Park, muri New Jersey.

Umugenzacyaha Molinelli avuga ko bapfuye imitungo bari bafite n’ibibazo by’urugo batumvikanyeho.

Juskin amaze kwica umugore we, nawe yahise yitera icyuma bombi, barajyana.

Umwe mu baturanyi babo niwe wabonye imirambo ya yombi ahita amenyesha Police.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Bari babonye bamaze gihe kw’isi barambiranye!Imyaka 100!!!!!!!!nanjye nyigize nakwiyica!

  • Babwiwe niki ko yamwishe asinziriye kandi bababonye bombi bapfuye

  • @tom am pretty sure hari amakuru arenzeho abisobanura ariko umuseke ntabyo uba.wanditse sinzi ibyo baba.basiganwa nabyo.wagirango baba basize ubugari ku meza

Comments are closed.

en_USEnglish