Digiqole ad

NASA iremeza ko mu myaka 10 izavumbura ibiremwa biba mu isanzure

 NASA iremeza ko mu myaka 10 izavumbura ibiremwa biba mu isanzure

Ellen Stofan yemeza ko mu myaka 10 iri imbere bazaba baravumbuye the extraterrestals

Kugeza ubu abahanga ba NASA bemeza ko mu kirere harimo miliyari 200 y’imibumbe imeze nk’Isi. Bakemeza ko mu myaka iri hagati y’icumi na makumyabiri iri imbere bazaba baramaze kubona ibinyabuzima n’ibiremwa byinshi bikekwa ko biba kuri iriya mibumbe imeze nk’isi.

Ellen Stofan yemeza ko  mu myaka 10 iri imbere bazaba baravumbuye the extraterrestals
Ellen Stofan yemeza ko mu myaka 10 iri imbere bazaba baravumbuye ibinyabuzima bita ‘extraterrestrials’

Ku isi abahatuye babayeho bikanga cyangwa bavuga ko mu isanzure habayo ibinyabuzima bishobora kuba birenze umuntu mu bwenge n’imbaraga, ndetse hari bamwe bagiye bakunda kugaragaza ibimenyetso byabyo.

Umuhanga ukuriye abandi muri NASA, Ellen Stofan yabwiye abanyamakuru ko mu myaka icumi iri imbere abantu batuye Isi bashobora guhura n’ikibazo cyo kubana n’ibinyabuzima bita extra-terrestrials mu cyongereza nk’uko bitangazwa na Mailonline.

.Ellen Stofan ati: “ Ibi tuzabigeraho kuko dufite ikoranabuhanga rituma tubona aho dushaka hose n’icyo dushaka cyose mu isanzure.”

Undi muhanga witwa Jeffery Newmark ati: “Ubu ikibazo dufite ni ukumenya ngo ‘ni ryari’ n’aho kumenya ‘niba twabikora’ byo twaragikemuye.”

Ibi abahanga babyemeza bashingiye ku ngingo y’uko baherutse kuvumbura amazi kuri umwe mu mibumbe mu isanzure.

Jim Green, uyobora ishami ryo muri NASA ryiga imibumbe yemeza ko ubushakashatsi buheruka bwaberetse ko muri kilometero imwe y’ubutumburuke bwa Mars ahagana mu majyepfo yayo, hari amazi menshi.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko hariya hantu hahoze amazi menshi kurushaho mu myaka miliyari imwe irenga yashize.

Abahanga bo muri NASA bemeje ko icyuma kireba mu kirere kitwa Hubble kimaze iminsi kerekanye ko ukwezi kwiswe Ganymede umwe mu mibumbe mito bita ukwezi igaragiye umubumbe wa Jupiter  ufite amazi arimo umunyu.

Ukwezi (lune) Europa kugaragiye Jupiter n’ukwezi Enceladus kugaragiye Saturn, yombi afite amazi mu nda yazo aho ahurira n’ubutaka buyayungurura.

Kubera ko abahanga babona ko mu kirere hatangiye kuboneka amazi, ubutaka ndetse n’umwuka muke, bafite ikizere ko hariyo ibinyabuzima byinshi kandi ko mu myaka icumi iri imbere bazaba bararangije kubivumbura no kumenya ibyo aribyo.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Abazungu bazadukorera ishyano!Ibyo binyabuzima niba biriyo babyihoreye ko byiturije natwe twiturije!!!!Ikindi kandi ntabwo babizi wasanga wenda ari ibinyamaswa byatumara!!!

  • NI Hatari Ndagaswi … Ibyo Bintu Nibyo Kugirango Dute Nutwo Twari Dufite Ngo Kabayeeee

  • nge mbona barabuze ibyo bakora ahubwo nibashake amasuka bahinge naho ibyo gushaka kwigira abanyabwenge babireke baca umugani ngo ushaka twinshi ukabura naduke warufite.

  • Abi bagabo baraje baduteze ibyago ibyo bi boro biraje bitundwinge! Wari wagendana numuntu agatera ibuye mu muzinga winzuki zari ziturije!

  • Ariko iriterabwora

  • Bagiye se bakareba aho bariya bakobwa boko haram yatwaye bari bakareka amateshwa no kujijisha abatuye isi. Bashaka kwigira Imana ariko ntibazavishobora

  • NASA weeee!!!!! ndabiyamye rwose! ibyo biremwa biraturenze turabizi none NGO mugiye kubikoraho ubushakashatsi?! Murashakako bizajya biza kudushimuta natwe bidukoraho ubushakashatsi! ibyo bitipe njye ndabizi!!!!!!!!

  • c’est bon, umuntu koko yaremwe mw’ishusho y’Imana NASA,nikomeze izahure n’abo bantu bige n’uko bagirana imishyikirano n’ibyo bisabantu,kugeza ubwo bizamenyera muntu akajya guturana nabo.

Comments are closed.

en_USEnglish