Mukamba wakiniraga Amagaju yitabye Imana
Jean Baptiste Mukamba wavuye mu ikipe y’Amagaju FC muri ‘saison’ ishize ya shampionat yitabye Imana i Bujumbura mu Burundi mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 Mata 2015 azize indwara.
Umwe mu bayobozi b’ikipe y’Amagaju yabwiye Umuseke ko uyu mukinnyi yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa mbere mu bitaro i Bujumbura azize indwara babwiwe ko ari umwijima.
Usibye Amagaju FC Jean Baptiste Mukamba yakiniye amakipe ya AS Kigali na Musanze FC.
Kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka Mukamba yatangiye kujya arwarira mu bitaro i Bujumbura akongera akavamo. Kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu akaba yari mu bitaro kugeza kuri uyu wa mbere yitabye Imana.
Mukamba ukomoka muri Congo Kinshasa yari afite imyaka 36 yamaze imyaka itatu akinira Amagaju nk’umukinnyi wo hagati. Uyu mukinnyi yavuzwe mu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Umwaka ushize yari mu bakinnyi babwambuwe bigategekwa ko bakina nk’abanyamahanga niba amakipe yabo abashaka. Amagaju akaba yarahise amusezerera ajya i Burundi mu Ugushyingo umwaka ushize.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
7 Comments
R.I.p mukamba.. May God Help Your Family
RIP mukamba nkaba sportif tuzahora tukwibuka
Ohlala sinarimuzi kuko ntajya nkurikira sport gusa birababaje cyane kuko yarakiri muto pe.Allah amworohereze abe no hafi yumugore numwna .Amin
Umuryngo we hamwe na equipe Amagaju n’abafana bayo bihangane.
R.I.P MUKAMBA & GOD HELP OR GUIDE UR FAMILY.
Imana imuhe iruhuko ridashira kandimwakiremubayo.
Birababaje Gusa Imana imwakire mubayo
Comments are closed.