AERG-GAERG yifuje ko ingingo 101 mu itegeko nshinga yahindurwa
Ku wa Gatandatu tariki 04 Mata 2015 ubwo abagize imiryango ya AERG na GAERG bari mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rwiganjemo abarokotse Jenoside mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi, bavuze ko 101 y’Itegeko Nshinga, itemerera Perezida w’u Rwanda kurenza manda ebyiri, yahindurwa nk’uko n’izindi ngingo zigize amategeko zihindurwa.
Uhagarariye GAERG muri uriya muhango Charles Habonimana yatumye Abadepite kuzabakorera ubuvugizi maze iriya ngingo ikazavururwa.
Yagize ati: “Nimwe ntumwa za rubanda mureke tubatume muzatuvuganire havugururwe zimwe mu ngingo ziri mu Itegeko nshinga twitoreye, maze ingingo ya 101 yemerere umukuru w’igihugu kwiyamamariza Manda zirenze ebyiri. Nk’umuntu watangije urugamba rwo kubohora igihugu kandi ukomeje gukora ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza igihugu cyacu imbere azongere atuyobore.”
Gusoza AERG/GAERG WEEK byiswe ”Ibirori byo kwishimira ubuzima” byabereye mu ingana na hegitari 130 iri mu mudugudu wa Karama mu murenge wa Karangazi i Nyagatare, Perezida Paul Kagame yahaye uru rubyiruko rwarokotse Jenoside rwiga muri Kaminuza n’abarangije kuhiga nk’urwuri rw’amatungo.
Abantu begera ku 2 500 barimo abayobozi bagisivile n’abingabo bari bakuriwe na Minisitiri w’Intebe, uw’urubyiruko na Siporo Julienne Uwacu, uw’Ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis, Guverineri w’Uburasirazuba Uwamariya Odette, ndetse na Lt Gen Fred Ibingira.
Jean de Dieu Milindi, Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu yavuze ko abagize AERG bahisemo gukorera hamwe mu rwego rwo guteza imbere igihugu.
Yagize ati: “Twahisemo guhuriza hamwe imbaraga zacu twubaka igihugu tubinyjije mu ngingo eshanu zaranze AERG/GAERG Week.”
Milindi yongeyeho ko gusoza ibikorwa AERG-GAERG week bitavuze ko n’ibindi bikorwa AERG ifite bihagaze ahubwo ko bazakomeza gukora kugira ngo biteze imbere.
Yasobanuye ko uru rubyiruko rwiyemeje gukorera igihugu no kucyitangira ati: “Ikintu cyose igihugu cyacu kizadusaba tuzagikora nibiba no kukimenera amaraso tuzabikora nk’uko bakuru bacu babikoze.”
Yasabye abari aho mu gihe cyo Kwibuka 21, abarokotse bagomba gukomera, bakirinda kugira agahinda kuko ngo kuba umuntu yararokotse ubwabyo bitanga icyizere cyo kubaho kandi neza.
Ingingo eshanu zaranze ibikorwa bya AERG/GAERG Week zirimo:
1.Agaciro k’Abacu: aho basukuye inzibutso zitandukanye mu rwego rwo guha agaciro Abatutsi bahashyinguye mu cyubahiro no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside.
2. Tubarere baratureze:Kwegera incike hirya no hino babaremera bakabereka ko bazabaherekeza kugeza bashaje.
3. Shima: Muri iyi gahunda bashimiye abahishe abahigwaga kugeza ubwo hari abemeye kumena amaraso yabo kandi bashimira n’abari ingabo za RPF Inkotanyi bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
4. Kwigira kurambye: Kwigishanya uburyo bwo kwihangira imirimo.
5. Ejo hacu: Kwigisha abakiri bato amateka bababwira ko batagomba kugira ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa indi myifatire yatuma igihugu gisubira mu icuraburindi.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yavuze ko gufatanya k’urubyiruko rugize AERG GAERG bigaragaza kwishakamo ibisubizo no kudatezuka ku ntego yo kwigira no kurwanya uwashaka gusenya ibyamaze kugerwaho.
Murekezi yagize ati: “Muri abafatanyabikorwa b’indashyikirwa ba Leta y’u Rwanda. Ibikorwa by’ubutwari mwagaragaje ndabasaba gukomeza kubigaragaza no kuzabiraga abo muzabyara.”
Uru rubyiruko rworoye ihene 300 n’inka 80, mu birori byo gusoza ibikorwa barimo bagabiwe izindi nka 54 zatanzwe n’abantu batandukanye barimo na Min Francis Kaboneka w’Ubutegetsi bw’Igihugu wagabye inka eshanu.
Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba wagabye inka eshanu, aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bagabye inka 22, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana, Uruganda Inyange, Horizon Express, ndetse na KBS.
Aboroje uru rubyiruko bavuze ko inka batanze ari umunani, mu rwego rwo kuremera urubyiruko, kubacanira, izo nka zikazabakwera.
Steven Nkusi wavuze mu izina ry’aborozi ko kugabirana bakoze babitojwe na Perezida Paul Kagame.
Mu isambu bahawe bateyemo kandi urutoki ku buso bungana na hegitari enye, mu bikorwa by’umuganda bakaba barongeyemo ifumbire.
Muri AERG na GAERG habamo abakiri bato bafashwa na bakuru babo kumenya uko babana na bagenzi babo amahoro kandi bakigiramo ibintu bitandukanye harimo no kwiga neza no gutsinda.
Kuri ubu iyi miryango igizwe n’Abarokotse Jenoside basaga ibihumbi 60 harimo ibihumbi 43 bikiri mu mashuli yisumbuye na Kaminuza.
UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW
1 Comment
Yoooo! Mukomeze kugira ubutwari no kwishimira agaciro uwiteka imana yadushubije ikoresheje peresida wacu dukunda.yewe rwose mudasabye ko itegeko nshinga rihinduka ngo uwashoboye ku tugeze kuri ibi byose twishimira akomeze atuyobore dore ko akiri na muto ndetse ushoboye. Uwiteka Imana ikomeze kubaba hafi
Comments are closed.