Kayonza: Abaturage bamaze umwaka batarishyurwa imitungo babariwe
Abaturage bo mu mirenge ya Mwiri na Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, barinubira ko hashize igihe kinini batarahabwa ingurane z’ubutaka n’indi mitungo yabo yangijwe mu iyubakwa ry’urugomero rw’amazi rwa Migera III.
Aba baturage bavuga ko gutinda kubishyura ibyabo byangijwe byatumye bagira igihombo gikomeye n’inzara ngo iterwa n’uko imyaka yabo yaranduwe mu bikorwa byo kubaka urugomero.
Abaturage bavuga iki kibazo bakigejeje inshuro nyinshi ku karere, ntigikemuke ibyo bo babona ko nta bushake bwinshi bwashyizwemo mu kugikemura.
Ibi ngo bikaba bikomeje kubateza ikibazo cy’inzara.
Umwe mu baturage yabwiye Umuseke ati “Hashize umwaka, kugeza na n’ubu turakiruka ku karere ariko twarahebye. Imyaka yararanduwe, ishyamba sinakubwira,… mbese ntiwarora ubu twabuze n’aho twabariza ikibazo cyacu kuko na Mayor arakizi.”
Undi muturage yavuze ko ubwo imitungo yabo yangizwaga batabashije kugira icyo bavuga ku ngurane babariwe. Avuga ko imitungo yabo yabariwe amafaranga make, ariko nay o ngo ntabwo barayabona.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko habayeho gutinda kumvikana hagati y’akarere n’Umuryango Nterankunga wa Abanyamerika (USAID) ariwo wateye inkunga mu kubaka Migera III.
Akarere kizeza abaturage ko ikibazo cyabo kigiye kubonerwa umuti mu gihe cya vuba.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John yagize ati “Gufatanya n’umufatanyabikorwa harubwo bitabanza kumvikana ninde uzakora iki n’iki, hanyuma rero twaje kureba tubona ari twe tugomba kwishyura bariya baturage.”
Mugabo avuga ko aho bamenyeye ko ari akarere kazishyura abaturage, bahise babishyira muri gahunda ngo bakaba bagomba kwishyurwa bitarenze ibyumwe bibiri.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW